Nyagatare: Abagore batanu bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu
Kuri uyu wa mbere Polisi y’Igihugu yo mu karere ka Nyagatere, Akagari ka MatimbaII, Umurenge wa Matimba yataye muri yombi abagore batanu bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge na magendu.
Amakuru dukesha
Polisi y’igihugu avuga ko aba bantu bafashwe ubwo kuwa 20 Gicurasi hakorwaga umukwabu muri aka gace.
Abatawe muri yombi ni Mujawayezu Victoire w’imyaka 35y’amavuko akaba yafatanywe ijerikani yuzuye kanyanga, Ingabire Kelemantine w’imyaka 19 wafatanywe litiro eshatu za kanyanga, Batamuriza Solina w’imyaka 36 y’amavuko wafatanywe amakarito abiri ya shifu warage, Kamurehe Donata w’imyaka 51 wafatanywe litiro ebyiri za kanyanga ndetse na Karimwabo Nataliya wafatanywe amakarito abiri ya shifu warage.
Uyu mukwabu kandi wafashe magendu igizwe n’ amakaziye atanu y’inzoga zitwa ‘Eagle’ zituruka mu gihugu cya Uganda na zo zafatatanywe uwitwa Budidi Agusitini ,we akaba adafunze ahubwo yaraciwe ibihano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.
Aba bagore uko ari batanu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare .
Chief Superintendent Eric Mutsinzi, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, avuga ko benshi muri aba bafashwe bakiri mu rubyiruko bityo bakwiye kwitandukanya n’ibiyobyabwenge no kunywa inzoga z’inkorano zisindisha kandi zitujuje ubuziranenge, kuko iyo bamaze kubinywa batangira ibikorwa by’urugomo, intonganya, gukubita no gukomeretsa ndetse no gufata ku ngufu.
Chief Supt Mutabazi avuga ko aba abantu bafashwe ku bufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage, anabakangurira gukomereza aho, kuko aribo ba mbere bifitiye inyungu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Superintendent Christophe Semuhungu, avuga ko abaturage bakwiye gushyira mu gaciro maze bakitandukanya n’ibikorwa nk’ibi byo gushakira amaramuko mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko uretse no guhemukira ababibaguraho,na bo ubwabo baba bibakururira ibyago,
Avuga ko iyo bafashwe babihanirwa, ngo haba igifungo ku bakoze ibyaha cyangwa gutanga amande ku bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, ibyo byose biza ari ibihombo ku miryango yabo.
Uyu muyobozi ahimira ubufatanye bukomeje kurangwa hagati y’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage,biciye muri ‘Community Policing’ hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha,aho umusaruro ukomeje kugaragara cyane cyane mu guta muri yombi abanyabyaha.
UM– USEKE.RW