Urubyiruko rurasabwa kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Isakazbumenyi n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana arahamagarrira urubyiruko kugira umuco wo gukunda igihugu. Ibi akaba yarabisabye urubyiruko mu kwezi ku rwego rw’igihugu.
Muri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Ngororero mu Mirenge ya Ngororero na Kabaya hakorwa minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rwo muri utu duce guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.
Muri iki gikorwa kandi Minisiteri y’urubyiruko n’abafatanyabikorwa bayo basuye koperative Isamaza y’urubyiruko rwarokotse Jenoside iherereye mu Kagali ka Kabeza Umurenge wa Ngororero.
Uru rubyiruko rukaba rwahawe impano y’ ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa ebyiri, televiziyo igezweho iri kumwe na dekoderi bizabafasha gukomeza kuva mu bwigunge bakoresheje ikoranabuhanga.
Kwizera Jean Pierre, Perezida wa koperative Isamaza yashimiye cyane Minisiteri yabibutse avuga ko na bo nka koperative bagiye gutangira urugamba rw’iterambere ku buryo burushijeho.
Yagize ati “Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga biziye igihe nk’izi mudasobwa zizadufasha cyane mu gukoresha ikorababuhanga twari dusanganywe”
Kwizera akomeza avuga ko nk’urubyiruko byaja bagira ibikorwa byo gutanga umusanzu mu gufasha abaturage, ati: “Mu biruhuko iyo abanyeshuri baje ari bose tugira igikorwa rimwe mu cyumweru cyo gufasha abatishoboye, nko kubakira abakecuru batishoboye no guha umusanzu bamwe mu basigaye ari nyakamwe tubahingira imirima n’ibindi.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye ubuyobozi bw’Umurenge, Akarere na FARG gukomeza gufasha uru rubyiruko kwiyubaka.
Iri koranabuhanga yabasabye kuribyaza umusaruro kuko rizafasha n’aaturage bose gutembera batavuye aho bari, yagize ati “Ibi bikoresho iyo biri hamwe bitanga icyumba mpahabwenge, ni mwebwe muzaba itara kuri aba baturage bose ba Ngororero.”
Nyuma yo guha impano koperative Isamaza, Minisitiri yerekeje mu Murenge wa Kabaya aho yaganiriye n’urubyiruko rwinshi n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango wo gufungura ‘Youth Connect Month’ ahakomereje ikiganiro mu nsanganyamatsiko igira iti:”Igihango cy’urungano” mu cyongereza ’a Promise of a Generation’.
Minisitiri yavuze ko igikorwa cyo kubaka umunyarwanda mushya no kuganira ku mateka yacu ari igikorwa gishyashya mu kubaka urubyiruko rufite icyerekezo kizima, yasabye urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, maze asaba abari aho bose guhitamo amagambo icumi y’ibyiza byaranga Abaturage ba Ngororero.
Uku kwezi kwatangiye kuri uyu wa 03 Gicurasi kuzarangira ku ya 31 Gicurasi 2013 aho urubyiruko rw’igihugu ruzakora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwiteza imbere n’ibyo gufasha abaturage.
UM– USEKE.COM