Digiqole ad

Impushya zo gutwara ibinyabiziga zigiye kujya zisohoka mu minsi 14

Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko  igihe cyo gusohora impushya  zo gutwara ibinyabiziga ku bazitsindiye cyagabanutse.

uko ibizamini bikorwa
uko ibizamini bikorwa

Iri shami rivuga ko igihe cyo kuzikora no kuzisohora  kigiye kugabanuka, abantu bakajya bazibona mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma yo gutsinda ibizamini bitangwa n’iri shami.

Chief Supt Bahizi Felly, Umuyobozi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko mu bisanzwe gukora izi mpushya no kuzisohora byafataga hagati y’amezi abiri n’ atatu, gusa avuga ko kuri ubu bigiye kujya bifata iminsi 14 gusa.

Agira ati:”ku muntu uzaba ufite ibyagombwa byose n’ukuvuga amazina na nimero z’indangamuntu byanditse neza, azajya ayibona mu gihe cy’ibyumweru bibiri”.

CSP. Bahizi akomeza avuga ko ikibazo cyari gihari cyanatumaga izi mpushya zitinda ari uko hakundaga kugaragara amakosa atandukanye cyane cyane kuri  nimero z’indangamuntu n’amazina byabaga byanditse nabi,  ibi byose bigasaba ko babanza kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu bityo ikorwa ryazo ritinda.

Ati:”Ivugurura ririmo gukorwa, n’uburyo bushya bwo gukora izi mpushya na bwo burahari, kuko ubu dufite uburyo bushya buzajya bubasha kubona amakosa mbere y’uko twitabaza Ikigo cy”Igihugu gishinzwe indangamuntu, ibi rero bizagabanya igihe, zijye ziboneka mu minsi 14.

Polisi y’Igihugu kandi yongereye umubare w’abapolisi bafite ubumenyimu ikorwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga  n’abazajya bakurikirana uko ibizamini bikorwa, ubu ibizamini bizajya bikorwa Intara imwe ku yindi, intara nizirangira hakurikireho Umujyi wa Kigali.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • ahaaa ni mumagambo gusa nyamara njyewe maze imyaka itatu yose nsiragira kuri police ngo permis yanjye yarasohotse ariko yaburiwe irengero ,ibaze nawe permis yasohotse le 18.01.2010

  • Birakwiye ko POLICE ivugurura iyi service kuko muri iki gihugu ariho twavuga hasigaye inyuma mu gutanga service yihuta. rwose inzego zose zifashe iyi service kuko hari abanyarwanda benshi batsindiye impushya ariko zikaba zitaboneka ntitunamenyeshwe impamvu tutazibona.mwa bagabo mwe mugomba namwe kugira imihigo kandi mutayigeraho mukabibazwa!! ibi bizatuma mutanga service nziza kurushaho. Brovo Police!!!!

    • None se iyo hari abatanze numero zanditse nabi bihita bihagarika n’izabandi badafite ibibazo? Oya ni mwikosore iyo mikorere ntijyanye n’igihe tugezemo cyo gutanga serivisi nziza kandi zihuse!

  • iyo gahunda se izatangira ryari? byaba ari byiza.

  • mutubarize niba ari byo: numvise ko noneho provisoire bagiye kujya bafatira kuri 12 aho kuba 14, kandi bigatangirana n’ibizamini bitaha..byaba ari byo se.uwaba abizi by’imvaho yatubwira… murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish