Digiqole ad

Umunyeshuri wo muri Kaminuza wishe nyina yahanishijwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2013, Urukiko rwisumbuye rwa Nyanza rwahanishije Kubwayo Donat, wigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’Imari muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica nyina umubyara.

Kubwayo Donat w'imyaka 25 nyuma yo kwica nyina agiye kumara ubuzima bwe busigaye mu munyururu
Kubwayo Donat w’imyaka 25 nyuma yo kwica nyina agiye kumara ubuzima bwe busigaye mu munyururu

Umucamanza Emmanuel Manirakiza yahamije Kubwayo icyaha cy’Ubwicamubyeyi, nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha no kumva ubwiregure bwe n’ubwo yemeraga icyaha, bityo ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo y’141 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, igira iti : “Byitwa ubwicamubyeyi, ubwicanyi bukorewe umwe mu babyeyi baba ab’umubiri cyangwa se ababihabwa n’amategeko.Ubwicamubyeyi buhanishwa igifungo cya burundu.”

Kubwayo Donat yishe nyina umubyara Anasitaziya Mukabaruta w’imyaka 63 kuwa 19 Mata 2013, akoresheje najoro.

Nyuma yo gukora iryo bara, Kubwayo yavuze ko gutekereza kwica nyina umubyara ngo yabitewe n’uko kuva yatangira kwiga amashuri yisumbuye, ngo nyina yagiraga uruhare mu kumwima amafaranga kugeza ageze muri Kaminuza.

Ibi ariko wakwitegereza ugasanga ntaho bihuriye no gutekereza gukora iki gikorwa cyane ko uyu muryango kugeza ubu ufite abana 5 bamaze kurangiza muri za kaminuza n’amashuri makuru bitandukanye kandi bose baragiye babifashwamo n’uyu muryango wabo, aha hakaniyongeraho ko iki yita ikibazo nta muntu n’umwe yari yarigeze akibwira.

N’ubwo Kubwayo yemeraga icyaha akanagisabira imbabazi, umucamanza Emmanuel Manirakiza yavuze ko agomba guhanishwa igihano gikomeye kuko ntampamvu nyoroshya cyaha igaragara, cyane ko yishe nyina urupfu rw’agashinyaguro, kandi yakoze iki cyaha afatwa nk’intiti yari izi neza icyo igiye gukora n’ingaruka za cyo.

Kubwayo Donat w’imyaka 25 y’amavuko yakoreye iki cyaha iwabo mu Murenge wa Nkomane ho mu Karere ka Nyamagabe, nyuma y’uko yari ageze mu mwaka wa 3 muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, agiye gukomereza igice gisigaye cy’ubuzima bwe muri Gereza nkuru ya Gikongoro.

K2D

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • BIRABABAJE GUSAAAAAA,KUMVA UMUNTU NK’URIYA UTEKEREZA KWICA UMUBYEYI WE N’AHANTU YARI AGEZE.
    NUBWO BYABA BIMEZE BITE CYANGWA BABANYE BATE NTABWO BIKWIYE NA GATOOOOOO!

    <> NGAHORERE NGO URWISHIGISHIYE ARARUSOMA NAKORE UBUROKO BWIWE.

  • umuntu uhangara kwica umubyeyi we!!!!! barebe niba atarwaye no mu mutwe

  • mujye mureka ibya photoshop wana mutazatesha agaciro NUR yacu abatayizi bakagirango ni ESPANYA babonye!!!! urabona ukuntu karundura yacu mwayishe mushiraho ibikuta byamatafari???? birambabaje kaminuza igendere nubwo uw mwana wakwizemo yakoze amahano ariko ntukwiye guteshwa agaciro bagukoreraho photoshop! iyaphuye ntawe utayiryaho koko!!! NUR Oyeeeee!!!

  • uyu musore ashobora kuba arwaye mu mutwe bazashishoze neza kuko umuntu wize, binongeye abana b’abahungu muri kamere yabo bakunda ba nyina ibi ntaho byabaye ahubwo ni amahano, ni ahubwo yari akwiye nawe kwicwa kuko n’ubundi agiye gupfana agahinda ko kwica nyina

  • Intiti Jw muransetsa ntimuziko aribo bigisha kwicana ahubwo murutwa n’injiji.

  • Uwo musore afite ikibazo mumutwe babanze bamuvuze,njye sinakwirirwa nanabitindaho rwose

  • aka ni agatangaza ariko

  • Aka n’akumiro koko uwo musore mumwitondere si muzima bamukosore byintamga rugero

  • Rwose umugani w’abarundi ngo n’akamaramaza gusa ikimukwiye n’ukujya inyuma y’agrillage

  • ashobora kuba yarabuz’icyakora agahitamo gukor’iryo bara bamuhugure sana.

Comments are closed.

en_USEnglish