Digiqole ad

22 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibiyobyabwenge

Mu mukwabo w’iminsi itatu polisi y’igihugu ihereutse gukora yataye muri yombi abantu 22 bakurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Urumogi rukiri rubisi
Urumogi rukiri rubisi

Aba bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwe mu minsi itatu polisi y’igihugu yari imaze iri mu mukwabu wo guta muri yombi abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Muri iki gikorwa polisi y’igihugu yafashe udufuka 3180 tw’urumogi n’ibiro 70 byarwo , inafata litiro 100 z’inziga izwi ku izina rya kangyanga nk’uko urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Mu batawe muri yombi harimo umugore witwa Mukamunana Lea ukomoka Mu kagali ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu wafatanywe udupfunyika 2810 tw’urumogi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi.

Polisi kandi yanataye muri yombi uwitwa Sengabo Lambert w’imyaka 24 y’amavuko utuye mu kagali ka Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi wafatanywe ibiro 50 by’urumogi n’udupfunyika 24 twarwo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gacurabwenge.

Polisi y’u Rwanda, yemeza ko gufata aba bacuruza ibi biyobyabwenge, bizafasha muri gahunda yihaye yo guca burundu ibiyobyabwenge mu gihugu, bigaragara ko bikoreshwa cyane n’urubyiruko kandi bigafata umwanya wa mbere mu byaha bikorwa mu gihugu.

Chief Sup Francis Gahima, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru avuga ko ibibazo birebana n’ibiyobyabwenge birimo kugenda bigabanuka kubera imbaraga zashyizwe mu gukumira iki kibazo hifashijijwe imbaraga z’abaturage.

Agira ati:” Tuzakomeza gushakisha abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge. Tunigisha abaturage ububi bwabyo, ku buryo iki cyaha kizasigara kitakibarizwa mu Ntara yacu”

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’ U Rwanda igaragaza ko umuntu uwo ari we wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu.

UM– USEKE.COM

 

 

en_USEnglish