Digiqole ad

Imodoka yafashwe ipakiye inzoga n’urumogi bivuye Congo bya miliyoni25

 Imodoka yafashwe ipakiye inzoga n’urumogi bivuye Congo bya miliyoni25

Kuri uyu wa gatanu Police y’u Rwanda yagaragaje imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yafatiwe mu karere ka Rubavu iva muri Congo Kinshasa ipakiye inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu n’urumogi rwinshi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 25 y’u Rwanda.

Imodoka yari ipakiye urumogi n'inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu
Imodoka yari ipakiye urumogi n’inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu

Urumogi ni ikiyobyabwenge bitemewe kiri mu biza imbere mu gucuruzwa cyane mu rubyiruko n’abakuru. Ingaruka zarwo zibamo uburwayi bwo mu mutwe, kunanirana k’urubyiruko, urugomo, ubwicanyi n’izindi zihangayikishije umuryango nyarwanda uyu munsi.

Umwe mu bafashwe witwa Nizeyimana yemera ko yari amaze imyaka ine mu bucuruzi nk’ubu bwo kwinjiza mu Rwanda urumogi n’inzoga za magendu abivanye muri Congo.

Ngo yabitewe n’uko amaze gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda ubuzima bwamugoye akajya mu nzira y’ubu bucuruzi.

Ati “Njyewe rwose nabikoraga mbizi ko ari icyaha kandi isaha n’isaha nzafatwa kuko bagenzi banjye bamwe twakoranaga bari barafashwe gusa ntakundi nari kubigenza kuko nagombaga gusahaka imibereho.

Yakomeje avugako amaze gufatwa aribwo yahise yemera ko ibyo yakoraga koko ari icyaha gikomeye.

Nzeyimana avuga ko hari abandi bagenzi be bakoranaga mu karere ka Rubavu n’abandi bari mu mugi wa Kigali aribo yarazaniye ibyafashwe.

Hatagekimana wafatanywe n’umumotari baje na moto ku Giti cy’Inyoni gufata urumogi iyi FUSO yari izanye avugako we yafashwe ari mu kazi akorera nyiri FUSO.

Ati “Nyiri iriya FUSO yafashwe yari asanzwe ari umukiriya wacu ku igaraje hanyuma aza kunsaba ko twakorana nkajya njya kumutegera (ku Giti cy’Inyoni)  ibintu biturutse muri Congo ubundi akabwira abantu nzajya mbishyira, nibwo rero kuwa gatatu yampaye numero ya Nizeyimana  ambwira ko duhurira ku Giti cy’inyoni akampa ibintu mushyirira umukiriya we, nibwo twahise dufatwa.

Urumogi rwafashwe ngo rwari kunyobwa n'abantu benshi ingaruka zabyo zikaba nini ku muryango nyarwanda
Urumogi rwafashwe ngo rwari kunyobwa n’abantu benshi ingaruka zabyo zikaba nini ku muryango nyarwanda

ACP Theos Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangaje ko uru rumogi bafashe rugizwe n’udupfunyika ibihumbi 12.

Ati “Ibi bintu byose byafashwe tubifata nk’ibintu byangiza ubuzima bw’abantu kuko abantu bari kuzagezwaho uru rumogi ni ukuvugako izi boulet zose ko ari ibihumbi12 zari kunyobwa n’abantu benshi naho izi magendo z’inzoga iyi zinjira mu buryo bwemewe zari gusora umusoro ugirira igihugu akamaro

Ibi bintu ngo byinjira bidaciye ku mupaka uzwi ahubwo biciye mu mayira ya ‘panya’ ku mupaka wa Congo n’u Rwanda mu majyaruguru y’Iburengerazuba.

ACP Theos Badege avuga ko umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cy’imyaka igera ku 10, agacibwa n’ihazaba y’amafaranga agera kuri miliyoni 10 Frw.

Ati “ Ikindi kandi iyi imodoka yafashwe itwayeye ibiyobyabwenge izatezwa cyamunara amafaranga akajya ajye mu ngeno y’imari y’igihugu.”

ACP Theos Badege asaba buri wese uzi ahaca ibiyabyabwenge kuhatungira agatoki inzego z’umutekano kuko ari yo nzira yonyine yatuma biranduka mu Rwanda kuko ngo ntaho bihingwa mu gihugu.

ACP Theos Badege avuga ko Police izakomeza guhangana n'abashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu
ACP Theos Badege avuga ko Police izakomeza guhangana n’abashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu
Umwe mu bari gutwaza iyi modoka ibi bintu yateze iyi moto ngo bajye kwakira urumogi ku Giti cy'Inyoni, Police ibafata bamaze kurupakira kuri moto barujyanye i Bumbogo
Umwe mu bari gutwaza iyi modoka ibi bintu yateze iyi moto ngo bajye kwakira urumogi ku Giti cy’Inyoni, Police ibafata bamaze kurupakira kuri moto barujyanye i Bumbogo

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Hihihihihi mbega Nizeyimana!!!

    Isaha irageze rero! Ubu se wamaraniraga iki? Iyo ugenda ugacuruza injugu ukihanganira ubuzima bugoye ukazamuka buhoro buhoro… Umukiro uhutiyeho uzahitana benshi. Ngaho genda ube uruhukiye muri gereza amajoro wararaga upakira hari hejuru za Busasamana na Bugeshi

  • Ariko Njye nagira ngo nisabire Polisi ndetse n’inzego z’ubutabera, kutajya bateza cyamunara Imodoka yari ibitwaye iyo nyirayo atari muri uwo mugambi. kuko niba njye ndi umuchauffeur umuntu akampamagara ati ntwarira umuzigo, cg ngwino unyimure, ntazi ko harimo kabutindi sinagombye kubizira. keretse niba Polisi ndetse n’inzego z’ubutabera zatubwira ziti niba ugiye kwikorerera umuntu umuzigo jya umenyesha urwego runaka kuri tel. runaka itishyura bityo niba nyuma hari igifatiwemo nyir’imizigo akicoaching mu gihe njye chauffeur nabanje kwaka security clearance/ cg kuba nishinganishije mbere yo gupakirira umuntu. naho ubundi iyo FUSO yo igendeye ku buferi pe.

  • muti fusso yafatiwe mu karere ka Rubavu then ngo moto yagiye kwakira iyo fusso ku giti cy inyoni bamaze kuyipakiraho urumogi!!!!!!! ko numva bidasobanitse, mudusobanurire uburyo fusso yafatiwe Rubavu urumogi itwaye rwo rwageze ku giti cy inyoni tayali.
    kubyerekeyee igurishwa ry imodoka ho nahamya ko plus de 90% yabanyirizo modoka zitwara magendu baba babizi kuburyo rwose kuziteza cyamunara ari uburyo bwiza bwo gukumira ibyaha nubwo bitabuza police kujya ibanza igakora igenzura.

  • Aha urabeshye cyane ibintu nibitatu hari nyirimodoka hari umushoferi hari nimodoka ubwayo ari nyirimodoka uyitwariye birumvikana ikindi kuvuga ngo umushoferi yaba abizi biragoranye kuko nyirimodoka aziko afashwe imodokaye byaba ibibazo murarenganya imodoka

Comments are closed.

en_USEnglish