Rubavu: Bralirwa irubaka ishuri ry’imyuga
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “BRALIRWA” rurimo kubaka ishuri ry’imyuga mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu mu rwego rwo guha amahirwe Abanyarwandanda batandukanye kugera ku mashuri y’imyuga ariko kandi muri iri shuri hakazanatorezwamo abanyeshuri bashobora kuzakora mu nganda zayo.
Biteganijwe ko iri shuri niryuzura rizakira abanyeshuri mu masomo atandukanye harimo ibijyanye n’amazi n’amashanyarazi, gukanika, ubumenyi ngiro bwibanda ahanini ku bukenewe n’inganda za Bralirwa.
Pascal Karangwa umuyobozi mukuru ushinzwe ibya tekiniki muri Bralirwa yabwiye urubuga ubumenyingiro.com dukesha iyi nkuru ko iri shuri rizatangirana ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 128.
Ibi kandi ngo biri muri gahunda za Bralirwa kimwe n’ibindi bigo bikorera mu Rwanda gukora ibikorwa bifitiye inyungu abaturage bitari ukubakamamo amafaranga gusa, ariko kandi bikaba ari no gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere imyuga ngiro hagamijwe kugabanya ikigereranyo cy’abadafite imirimo mu gihugu.
UM– USEKE.RW