Digiqole ad

Mu mafoto uko urugendo rwo kwibuka “Walk to remember” rwagenze

 Mu mafoto uko urugendo rwo kwibuka “Walk to remember” rwagenze

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, Mme Jeannette Kagame, Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatila, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, n’abandi banyacyubahiro bitabiriye urugendo rwo kwibuka “Walk to remember” rushushanya inzir ikomeye abatutsi banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko bisanzwe urugendo rwatangiriye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura rusoreza i Remera kuri Stade Amahoro, hanakomereje ijoro ryo kwibuka.

Perezida Paul Kagame, Moussa Faki Mahamat, Dr Jean Damascene Bizimana (uyobora CNLG), Min w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Mme Jeannette Kagame, Hon.Donatile Mukabalisa, bayoboye abandi muri uru rugendo.
Perezida Paul Kagame, Moussa Faki Mahamat, Dr Jean Damascene Bizimana (uyobora CNLG), Min w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Mme Jeannette Kagame, Hon.Donatile Mukabalisa, bayoboye abandi muri uru rugendo.
Urubyiruko narwo rwitegura guhaguruka ku Nteko Ishinga Amategeko.
Urubyiruko narwo rwitegura guhaguruka ku Nteko Ishinga Amategeko.
Perezida na Madame we baje kumanuka hasi muri Stade kugira ngo bacane urumuri rw'ikizere.
Perezida na Madame we baje kumanuka hasi muri Stade kugira ngo bacane urumuri rw’ikizere.
Urubyiruko rwiganjemo urwarokotse Jenoside rubarizwa mu miryango ya AERG na GAERG rwari muri stade.
Urubyiruko rwiganjemo urwarokotse Jenoside rubarizwa mu miryango ya AERG na GAERG rwari muri stade.
Perezida Kagame, Mme Jeannette Kagame na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat bacana urumuri rw'ikizere.
Perezida Kagame, Mme Jeannette Kagame na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat bacana urumuri rw’ikizere.
Perezida acanira urumuri umwana ukiri muto, u Rwanda rw'ejo.
Perezida acanira urumuri umwana ukiri muto, u Rwanda rw’ejo.
Mme Jeannette Kagame nawe acanira umwana w'umukobwa, ikizere cy'ejo hazaza h'u Rwanda.
Mme Jeannette Kagame nawe acanira umwana w’umukobwa, ikizere cy’ejo hazaza h’u Rwanda.
Perezida yacaniye urumuri urubyiruko rwinshi rwari muri Stade, maze rukwira muri stade yose.
Perezida yacaniye urumuri urubyiruko rwinshi rwari muri Stade, maze rukwira muri stade yose.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat usanga Abanyarwanda bakwiye icyubahiro no gushimwa nawe yacaniye urumuri urubyiruko.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat usanga Abanyarwanda bakwiye icyubahiro no gushimwa nawe yacaniye urumuri urubyiruko.
Uru rubyiruko narwo rwahererekanyije urumuri rw'ikizere bacaniwe na Perezida.
Uru rubyiruko narwo rwahererekanyije urumuri rw’ikizere bacaniwe na Perezida.
Mu ijambo ryo muri iki gitondo Perezida Kagame yavuze ko nta munyarwanda uwo ariwe wese uzongera guhigwa ukundi.
Mu ijambo ryo muri iki gitondo Perezida Kagame yavuze ko nta munyarwanda uwo ariwe wese uzongera guhigwa ukundi.
Suzana Nyiranyamibwa umwe mu bafite indirimbo zikomeye zifasha abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka yari muri stade.
Suzana Nyiranyamibwa umwe mu bafite indirimbo zikomeye zifasha abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka yari muri stade.
Munyanshoza Dieudone, Muyango, na Mariya Yohana nabo bari baje kwifatanya n'abanyarwanda.
Munyanshoza Dieudone, Muyango, na Mariya Yohana nabo bari baje kwifatanya n’abanyarwanda.
Bose bararirimba indirimbo zo gufata mu mugongo abarokotse.
Bose bararirimba indirimbo zo gufata mu mugongo abarokotse.

Amafoto: Evode Mugunga
UM– USEKE.RW

en_USEnglish