Babiri batawe muri yombi bakurikiranywe ho gukoresha amafaranga y’amiganano
Polisi y’igihugu yataye muri yombi Habumugisha Moise w’imyaka 33 y’amavuko na Nsabiamana bakurikiranyweho gutunga no gucuruza amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 394.
Aba bagabo bombi bafatiwe mu duce dutandukanye, kuko Habumugisha yafatiwe mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza tariki ya mbere Gicurasi afite amafaranga y’amiganano agera kubihumbi 244 inoti 14 za bibiri na 87 za 5000, naho Nsabimana afatirwa mu Murenge wa Nyamugari ho mu Akarere ka kirehe afite amafaranga y’amahimbano ibihumbi 150 nk’uko urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Habumugisha yari afite amafaranga mahimbano agera kuri miliyomi ebyiri arayakoresha asigarana ayo Polisi yamufashe afite nk’uko abyiyemerera akabisabira n’imbabazi.
Polisi ya Kirehe itangaza ko Nsabimana yaje muri aka gace agenzwa no kurangura amasaka, atanga amafaranga y’amahimbano, abaturage bakabibona yamaze kugenda, ariko yaje gufatwa ubwo yagarukaga kongera kugura amasaka ndetse n’inka, afite mwene ayo mafaranga, abaturage bagahita bamufata nabo bakamushyikiriza polisi, ubu nawe akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.
Chief supt Hubert Gashagaza umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo aburira abaturage kutishora muri bene ibi bikorwa kuko ingaruka zabyo ziba ari mbi.
Avuga ko uzajya ubifatirwamo azajya agezwa imbere y’abandi baturage bagasobanurirwa ububi bw’ibikorwa yakoraga bigatuma na bo bamenya ingaruka mbi zitezwa n’abantu nk’aba.
Avuga ko abantu nk’aba bagomba kumenya ko polisi ikorana n’abaturage mu guhashya ibyaha ink’ibi no guta muri yombi abangiza abashaka kwangiza imibereho yabo.
Agira ati:” Abanyarwanda bari maso abantu nk’aba nta mwanya bazabona wo kwangiza umuryango nyarwanda”.
Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 488 yo mu gitabo cya n’amategeko ahana y’ u Rwanda aho iteganya igifungo kuva mu mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku bihumbi 200 kugera kuri 300 cyangwa bagahanishwa kimwe muri ibi bihano.
UM– USEKE.COM