Nyagatare: Bane baguye mu mpanuka y'igorofa yasenyutse bashyinguwe
Abantu bane kuri batandatu baguye mu mpanuka y’igorofa ya Barigye Geoffrey mu Mujyi wa Nyagatare ho mu Ntara y’Iburasirazuba bashyinguwe ku bufatanye bw’Akarere, abaturage n’ibitaro by’akarere.
Ubuyobozi bw’Akarere bushima uruhare abaturage bagize mu bikorwa by’ubutabazi kugeza ku mihango yo gushyingura nk’uko Orinfor ibitangaza.
Aba bantu bane bashyinguwe mu irimbi rya Mirama n’irya Barija mu Murenge wa Nyagatare, Uyu muhango ukaba wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere ndetse n’abaturage batuye Nyagatare.
Ku irimbi rya Mirama, hashyinguwe Ngirababyeyi Isaie, na Nibishaka Claude, mu gihe abandi babiri barimo n’ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya bajyanwe I wabo.
Umuyobozi w’Akarere, Atuhe Sabiti Fred avuga ko abaturage bagize runini mu gutanga ubutabazi akaba ari na yo mpamvu bakwiye kubishimirwa.
Uyu muyobozi kandi avuga ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye mu gukumira impanuka nk’izi mu Karere ka Nyagatare. Ibi ngo bizagerwaho bakangurira abubaka kwita ku mabwiriza n’amategeko y’imyubakire.
Mu bundi butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’urubyiruko rw’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ku irimbi rya Mirama hashimangiwe cyane umuco wo kubana neza n’abandi no gutabarana, nk’uko byagaraye mu mpanuka yahitanye ba nyakwigender
UM– USEKE.RW