Digiqole ad

Ruhango – Karongi: RITCO iri guhura n’ibibazo ONATRACOM yari ihafite

 Ruhango – Karongi: RITCO iri guhura n’ibibazo ONATRACOM yari ihafite

Umuhanda Karongi –Ruhango ni  umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake, cyane cyane abatega imodoka mu duce dutuwe twa Buhanda (Ruhango) na Birambo na Kirinda muri Karongi. Mu gihe cy’imvura imodoka zihahurira n’akaga kuko uyu muhanda ari mubi. Ibibazo iza ONTRACOM zahagiriraga iza RITCO nazo ubu ziri guhura nabyo. RTDA ivuga ko ikora ibyihutirwa ngo ukomeze kuba nyabagendwa.

Umwaka ushize uko basunikaga ONATRACOM ubu na RITCO yayisumbuye niko 'bayidepana'
Umwaka ushize uko basunikaga ONATRACOM ubu na RITCO yayisumbuye niko ‘bayidepana’

Uyu ni umwe mu mihanda minini ihuza Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba hamwe n’uruterere twa Ruhango, Nyanza na Karongi, ni umuhanda ukoreshwa cyane.

Urenze centre ya Buhanda mu murenge wa Kabagari (Ruhango) uyu muhanda warangiritse cyane gukomeza ujya i Kirinda mu murenge wa Murambi na Birambo mu murenge wa Gashari (Karongi ) muri ibi bihe by’imvura inzira iragoye. Ku bagenzi bava i Kigali bavuga urugendo rwabaye rurerure nk’iy’imukamisiri.

Umwaka ushize nk’iki gihe Umuseke wanditse kuri uyu muhanda ubuyobozi buvuga ko ikibazo cyawo kiburenze, cyane cyane ku kiraro cya Nyabarongo, cyashyikirijwe RTDA.

Leonard Twagirumukiza ushinzwe ibikorwa byo gusana mu kigo RTDA yabwiye Umuseke ko uyu muhanda koko hari ibice wagiye wangirikamo ariko ubu bari gusana ahantu hatanu (sections) hangiritse kugira ngo nibura imigenderanire ikomeze.

Ati “Uwo muhanda warasuwe, ubonekamo ‘sections’ eshanu zari zarangiritse cyane ubu nizo ziri gusanwa, hari nk’igice cyegera Nyabarongo hazaga imyuzure cyane hakarengerwa ubu harakozwe twifashishije abashinwa, hari n’ibindi bice aho umugezi waryaga umuhanda ubu naho hari gukorwa.

Kuko tuba dufite budget nto kandi uwo muhanda akenshi ukaba warasabwe kuba kaburimbo, kuko muri maintenance tutarebana n’ibya kaburimbo, nkeka ikiri gutegurwa ari ugukoresha inyigo y’umuhanda ukaba kaburimbo ubundi kuri maintenance ari nayo mpagarariye tuzakomeza tugenda dusana ahangiritse kugira ngo imigenderanire ikomeze, ni muri urwo rwego twasannye sections eshanu zari zapfuye.”

Nubwo hari ibice byakozwe ariko n’ubu iyo imvura iguye bari mu nzira hari aho bagera urugendo rugahagarara, hakaba n’aho bagera bakasanga insoresore zikodesha imbaho ku mafaranga batambikira imodoka mu nzira kugira ngo itambuke.

Tharcisse Ntibizerwa ukunda gukoresha cyane uyu muhanda ava mu Birambo ajya i Kigali we avuga ko babona ubuyobozi bukwiye gukora ibishoboka uyu muhanda ugakorwa mu buryo burambye.

Hari aho bagera bikaba ngombwa ko batambukira ku mbaho bakodesheje abasore bo hafi aho
Hari aho bagera bikaba ngombwa ko batambukira ku mbaho bakodesheje abasore bo hafi aho
Uyu muhanda wagiye wangirika cyane henshi na henshi muri ibi bihe by'imvura
Uyu muhanda wangirika  henshi na henshi muri ibi bihe by’imvura

 

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Birasekeje kuba abantu batacya bigira kubyababanjirije.Bagapinga gusa.

  • Uru ni urugero rwerekana uburyo iterambere rya Kigali n’iry’icyaro cy’u Rwanda bihabanye cyane.

  • iraje igarame ahubwo ibamare uyu ni umuhanda wo muri afurika!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Nshuti bavandimwe, Inkuru yari ingirakamaro kuko ihwitura kandi ikavuganira abaturage ariko abatanze ibitekerezo nabonye nagira icyo mvuga:kuba hari ibice byari bimeze nabi byakozwe rwose ni byiza, kandi birahari: za Gafunzo, hafi y’iteme rya Kirinda n’ahandi …ngirango hariya tubona mu nkuru ni uduce duto duto…Ntange igitekerezo: mu gihe hagishakishwa uburyo (mbibutse ko bitoroshye kuko uyu muhanda ni muremure: itegeko ryo muri werurwe 2015 ryawushyize ku rwego rw’umuhanda w’igihugu NR7 (National roads, unpaved not feeder road!): Rugobagoba-Kinazi-Ruhango-Gitwe-Buhanda-Kirinda-Birambo-Karongi:11.606 Km)ni ukuvuga: inyigo yawo izatwara nka milioni 500 FRW imare nka umwaka, kuwubaka ntabwo byajya munsi ya milioni 112 USD. Kandi byafata nk’imyaka yo kuyashakisha… tujye twibuka ko igihugu kireberera henshi, mu mikoro kandi tudakwiye kwirengagiza…RWOSE HAKWIYE KO ABAYOBOZI B’IBANZE BUNGANIRA LETA MU MIHANDA YASHYIZWE MU RWEGO RW’IYA LETA…. BURIYA GUTEMA IBIHURU, GUSIBA IBINOGO N’UR– USEKABUYE, AMABUYE MATO, NTABWO BISABA IMBARAGA ZIRENZE UMUGANDA….MUREBE KUBA ABO BASORE BATAMBIKAHO IMBAHO, BIVUZE KO HARI UBURYO BWOROSHYE UMUHANDA WAGIRWA NYABAGENDWA BATAGOMBYE GUTEGEREZA IMIRIMO YA KABURIMBO!!
    Mugire amahoro.

  • Mujyanama ndamwemeye kabisa atanze igitekerezo cy’umunyarwanda wifuzira u Rwanda ibyiza no gutera imbere. ariko kandi ntangazwa namwe mubereyeho gu critiqua gusaaa, wagira ngo hari undi uzabubakira igihugu. Mujye mureka ubunyamusozi mutange ibitekerezo byubaka munatange kd umusanzu wanyu muve muri bwe bwe! Mwibaza ko ari inde uzaza kurwubaka nitutajya ku ruhembe rw’imbere? Ubundi se uretse n’Urwanda ikindi gihugu muzi kiri perfect kuri intrastructure matters ni ikihe? Plz plz plzzzzzz. lets join our hand and our effort together and built our Nation

  • Leta ikwiye guteganya amafaranga yo kubaka uyu muhanda (gushyiramo kaburimbo) mu ngengo y’imari y’igihugu. Ntabwo Uturere dushobora two ubwatwo kubona ayo mafaranga. Uyu muhanda ni uwo ku rwego rw’igihugu ntabwo ari uwo ku rwego rw’akarere runaka.

  • Ibaze nawe ngo iyi niyo mihanda y’Africa nawe aho uri wigaye nk’ikigwari ntabwo iyo ari imvugo y’umunyarwanda y’umunyafrica nyawe. ubu disi wasanga uri muri ba mpemuke ndamuke ?

  • KABISA NAJYE NDABIBONA NTUYE MU KAGARI KA BIRAMBO UWO MUHANDA NIWO DUKORESHA,GUSA HARI AHAKOZWE NA COTRACO NYUMA NTIHAGENDA HITABWAHO,HARUSHAHO KWANGIRIKA,GUSA BWO IYO IMVURA YAGUYE URUGENDO USHAKA WARUSUBIKA KUKO NTA KIZERE UBA UFITE KO UGERAYO AMAHORO, NUGUKORA IBISHOBOKA HAGAKORWA MUGIHE IYO KABURIMBO ITARANABONEKA,KUKO UWO MUHANDA NI NYABAGENDWA HABA ABAGENZI CYANE,NABA NA ONATRACOM BUS ZARI NDENDE,RITCO ZO NI NGUFI ZIGERAMO ZIGAHAGAMA,TWARAZISHIMIYE ARIKO ZIZAHITA ZANGIRIKA RWOSE KUBERA IBIBAZO BYUMUHANDA.SAWA

Comments are closed.

en_USEnglish