Digiqole ad

Ubwicanyi buriho ni amakimbirane aba atarakemuwe – Sheikh Musa Fazil

Kuri uyu wa 06 Gicurasi, Ministeri y’Umutekano mu gihugu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kibanze cyane ku bibazo by’ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa cyane, aho ubu imfu zivuye ku bwicanyi mu miryango mu Rwanda zibarirwa kuri 40 buri kwezi.

Ministre Musa Fazil mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere
Ministre Musa Fazil mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Muri raporo zakozwe n’iyi Ministeri ndetse na Police y’igihugu basobanuye ko ubwicanyi mu ngo buturuka ku makimbirane mu miryango aba amaze igihe kinini yaratinze gukemuka.

Ubu bwicanyi ngo bushingira ahanini ku mitungo, nk’amasambu cyane cyane ateza ubwumvikane bucye hagati y’abo mu muryango umwe cyangwa mu miryango itandukanye.

Ministre w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana akaba yagize ati “ byose biterwa ahanini n’uko nta kiba cyakozwe ku makimbira abantu baturanye baba bazi ariko ntibagire ubushake mu kuyakemura kugera ubwo abantu bicanye ubwo bwumvikane bucye bumaze gufata indi ntera.”

Ministre Harerimana yasobanuye ariko ko muri raporo basanze muri iki gihembwe aribwo ubu bwicanyi bwagabanutse ugereranyije n’igihe gishize.

Iyi raporo y’ibyaha birimo ubwicanyi, gukubita bikabije no gukomeretsa byagaragaye cyane mu turere twa Nyabihu, Gasabo, Huye, na Muhanga nk’uturere twiganjemo ibi byaha muri iki gihembwe.

Umuvugizi wa Police wari muri iki kiganiro yabajijwe ibijyanye n’ubwicanyi bwavuzwe mu minsi yashize bwibasiye cyane abakora akazi ko kwicuruza, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Police y'igihugu
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Police y’igihugu

ACP Theos Badege yasobanuye ko nubwo hari abakekwa bagiye bafatwa ndetse bakaba hari n’abari mu nkiko, ariko iperereza riganisha ku gufata abo bagizi ba nabi ryari rigoranye kuko abicwaga aribo babaga aribo zingiro ry’amakuru bityo bikagorana cyane kugera ku makuru afatika kuri ubwo bwicanyi, akavuga ariko ko basangaga ahanini barapfaga ibyo babaga barasezeranye bitashyirwaga mu bikorwa abagabo bakihimura bica abo bagore bicuruza.

Muri iki kiganiro, umuvugizi wa Police ndetse na Ministre Harerimana batangaje ko usibye amakimbirane ashobora gukemurwa, kimwe mu bijyana ku bwicanyi harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bityo bashishikariza abanyarwanda kwirinda guha icyuho ibiyobyagwenge cyane cyane mu rubyiruko, kuko niba abo bakiri bato babyishoyemo mu myaka iri imbere igihugu cyaba gifite abantu benshi bakemuza amakimbirane yose ubwicanyi nk’uko mu bihugu bimwe birimo n’ibikomeye ubu aricyo kibazo gikomeye bafite.

mu kiganiro n'abanyamakuru
mu kiganiro n’abanyamakuru

Jean de Dieu Nsengiyumva I
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • “Abicwaga aribo babaga aribo zingiro ry’amakuru bityo bikagorana cyane kugera ku makuru afatika kuri ubwo bwicanyi”.

    Ibi bitandukaniyehe n’ibya wa mugaragu wa Nzapfurundi babajije “ifuni ihamba akabasubiza abarangira ngo uwo muhamba niwe uyiheruka?”

    Nabazaga gusa.

  • UBWICANYI MUREMERA KO BUTURUKA KU MAKIMBIIRANE ABA ATARAKEMUWE MWARANGIZA MUGASHYIRA MU MAJWI ABATURANYI NGO NTIBABIVUZE ARIKO NTIMUGIRE ICYO MUVUGA KU BASHINZWE GUKEMURA AMAKIMBIRANE BATAYAKEMURA BIGATEZA UBWO BWICANYI.

    MURABO RERO AHRIMO ABASHINZWE UMUTEKANO NDETSE N’UBUYOBOZI.

  • nimwigishe abantu kureka kuba ba nyirabayazana wamakimbirane kdi namahabara ajye ahanwa wenda ubugome ninda nini byagabanuka

Comments are closed.

en_USEnglish