Digiqole ad

Min. Evode arasaba ba Noteri kwikubita agashyi mu mitangire ya serivisi

 Min. Evode arasaba ba Noteri kwikubita agashyi mu mitangire ya serivisi

Evode Uwizeyimana asaba ba Noteri kwiminjiramo agafu

*Kwishimira serivisi za ba noteri biri munsi ya 60%…

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibyerekeye itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana yagarutse ku cyegeranyo cya RGB kigaragaza ko imitangire ya serivisi za ba noteri igicumbagira kuko iri munsi ya 60%, asaba aba bakozi ba Leta kwiminjiramo agafu kuko ibyemezo batanga biba bifite uburemere.

Evode Uwizeyimana asaba ba Noteri kwiminjiramo agafu
Evode Uwizeyimana asaba ba Noteri kwiminjiramo agafu

Evode Uwizeyimana yabwiye ba noteri ko iki gipimo atari icyo kwishimira ahubwo ko bakwiye kwicara bakareba aho bipfira bakikosora.

Ati « Icyo dusaba ba noteri ni uko bakwiye kugenda bakiminjiramo agafu kuko ariya manota si ayo kwishimirwa, hanyuma bakazamura ubunyamwuga, bakazamura ireme rya service batanga. »

Avuga ko ibyemezo byashyizweho umukono na ba Noteri bigenderwaho mu myanzuro iremereye bityo ko bakwiye kujya bashishoza mu kazi kabo.

Ati « Ikintu kiriho umukono wa noteri gikunze kugira agaciro karenze ak’icyemezo cyose cyatanzwe n’ubuyobozi, ni ikintu gikomeye gishobora gukurwaho n’urukiko gusa. »

Dr felicien Usengumukiza ushizwe ubushakashatsi mu rwego rw’igihugu rushizwe imiyoborere (RGB) yavuze ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imitangire ya ba noteri iri munsi ya 60%, bwakozwe hagendewe ku bitangazwa n’abaturage.

Avuga ko ba noteri bo muri serivisi z’ibyemezo by’ubutaka ari bo bagarutsweho ko bagaragaza imikorere idahwitse.

Ati « Nibo abaturage banenga kuko bamwe bavuga ko kugira ngo noteri azagusinyire icyangobwa cy’ubutaka ataba ari ibintu byoroshye.»

Uyu mukozi muri RGB avuga ko serivisi zitanoze zitangwa na ba Noteri b’ubutaka zishingiye ku kwaka ruswa byagiye bigaragara kuri bamwe muri bo,

Avuga ko bakoresha amayeri menshi kugira ngo ababagana babahe ruswa nko kwitinza mu kubakorera ibyo bifuza kugira ngo bagire icyo babanza kubaha (ruswa).

Mu Rwanda hari ba noteri 911 bakorera mu gihugu hose mu nzego zitandukanye. Bamwe muri bo bavuga ko umubare muto wabo ushobora kuba intandaro y’izi serivisi zitanoze bavugwaho.

Noteri w’akarere ka Gakenke, Musoni Innocent avuga ko uyu mubare muto udakwiye kuba intwaro yo kwitwaza ngo basigirize serivisi zitanoze bavugwaho.

Ati « Gusa twasanze ubuke bwacu atari bwo tugomba kwitwaza ngo duhe abaturage serivise mbi ahubwo twakomeza tugakora tugategereza ko bazadukorera ubuvugizi umubare wacu ukongerwa. »

Dr Felicien Usengumukiza wo muri RGB avuga ko ba Noteri bo mu by'ubutaka ari bo bavugwaho imyitwarire idahwitse
Dr Felicien Usengumukiza wo muri RGB avuga ko ba Noteri bo mu by’ubutaka ari bo bavugwaho imyitwarire idahwitse
Ba Noteri bavuga ko n'ubwo ari bacye badakwiye kubyitwaza ngo babitange nk'igisobanuro cya serivisi mbi
Ba Noteri bavuga ko n’ubwo ari bacye badakwiye kubyitwaza ngo babitange nk’igisobanuro cya serivisi mbi

Josiane UWANYIRIRA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Abubutaka iyudatanze akantu kugirango ubone icyangombwa cyawe, uzabyibagirwe.

    • Mumbabarire kuko rimwe na rimwe nikundira urwenya!
      Reka rero mbarangire umuti watuma duca ruswa burundu 100%. “Mureke guhera uyu munsi dufate icyemezo cyo kutazongera habe narimwe kuvuga kuri ruswa maze murebe ngo irahita yibagirana nkaho mvugiye aha!”

      Icyitonderwa; birashoboka ko abayitanga nta kindi baba bifuza usibye guhabwa service yihuta ku buryo bwose bushoboka.

  • Kwikubita! Kandi ukikubita agashyi, apana urushyi rutyaye cyangwa ingumi, cyangwa inkoni itazamba. Ni ibyo nyine.

  • Muhere ku ba noteri ba RDB ruswa barayiriye barayimaza menya ntayigisigayeho neza neza. Minisiteri ikwiye kubareba cyane kuko barakabije mu manyanga na ruswa cyane cyane akagore kahakorera kitwa Ingabire

    • uragatsindwa wisebya uriya mudamu wo muri rdb ni ukuntu yakira abantu neza none ngo ruswa urasebya gusa

  • Ruswa iravuza ubuhuha mu ba notaire pe. Mutabare

  • wowe ushaka gusebya abo muri RDB SINZI ICYO ushaka kugeraho pe urabeshya cyane uriya mudamu yakira abamugana bose nta ruswa arya nagato niyo wamugerageza ntashobora akora ibintu biri mumurongo kandi akabikora neza kugihe yisekera waba washyizemo ibitaribyo akakwamagana naho wowe umenya haricyo mupfa ushaka kumusebya

  • ariko wowe ushatse kuvuga ba noteri bo muri RDB urasebya igihugu pe kuko niba ari ba noteri bakora neza nibariya nabonye uziko niyo wasanga bafunze bihangana bagafungura bakakwakira nayombi ariko uzibeshye uge mumirenge uzahura nuruva gusenya naho uriya mudamu ni umudamu mwiza pe cg no guseka nabyo niruswa wimusebya pe wasanga warayimuhaye akakwamagana ahubwo ukaba wabuze aho umusebereza Ingabire courage mukazi kawe rwose

    • RDB nibo bakora neza rwose abandi barabeshya wowe uhavuga ruswa urigusebya uriya mudamu pe ese watanga urugero rwaho yariye ruswa ?Ingabire uge uhora rata wisekera wakira abantu neza kandi nyuma y’ ibyo ugira ni ubumuntu uriya ugusebya aribeshya cyane Imana ikomeze igufashe mukazi kawe

      • Wowe wiyita Kim, uratinyuka ugasebya umubyeyi ngo ni akagore? Wavukiye hanze y’inda? ujye ugira ikinyabupfura mubyo wandika!!! Uriya mubyeyi yakira abantu neza cyane kandi umuhanga w’umwuga. Kim ntukazamukire ku isuzuma riba ryakozwe ngo ubone uko usebya uwo ufitiye urwango mu mutima. Muri uru Rwanda nabonye ba Notary ba RDB aribo bantu bakora neza kurusha abandi.

  • Yemwe, muri RDB kereka niba barayatse abandi ariko njye nagiyeyo haba umudamu wakira abantu neza, akabasobanurira kd akagukorera notification nk’aho mvugiye aha, amafaranga nishyuye nayashyize kuri account yabigenewe muri BK kd aba ari kuri tarif kuri notice bold bitewe n’icyo ukeneye gukoresha notification, mujye mureka gusebanya rwose. Madam notaire wo muri RDB ahubwo n’abandi bazaze mu rugendo shuri kukwigirago gutanga servive “NK’UWIKORERA’

    • Wowe se bakwaka ayahe utagira ya 1200 Frw wishyura ahahaha ntago uzi kata uko zikinwa sha jya uceceka wowe. Hariya habamo ruswa yo ku rwego rwo hejuru itangwa na big fishes gusa utwo duhumbi 2 twawe ntago batwemera. Uzasome ibitabo wumve radio ariko uzabibona A PROBE HAS BEEN LAUNCHED GUYS. WAIT AND SEE

  • NTACYO MUZI SHA RUSWA IRARIBWA TURABIZI NEZA CYANE CYANE MU BUTAKA

Comments are closed.

en_USEnglish