Digiqole ad

‘SurVivantes’ igitabo gikubiyemo ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside kigiye kujya ahagaragara

Umunyamakuru w’umufaransa akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye ahanini byibanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ubwiyunge, Laure de Vulpian aritegura kumurika ku mugaragaro igitabo yise” SurVivantes”gikubiyemo ubuhamya bw’Abarokotse cyane cyane abo mu Bisesero.

Ubuhamya bukubiye muri iki gitabo bw’ibanze ahanini ku Batutsi barokokeye mu Bisesero

uyu muhango uteganijwe tariki 24, Gicurasi mu bubiko bw’ibitabo bwa Souâd Belhaddad (librairie Souâd Belhaddad), kikaba cyaranditswe ahanini hashingiwe ku buhamya bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko Mujawayo Esther banafatanije mu iyandikwa ryacyo.

Laure de Vulpian kandi yanditse n’ibindi bitabo bifite aho bihuriye n’amateka y’u Rwanda birimo icyo yise “Rwanda, un Génocide oublié?” (2004), na “Silence Turquoise” aho yagarutse cyane ku cyo yise amakosa, ubufatanyacyaha n’ibinyoma by’abanyapolitiki bayoboraga ubufaransa mu gihe cya Jenoside bahishira ibyabaga ndetse anagaruka ku bikorwa bya Zone Turqouise(2012).

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.COM

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

0 Comment

  • salut?nagirango mbakosore ,icyi gitabo mwerekanye cyanditswe kera muri 2004 kdi cyanditswe na Mujawayo esther ntago kivuga kubuhamya bw’abarokokeye mu Bisesero.kivuga histoire de Esther Mujawayo,hamwe n’amateka ya genoside mu Rwanda muri rusnge!mukosore iki gitabo mwerekanye kuri iyi page.merci

Comments are closed.

en_USEnglish