Digiqole ad

Huye: Senateri Karangwa Chrisologue yasabye abaturage gukomera ku bumwe bwabo

 Huye: Senateri Karangwa Chrisologue yasabye abaturage gukomera ku bumwe bwabo

Senateri Karangwa Chrisologue yifatanyije n’Abanyehuye mu kwibuka.

Senateri Karangwa Chrisologue wifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Huye, yabahamagariye Abanyehuye n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukomera ku bumwe bwabo nk’ imwe mu ntwaro yo guhangana n’ ingaruka za Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo.

Senateri Karangwa Chrisologue yifatanyije n'Abanyehuye mu kwibuka.
Senateri Karangwa Chrisologue yifatanyije n’Abanyehuye mu kwibuka.

Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga gahunda yo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Rwaniro, Akarere ka Huye.

Karorero Christophe warokotse Jenoside yavuze ko ubwicanyi muri uyu murenge wa Rwaniro uri mu cyahoze ari Komini Ruhashya, bwatangiye ku itariki ya 22 Mata 1994.

Yavuze ko uburyo Abatutsi bari batuye muri aka gace bahuriweho n’ibitero byaturukaga mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro na Komini Maraba bahanaga urubibi, ngo bagerageje kwirwanaho ariko baraganzwa.

Nk’uko byavuzwe na Nsabimana Jean Pierre, umuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Huye, abarokotse Jenoside ngo bagenda biyubaka babikesheje Leta y’ubumwe ihora ibazirikana.

Ariko nanone Ibuka ikagaragaza ko hakiri ibibazo by’inzu z’Abarokotse Jenoside batishoboye zishaje cyane cyane izagiye zubakwa nyuma ya Jenoside hagati y’umwaka wa 1995-1997 zikeneye gusanwa.

Inagaragaza kandi ko mu Karere ka Huye hakiri imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zisaga 5 000 zitararangizwa.

Nsabimana Jean Pierre yanagaragaje ko nubwo mu Karere ka Huye hubatswe inzibutso 16 zishyinguyemo mu cyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo haracyari ikibazo cyo kuzirinda.

Yagize ati “Dufite inzibutso ziri hirya no hino zidafite abazicungira umutekano, ariko habonetse abazicungira umutekano byatanga ikizere ko amateka yacu arinzwe.”

Nsabimana Jean Pierre, umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Huye.
Nsabimana Jean Pierre, umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Huye.

Senateri Karangwa Chrisologue waje kwifatanya n’abaturage ba Huye yavuze ko igisubizo ku bibazo byose bikomoka ku ngaruka za Jenoside ndetse no kuyikumira by’ukuri, ari ugukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Abanyarwanda dusubije amaso inyuma tugatekereza ku mateka y’igihugu cyacu, twasanga ubumwe aricyo gikwiye kuturanga, tukibaza n’uko ubumwe bwacu bwasenyutse.”

Mu rwibutso rw’uyu Murenge wa Rwaniro rwubatse mu Kagari ka Mwendo, hashyinguye Abatutsi basaga 3 000. Gusa, abandi benshi bashyinguye mu mirenge bituranye nk’uwa Ruhashya, Rusatira na Kinazi ihana urubibi n’uyu wa Rwaniro.

Abaturage ba Rwaniro bitabiriye iyi gahunda yo kwibuka.
Abaturage ba Rwaniro bitabiriye iyi gahunda yo kwibuka.
Abayobozi b'Akarere ka Huye, Senateri Chrisologue Karangwa n'abandi banyacyubahiro bifatanije n'abaturage.
Abayobozi b’Akarere ka Huye, Senateri Chrisologue Karangwa n’abandi banyacyubahiro bifatanije n’abaturage.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish