Minisitiri w’Intebe yahagaritse amasengesho mu kazi ka Leta
Ngo nyuma yo kubona ko hari abakozi ba Leta bakoresha amasaha y’akazi mu bikorwa by’amasengesho kandi bakabikorera mu nyubako zigenewe gukorerwamo akazi ka Leta, Minisitiri w’Intebe yatangaje ibaruwa imenya ko ibikorwa by’amasengesho bitemewe ahantu hose hakorerwa akazi ka Leta.
Mu bigo, inzego, ibitaro n’ibindi bitandukanye bya Leta, hamwe na hamwe buri gitondo cyangwa saa sita hakorerwaga ibikorwa byo gusenga n’abakozi cyangwa n’abayobozi babyo.
Gusenga mu mu kazi hari abemeza ko byagendaga bifata intera muri serivisi zinyuranye, hakaba ariko n’abavugaga ko bidakwiye kuko hari ahantu hagenewe gusengerwa n’igihe cyabyo.
Mu ibaruwa yandikiye za Minisiteri zose, abayobozi b’ibigo n’abanyamabanga ba Leta, bikamenyeshwa kandi Perezida wa Republika n’abayobozi bakuru batatu bamukurikira, Minisitiri w’Intebe yamenyesheje ko ibi bijyanye no kwibutsa Iteka rya Minisitiri rigena amasaha y’akazi ku bakozi ba Leta.
Ayo masaha ngo ni uguhera saa moya kugera saa kumi n’imwe haciyemo ikiruhuko cy’isaha imwe hagati ya saa sita na saa saba. Ibi ni ukuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu.
Minisitiri yasabye by’umwihariko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kumenyesha inzego zayo zose iby’iyi myanzuro yo guhagarika ibikorwa by’amasengesho ahakorerwa imirimo ya Leta hose.
Gusenga mu kazi hari ababibonagamo akamaro hakaba n’abemeza ko byari ukwica akazi. Wowe ubibona ute?
UM– USEKE.RW
24 Comments
ahubwo ahagarike n’ amadeni asengera muri quartier mu masaha y’akazi
Hari n’ikindi Nyakubahwa PM. Hari naho ujya kumva ukumva mu nyubako zo ku kazi ngo bagiye mu nama y’ishyaka runaka (PL, PSR,…) cyangwa y’Umushoramari runaka (Ubwishingizi, abagurisha Computer,…).
Sinzi niba byo byemewe?
Nibabareke bisengere .
Byiza cyane kuko nta logic byari bifite!
Iki ni icyemezo cyiza, igihe cyo gusenga kirahari n’aho gusengera harahari. Nta mpamvu y’amateraniro yo mu biro
Amasengesho se niyo atera umusaruro mubi mu kazi?!
N’insengero zikwiye guhagarikwa kuko ziyobya abaturage. Babasaruramo ayo batabibye, Imana batwigisha si yo y’ukuri abantu bave mu bujiji.
Barabura guhagarika RUGAGI wirirwa abeshya abantu ngo nibature abahe za Range Rover, bagahagarika abisengera iminota 15 mbere y’akazi!!!
Ababababababa
Ahubwo byari byaratinze,niba ugiye mukazi kora akazi, niba ushaka gusenga
genda usenge ntawakubuza! ariko ndumva ibya Kayizari nibya Cezari byatandukana.
Rwose byose ningiramumaro birakenewe kandi biruzuzanya, ariko byumvikane ko amategeko nayo ahari yubahiriza buri wese kandi akubahwa na buri wese, rero bavandimwe mukurikize ibiri kubwirizwa n´itegeko,numva aho ngaho ntamakimbirane yarakwiye kubaho, ngo umwe atekereze ukwe undikwe.
Mukomere.
Murabura guhagarika ba Gitwaza biba abanyarwanda ngo nibature menshi mugahagarika ibitariho n’ubundi
@john we nawe uzagende bajye bayaguha nkuko bayamuha.igihe mwahereye mutuka Gitwaza ntimuraruha?mujye mukomeza mukore mumboni yijisho ryImana,harigihe muzabura aho mukwirwa.Yesu asange umutima wawe awutegeke nicyo nkwifurije
Tekereza!
Mu gihe bikozwe mu gihe kitabangamiye akazi nta kibazo mbibonamo cyane. Ariko ubwo byategetswe n’umuyobozi mukuru turagombomba tubireke.
Tekereza!
Mu gihe bikozwe mu gihe kitabangamiye akazi nta kibazo mbibonamo cyane. Ariko ubwo byategetswe n’umuyobozi mukuru turagomba tubireke.
Guhagarika gusenga ntiyabishobora, kuko no mu burusiya barasenga.Keretse Niba yahagaritse amateraniro, noho ibindi byo arikinira ntiyabishobora. Guhagarika gusenga byo ntibishoboka. Kuko Gusenga bikorwa buri gihe cyose, ahantu hose, buri munota, isaha, isegonda…. No muri Primature abantu barahasengera. Keretse niba yavugaga Amateraniro.
Murakoze.
Ndunva amasaka n’amasakaramentu bitakagombye kuvangwa.Ubundi se basenga bakurikije irihe dini?
Imana yo mwijuru ibyumve niba abayobozi bacu bayigijeyo nayo nibigizeyo ibakureho ukuboko kwayo
mwa banyarwanda mwe kuba hakiri ka service gake kari gasigaye yaramasengesho bamwe basengeraga none ubwo leta ibihagaritse karabaye Imana nabo igiye kubakuraho amaboko igiye kubacishaho agashari kayo nkako yacishije kuri Bagaza wuburundi igihe nawe yahagarikaga ibikorwa byo gusenga muzambwira
Niko byagenze kuri bagaza.
Ni mumara kurya mugahaga, amatungo yanyu akororoka, muzirinde mwe Kwibagirwa Imana yawe yagukuye mu buretwa, yakugejeje aho uri. Kuko Kwibagirwa Imana bibanziriza kugwa.
Ko atahagaritse se abanyereza amafaranga ya leta, abarya imihanda, abarya ruswa,… ko nabo babikorera munzu za Leta. Natuze, na Daniel yasengeraga I Babuloni, Nkantswe gusengera Mu Rwanda ruzi aho Imana yadukuye. Gusa gusenga bigiye kwiyongera bibe seriuex noneho, ubundi mwabonaga amateraniro, ubu muzaza mubona miracles…. udushya gusa. Imana Ibajye Imbere banyamasengesho mwese mwe, Ntimucogore, mwahamagawe n’Imana si gouvernment y’u Rwanda.
Ndabishyigikiye ku ruhande rumwe ariko na none simbishyigikiye ku rundi.
Mbishyigikiye kubera ko hari abiha ngo barasenga ku kazi aho bakorera (atari no muri Leta gusa) ariko washaka ibyo basenga ukabibura.Imbuto n’imyitwarire ari 0.
Simbishyigikiye kubera ko hari igihe bifasha umuntu kugira akanyamuneza mu kazi yakabuze ndetse bigatuma n’umusaruro wiyongera. Hari n’abo byungura da mu bugingo bakagira intambwe batera.
Birababaje kubona Rugagi yirirwa yaka amafr ngo asengere abantu bubake amagorofa nta cyo yikanga, nk’aho his special god asenga ikoreshwa na ruswa!! Ni nk’aho bisobanuye ko ubwescroc bukorewe mu nsengero nta kibi Leta ibubonamo!?!??
Well done Honarable Prime Minister.
Mubura guhagarika fecebook na whatsapp mukabuza abantu gusenga iminota 15 ni Mike cyane ntibikwiye kandi ntamuntu ugomba kubuza abandi gusenga Imana mwisubireho .
Ariko namwe wagirango ntimwumva yavuze abasengera muri za office bakoreramwo nonese gusenga nukuvuza induru nusengera mumutima wawe wenyine azabikubuza icyazwe namateraniro yo mukazi kdi ntimugace imanza kuko nokumvira biruta ibitambo gusenga ntasaha bigira kuri buri muntu
Haramutse hari abasenga mumasaha y’akazi ibyo ni amakosa akomeye ariko nanone mugihe abantu basenga mugitondo mbere y’amasaha y’akazi cyangwa mumasaha y’ikiruhuko cya saa sita numva ntacyo bitwaye habe na mba. Mugihe bitabangamiye amasaha 9 umukozi agomba gukora kumunsi numva gusenga bitakagombye guhagarikwa. Hari n’abatabona umwanya wo kujya munsengero bitewe n’imiterere y’akazi kabo, bityo rero iyo hari amahirwe nkayo yo gusenga kukazi birafasha cyane. Turiho kubera Imana
Comments are closed.