Gatuna: Police n’ubuyobozi bangije ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyoni 25
Gicumbi – Byari byiganjemo inzoga za Kanyanga, Chief Waragi, Zebra Waragi, African Gin n’ibibabi bya Mayirungi byangijwe uyu munsi mu kagari ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba hafi cyane y’umupaka wa Gatuna. Byose hamwe byari bifite agaciro ka miliyoni 25 zirenga.
Police n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bongeye gusaba cyane abaturage gushyira ingufu mu kurwanya abitwa Abarembetsi babyambutsa babivana hakurya muri Uganda.
CSP Dan Ndayambaje uhagarariye Police mu karere ka Gicumbi yasabye abaturage gukora ibishoboka ndetse ngo byaba ngombwa bakavuza induru babonye abo barembetsi bazambutsa mu ijoro.
Ubutumwa nk’ubu kandi bwajyanye no kubasobanurira ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, zirimo amakimbirane mu ngo, urugomo n’ubwicanyi bya hato na hato bivugwa mu ngo ndetse no kunanirana kw’abatangiye kukoresha ari abana.
Ubuyobozi kandi bwabwiye aba baturage iby’ingingo ya 593 na 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ziteganya ibihano ku bafatanywe ibiyobyabwenge birimo igifungo kugera ku myaka itatu n’ihazabu zishobora kugera kuri miliyoni eshanu.
Abayobozi b’utugari n’imidugudu bakunze kwitana ba mwana ku kibazo cyo gukumira kanyanga, basabwe gukurikirana inzira bicishwamo kuko bazizi aho mu midugudu yabo nk’ahavugwa cyane mu mudugudu wa Nyakabungo na Gishari no muri aka kagari ka Rwankonjo muri rusange aho bivugwa ko hanyura ibiyobyabwenge byinshi biva hakurya.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
Ntibavuga bavuga” Hangizwa icyiza ntabwo gutwika no kumena ibiyobyabwenge ari ukubyangiza. Cyeretse niba uwanditse iyi nkuru abireba akumva amerwe araje.
Comments are closed.