Abakozi babiri b’ikigo Nderabuzima cya Muhoza mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru batawe muri yombi na Polisi bakurikiranyweho gushaka kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 57. Aba bakozi ni Kalinda Mugisha John wari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu kigo nderabuzima cya Muhoza na Murwanashyaka Fabrice wari asanzwe ari umucungamutungo w’iki kigo nk’uko […]Irambuye
Kuwa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2013 mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru habereye igikorwa cyo kuganira hagati y’urubyruko ku mateka yaranze u Rwanda mu kureba uko hubakwa ejo hazaza h’u Rwanda (YouthConnekt Dialogue). Ibi biri kuba mu Kwezi kwahariwe urubyiruko mu Rwanda. Ibi biganiro bya ‘YouthConnekt Dialogue’ bikorwa n’itsinda ry’abahanzi batandukanye ryitwa ‘Arts […]Irambuye
Ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi ngo hari amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Mu busanzwe ngo abaturage batuye aka karere uyu mupaka uherereyemo ngo ntibajyaga bitabira ubucuruzi bwo kuri uyu mupaka ngo nubwahakorerwaga bakorwaga mu kajagari bugakorwa n’abagore bahatandikaga imyaka mu buryo bw’Akavuyo ntibagire n’inyungu ifatika bakuramo. […]Irambuye
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri yigisha ubumenyi ngiro Albert Nsengiyumva avuga ko mu gihe gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS II igiye gutangira muri Nyakanga hazibandwa mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no kuziba icyuho cy’ibura ry’abakozi. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 9/5/2013 mu muhango wo gutangiza amahugurwa agamije kongera ubumenyi ibigo byigisha ubukerarugendo. Nk’uko byatangajwe muri […]Irambuye
Imikwabo itandukanye irimo gukorwa na Police y’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu ikomeje gufatirwamo abakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Uyu mukwabu wakorewe mu Karere ka Rwamagana kandi wasize utaye muri yombi abantu 93 batagira ibyangombwa abandi 14 bafatanwa ibiyobya bwenge bitandukanye. Uyu mukwabo wakozwe mu Murenge wa […]Irambuye
Mu Rwanda hari kwitegurwa amatora y’abadepite muri Nzeri uyu mwaka, Komisiyo y’amatora iri gukangurira abanyarwanda mu gihugu kuzitabira aya matora, abanyeshuri ba ISPG Gitwe bahawe ikiganiro na Pacifique NDUWIMANA ushinzwe amatora mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko nta wemerewe gutora adafite ikarita y’itora. Mu kiganiro cyahawe abakozi n’abanyeshuri ba ISPG kur’uyu wa gatatu tariki ya 08 […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burasaba abaturage bubatse mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi kwitegura kwimuka, bukanabwira abakirimo kubaka guhagarika imirimo y’ubwubatsi ngo kuko ikibuga kigiye kwagurwa. Mu kwimura aba baturage ngo ubuyobizi buzubahiriza amategeko kuko abahubatse bari bafite ibyangombwa bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere. Ibi bivuzwe nyuma y’urugendo Dr Nzahabwanimana Alexis umunyamabanga wa leta umunyamabanga wa Leta […]Irambuye
Abize mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) batangiye gahunda yo gukusanya inkunga y’ibikoresho nkenerwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri babuze ibikoresho byahiriye mu nkongi y’umuriro yabaye mu kwezi kuri iki kigo. Mu gitondo cyo kuwa 23 Mata 2013 nibwo amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu bo mu cyiciro cya mbere (Tronc Commun) yibasirwaga n’inkongi. Benshi […]Irambuye
Kisaro: Amaterasi y’indinganire ameze nk’umutako urimbishije imisozi isanzwe ihanamye ya Kisaro ho mu karere ka Rulindo. Twasuye uwo murenge ku masaha y’igicamunsi. Ni agace k’imisozi miremire ariko inogeye ijisho. Uhasanga akazuba gake, akayaga kuzuye amahumbezi aturuka mu dushyamba tw’impinga n’udutaba twaho. Utereye ijisho hepfo cyangwa haruguru, iburyo cyangwa se n’ibumoso bw’aho waba uhagaze hose, ijisho […]Irambuye
Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abamotari 15 n’inzererezi 31 mu Karere ka Kayonza. Aba bamotari bakaba bakurikiranyweho kwica amategeko y’umuhanda. Aba bamotari bakurikiranyweho kwica amategeko y’umuhanda nkana aho bamwe nta byangombwa bisabwa kugira ngo umuntu akore aka kazi baba bafite birimo ingofero ebyiri n’ubwishingizi. Ikindi barengwa akaba ari uguparika na bi moto no kutubahiriza ibirango […]Irambuye