Gitesi: Bafashe umugore ‘acuragura’ baramukubita kugeza apfuye
Mu murenge wa Gitesi mu gicuku cy’ejo ku cyumweru bafashe umugore ngo ariho acuragura ku rugo rw’abantu, baramukubita babonye agiye gushiramo umwuka bamushyira mu ngobyi bamujyana ku biro by’umurenge ariko ngo yapfuye bataramugezayo neza. Uyu mugore urugo bamufatiyemo ngo ruherutse kubura umubyeyi wazize ‘amarozi’.
Byabereye mu kagari ka Ruhinga aho umugore witwa Nyirantirivamunda Venantie wari utuye mu mudugudu wa Gasayo yafatiwe mu wundi mudugudu wa Nyarubuye bavuga ko yazanywe no gucuragura.
Gucuragura; ni imigenzo igendanye no kuroga nk’uko Abanyarwanda basanzwe babiganira.
Umuyobozi w’umurenge wa Gitesi, Protogene Habimana yabwiye Umuseke ko Nyirantirivamunda koko yafatiwe mu rugo rw’abandi ngo ari gucuragura (kuroga).
Ngo nta kigaragaza ko yari yaje kwiba cyangwa yari umushyitsi kuko hari mu gicuku. Ba nyiri urugo ngo baramukubise babonye anegekaye bamujyana ku biro by’Umurenge bamugezayo yamaze gupfa.
Habimana ati “Abaturage bavuga ko ngo uyu mukecuru n’ubundi yari asanzwe aroga, umubyeyi wo muri urwo rugo (bamufatiyeho) yari aherutse kwitaba imana azize uburozi.”
Nyirantirivamunda wafatiwe muri urwo rugo muri icyo gicuku, ngo yari amaze no kwituma mu mbuga yabo, afite n’akajerikani karimo ibintu by’icyatsi bitaramenyekana ngo n’agati abaturage bavuga ko kitwa ‘Umuhezayo’.
Habimana ati “Bamaze kumufatana ibyo bintu baramukubise babonye amaze kuremba, bamuzana hafi y’Umurenge abanyerondo bamurebye basanga yamaze gupfa.
Abaturanyi be bavuga ko yari asanzwe ari umurozi wabamazeho urubyaro ariko ni ibivugwa nta gihamya yabyo ihari.”
Kugeza ubu babiri bo mu rugo rwafatiwemo uwo mugore batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwihanira.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ababantu bakoze kxikizuyu murozi warubarembeje.
Babakubite babice kimwe nabarembeje abaturage biba imyaka yabo
kuko ntategeko rihana umurozi byari ngombwa kwihanira.none ndasaba leta ko yashyiraho itegeko ribahana.ubundi se ko yabahigaga bakaba bamutanze ubwo ntibababarira?
Comments are closed.