Digiqole ad

Dr Léopold uregwa Jenoside ngo azaburana ari uko ahawe umwunganizi

 Dr Léopold uregwa Jenoside ngo azaburana ari uko ahawe umwunganizi

Dr Léopold MUNYAKAZI uyu munsi yasabye ko yahabwa undi mwunganzi yemerewe n’Urugaga rw’Abavoka

* Munyakazi ati: ndifuza ko Me Rushikama Justin asobanura impamvu ataboneka
*Urukiko rwavuze ko  rutazi niba uwo ruburanisha ari Munyakazi
*Munyakazi ati: Umwirondoro mfite niwo nemera, uwo ubushinjacyaha bwabahaye si uwanjye.”

Ubwo hasubukirwaga urubanza ruregwamo Dr Léopold Munyakazi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Komini Kayenzi (mu bice bya Kamonyi) Munyakazi yabwiye Urukiko ko atewe impungenge no kuba umwunganizi yagenewe ataboneka.

Dr Léopold MUNYAKAZI uyu munsi yasabye ko yahabwa undi mwunganzi yemerewe n'Urugaga rw'Abavoka
Dr Léopold MUNYAKAZI uyu munsi yasabye ko yahabwa undi mwunganzi yemerewe n’Urugaga rw’Abavoka

Munyakazi avuga ko umwunganizi afite ari uwo yitabaje mu gihe agitegereje uwo yahawe mu buryo bw’amategeko.

Ati “Uwo nari mfite mu minsi ishize utabonetse uyu munsi ni uwo nari nabaye nitabaje mwamfasha mukambonera Me Rushikama Niyo cyangwa se ataboneka Urugaga rw’Abavoka rukangenera undi ubihemberwa.”

Kuri iyi ngingo Udahemuka Adolphe Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko bamusabye ko yakwandikira Umukuru w’urugaga amusaba kumuha undi mwunganizi ariko ngo arabyirengagiza, ko uru ari urwitwazo Munyakazi afite rwo gushaka gutinza urubanza.

Ati “Si twe wagombye kubisaba ahubwo twakubwiye ko wandikira Umukuru w’urugaga umubwira imbogamizi ufite zo kutabona umwunganizi wagenewe.”

Munyakazi avuga ko kuba atarandikiye Umukuru w’urugaga byatewe no kudasobanukirwa, ariko ko agiye kubikora  mbere y’uko urubanza rusubukurwa.

Naho ku kibazo kirebana n’umwirondoro MUNYAKAZI avuga ko  uwo urukiko rwahawe atawemera ahubwo ko uwo ngo afite ariwo wuzuye, kandi ko urukiko ariwo rwagombye kwifashisha.

Kuri iyi ngingo Urukiko ruvuga ko rwamusabye inshuro nyinshi kuvuga umwirondoro we ariko akanangira ku buryo uwo bahawe n’ubushinjacyaha  ariwo bazagenderaho.

Urukiko kandi rwongeyeho ko rutazi niba  uwo rurimo kuburanisha  ari Munyakazi kuko rushobora gukomeza kumuburanisha  akazavuga ko rwaburanishije umuntu utari we nyuma.

MUNYAKAZI yavuze ko mu byaha bitanu Ubushinjacyaha bumurega yiteguye kugira icyo abivugaho naho ngo ikibazo cy’umwirondoro yakijuririrye mu rukiko rukuru ategereje imyanzuro.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bugaragaza ko budafite byinshi buvuga kuri dosiye y’uregwa kuko bukomeza gusubiza ijambo urukiko buri kanya burusaba gufata umwanzuro.

Bamwe mu banyamategeko babwiye Umuseke ko mu itegeko rigenga imiburanishirize nta na hamwe ryemerera uregwa kuba yajuririra icyemezo yafatiwe mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Ibi bikavuga ko ubujurire yatanze mu rukiko rukuru rw’Inyanza bishobora kuba impfabusa  iri tegeko riramutse rikurikijwe.

Gusa ku birebana n’umwirondoro, ho bavuga ko iyo umuburanyi atabashije kuvuguruza  icyo ashinjwa  cyangwa  ashinjwa n’uwo  bahanganye iki gifatwa nk’ukuri ibi bikaba ngo biri mu ihame ryo kuvuguruzanya kw’abaregwa.

MUNYAKAZI kandi yavuze ko agiye kurega gereza ya Muhanga kubera ko ngo yamukoreye ihohoterwa inamufunga mu buryo bunyuranije n’amategeko y’imfungwa n’abagororwa, ubwo yari  ubushize akaba yarafite igikomere ku gahanga  yavugaga ko bamukomerekeje.

Urubanza rwasubitswe rukazaburanishwa  taliki ya 27 Mata 2017 saaa tatu za mu gitondo.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Comments

  • “Urukiko kandi rwongeyeho ko rutazi niba uwo rurimo kuburanisha ari Munyakazi kuko rushobora gukomeza kumuburanisha akazavuga ko rwaburanishije umuntu utari we nyuma”. YEGO KO REROOOO!

  • Bibaho ko abantu bitiranwa amazina yombi, amaherezo tuzasanga uyu tubona atari we mu by’ukuri wagombaga gufatwa ! Umwirondoro w’umuntu ntuhagije, ugomba guherekezwa n’ifoto.

  • Ese dogiteri kiriya yambaye mwijosi niki mama!kombona atarishapure!
    Aha ntiyaba yabonye ko urubanza rukomeye akiyambaza nyabingi cg ryangombe akiyambarira impigi?

  • @Rwema: Ntubona ko aro flashdisk? Itegereze.

    • Uramurenganya nta flash azi yiyiziye za Nyabingi gusa

  • ubanza ari flash ????

Comments are closed.

en_USEnglish