Digiqole ad

Yatawe muri yombi ashaka guha umupolisi ruswa y'ibihumbi 50

 

Mu mpera z’icyumweru gishize polisi Y’Igihugu  yataye muri yombi  umusore witwa  Niyongabo Fabrice w’imyaka 26  y’amavuko ubwo yafatirwaga mu cyuho ashaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Niyonkuru n'amafaranga yashakaga guha umupolisi
Niyonkuru n’amafaranga yashakaga guha umupolisi

Amakuru dukesha Polisi avuga ko Niyongaba yafatanywe urumogi mu Karere ka Bugesera ho mu Murenge wa Nyamata ashaka kwerekeza  I Kigali maze umupolisi amufashe ashaka kumuha ruswa ngo bamurekure.

Niyongabo wemera icyaha akanagisabira imbabazi , kuri ubu  afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i  Nyamata yagaragaye urutonde rw’abafatanyabikorwa be muri iki gikorwa  cyo gucuruza ibiyobyabwenge , yavuzemo uwitwa  Kazungu Claver, Ndabarora Emmanuel na Muhire Evode. Nyuma yo kubashyira hagaragara bahise batabwa muri yombi.

Supt. Athanase Nshuti,Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera  akaba aburira abantu bagifite umuco wo gutanga ruswa ko Polisi yabihagurukiye kandi ko ari igikorwa kigomba gucika burundu.

Abatawe muri yombi bose
Abatawe muri yombi bose

Agira ati :“Twiyemeje gufata abantu nk’aba, ndaburira n’undi wese waba agifite umuco wo gutanga ruswa ko Polisi yabihagurukiye kandi ko bigomba gucika burundu”.

Supt. Athanase Nshuti avuga ko Polisi ishyize ingufu mu gikorwa cyo kurwanya abacuruza, abanywa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Ibya polisi na ruswa mubyihorere bigeze aho ugiye gutanga ikirego n’uregwa bose basabwa ruswa n’umu IPJ. Uwo ni uko yari yatahuwe naho ibyo mwirirwamo birazwi. birirwa badivulga amabanga ngo babonemo amaramuko, imanza zikahangirikira….

  • nibyo rwose mukomeze mubafate

  • eeeeeeeeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish