Digiqole ad

Bugesera: Police n’abamotari biyemeje gufatanya kurwanya ibyaha

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu, Police mu karere ka Bugesera yagiranye inama yagutse n’abamotari n’abatwara amagare mu karere ka Bugesera, aho bacoce ibibazo bibatanya birangira bemeranyije gufatanya mu gukumira ibyaha.

Abamotari na Police mu nama yabereye mu nzu mberabyombi y'urubyiruko i Nyamata
Abamotari na Police mu nama yabereye mu nzu mberabyombi y’urubyiruko i Nyamata

Supt Nshuti Athanase, umuyobozi wa Police mu karere aganira n’ababa bakora uyu murimo wo gutwara abantu ku buryo buciriritse, yababwiye ko babigizemo ubushake ibyaha bikomoka kuri kanyanga n’urumogi byagabanuka cyane.

Ati “ Rwose biratubabaza cyane kubona umumotari aheka umugenzi utwaye igifuka cyuzuye urumogi cyangwa ikijerikani cya kanyanga ajyanye kurogesha abana b’u Rwanda.

Birababaza kuba Leta ishyiraho gahunda zo kurengera ubuzima bw’abantu no kubuteza imbere namwe bamwe muri mwe mugafasha mu bikorwa byo kubwangiza mutwara za kanyanga, urumogi, abajura nibindi mubizi.”

Muri iyi nama yahuje Police n’abagize amashyirahamwe ya SYTRAMORWA COTAMOBU na ATAVENYA itwara abagenzi ku magare, nabo bagaragaje impungenge zabo.

Bavuze ko akenshi bashobora gutwara abo banyabyaha batabizi, nubwo bamwe muri bo bashobora kubikora bakabitwara babizi.

Aba bakarasi bavuze ko bigoye cyane kwanga amafaranga y’umugenzi ushobora kuba atwaye ibintu nk’ibyo ariko kubera inama bagiranye na Police bagiye kwisubiraho.

Aba bakarasi bavuze ko bagiye kugerageza gufatanya na Police mu guhanahana amakuru ku biyobyabwenge cyane cyane gukumira ikwirakwizwa ryabo kuko ngo ahanini aba bamotari aribo babigiramo uruhare babizi cyangwa batabizi.

Kirumugabo Jean Pierre uyobora abandi bamotari muri SYTRAMORWA yagize ati “ Natwe igihugu turagikunda ntabwo twishimiye ko kiba igihugu cy’urumogi na kanyanga mu rubyiruko. Tugiye gufatanya namwe turushaho kubikumira, kandi tuzabikora rwose.”

Jean Damascène NGIRUWONSANGA
UM– USEKE.RW/Bugesera

en_USEnglish