Abasirikare b’u Rwanda 120 bari mu butumwa muri Sudani y’Amajyepfo bagarutse
kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2013 ,Umutwe w’abasirikare 120 bo mu ngabo z’u Rwanda bashinzwe ibijyanye n’ubwubatsi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo bagarutse.
Maj Rudakubana Rujugiro wari uyoboye iri Aba basirikare bakoze ibikorwa by’ubwubatsi bitandukanye muri iki gihugu bubaka ibikorwa remezo birimo ibigo by’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye.
Agira ati:” Twafashije abaturage na government ya South Sudan”.
Avuga ko ibikorwa remezo byasanywe harimo ibibuga by’indege bya Tambula na Yambiyo, twabakoreye n’ibiraro ahantu byagendaga bicika, ku kibuga cya Yambiyo ho twabakoreye aho bagomba kumena imyanda.
Izi ngabo kandi ngo zanasannye umuhanda w’ibirometero 20 ahitwa Tambula.
Ku kibuga cy’indege cya kanombe aba basirikare bageraga ku kibuga cy’indege bakiriwe na Maj Gen Augustin Turagara, wari uhagarariye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Akaba yabashimiye ibikorwa bakoze mu gihe cy’umwaka.
Yashimye ikinyabupfura yagaragaje anabibutsa ko ari cyo ntwaro ikomeye ituma ingabo za z’u Rwanda zibasha kuzuza neza inshingano yazo haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa mu mahanga. Yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, biteza imbere, banateza imbere igihugu cyababyaye.
Aba basirikare bari bamaze amezi 13 muri Sudani y’Amajyepfo basimbuwe na bagenzi ba bo nab o 120.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Muri abambere muri Afrika uko mwitwaye bigaragaza ko mwujuje byose .
Comments are closed.