Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Isakazbumenyi n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana arahamagarrira urubyiruko kugira umuco wo gukunda igihugu. Ibi akaba yarabisabye urubyiruko mu kwezi ku rwego rw’igihugu. Muri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Ngororero mu Mirenge ya Ngororero na Kabaya hakorwa minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rwo muri utu duce guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu. Muri iki […]Irambuye
Kuri uyu wa 06 Gicurasi, Ministeri y’Umutekano mu gihugu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kibanze cyane ku bibazo by’ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa cyane, aho ubu imfu zivuye ku bwicanyi mu miryango mu Rwanda zibarirwa kuri 40 buri kwezi. Muri raporo zakozwe n’iyi Ministeri ndetse na Police y’igihugu basobanuye ko ubwicanyi mu ngo buturuka ku makimbirane mu miryango […]Irambuye
Abanyarwanda bagera ku 5 000 batahutse mu turere icumi tw’u Rwanda bagiye gufashwa gusubira mu buzima busanzwe ku bufatanye na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi(MIDIMAR) n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe abimukira( IOM). Mukantabana Seraphine Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi kuri uyu wa 06 Gicuraasi nibwo yatangaije ikiciro cya kane cy’umushinga wo gufasha abatahutse gusubira mu buzima busanzwe. Uyu mushinga […]Irambuye
Umunyamakuru w’umufaransa akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye ahanini byibanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ubwiyunge, Laure de Vulpian aritegura kumurika ku mugaragaro igitabo yise” SurVivantes”gikubiyemo ubuhamya bw’Abarokotse cyane cyane abo mu Bisesero. uyu muhango uteganijwe tariki 24, Gicurasi mu bubiko bw’ibitabo bwa Souâd Belhaddad (librairie Souâd Belhaddad), kikaba cyaranditswe ahanini hashingiwe ku buhamya bw’Abarokotse Jenoside […]Irambuye
Mu mukwabo w’iminsi itatu polisi y’igihugu ihereutse gukora yataye muri yombi abantu 22 bakurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwe mu minsi itatu polisi y’igihugu yari imaze iri mu mukwabu wo guta muri yombi abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge. Muri iki gikorwa polisi y’igihugu yafashe udufuka 3180 […]Irambuye
Polisi y’igihugu yataye muri yombi Habumugisha Moise w’imyaka 33 y’amavuko na Nsabiamana bakurikiranyweho gutunga no gucuruza amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 394. Aba bagabo bombi bafatiwe mu duce dutandukanye, kuko Habumugisha yafatiwe mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza tariki ya mbere Gicurasi afite amafaranga y’amiganano agera kubihumbi 244 inoti 14 za bibiri […]Irambuye
Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirakangurira abanyarwanda bose bifuza impushya z’agatenyo n’izaburundu ko hateganyijwe ibizamini tariki ya 13 Gicurasi kandi ko imiryango ifunguye. Supt Ndushabandi Marie Jean ,umuvugizi w’iri shami avuga ko mu mujyi wa Kigali ibizamini bizatangira gukorwa tariki ya 13 Gicurasi 2013 . Agira ati:”Abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2013, Urukiko rwisumbuye rwa Nyanza rwahanishije Kubwayo Donat, wigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’Imari muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica nyina umubyara. Umucamanza Emmanuel Manirakiza yahamije Kubwayo icyaha cy’Ubwicamubyeyi, nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha no […]Irambuye
Minisiteri y’Umutekano yageneye abahagarariye abashinzwe kubungabunga umutekano mu giturage ’community policing’ mu karere ka nyanza telefoni 25 mu rwego rwo kuborohereza akazi no kugira ngo bajye batangira amakuru igihe. Buri Murenge ugize aka Karere wagenewe telefoni ebyiri usibye Umurenge wa Kibirizi n’uwa ntyazo byahawe telefoni zigendanwa esheshatu kubera imiterere y’iyi mirenge no kuba ari yo […]Irambuye
Amakuru ari ku mbuga mpuzambaga zitandukanye aravuga ko Umugaba mukuru wungirije w’umutwe wa FDLR General Stanislas Nzeyimana uzwi kandi ku mazina ya Deogratias Bigaruka yatawe muri yombi mu gihugu cya Tanzania. Umunyamakuru Simone Schlindwein uhagarariye ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage mu Karere k’ibiyaga bigari mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, […]Irambuye