Kuri Station ya Police i Kamembe harasiwe umusore arapfa
Rusizi – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, kuri station ya Police ya Kamembe harasiwe umusore witwa Jean Bosco Mahoro w’imyaka 25 ahita ahasiga ubuzima, uyu ngo yari agerageje gucika ubwo bari bavanywe mu bwiherero n’abandi bahafungiye.
Umunyamakuru w’Umuseke i Rusizi avuga ko umurambo w’uyu musore ubu uri ku bitaro bya Gihundwe ahari n’abo mu muryango we benshi bawukurikiye.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yabwiye Umuseke ati “Ubwo basohoye abafungwa mu gitondo uko bisanzwe bagiye kwisayidiye, we yashatse gutoroka ngira ngo yatinyaga ibyaha yakoze ngira ngo mwabonye uko yagize uriya DASSO, agerageje gutoroka rero uwari ku burinzi ntakindi yari gukora uretse kumurasa.
Ariko navuga nti ku bw’ibyago, navuga ko ari ibyago yitaba Imana, ariko yarashwe yiruka agerageza gutoroka.”
Uyu musore w’impfubyi wabanaga na nyirakuru yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu kubera ikibazo yagiranye n’inzego z’umutekano.
Mahoro yabanaga na Nyirakuru mu mudugudu wa Mulindi mu kagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe, ngo yari amaze kubaka akazu gato aho iwabo maze ejo ubuyobozi buza kugasenya.
Umwe mubo mu muryango we yabwiye Umuseke uyu musore abonye batangiye kumusenyera yagize umujinya maze azana umupanga atema mu mutwe umwe mu ba DASSO, niko gutabwa muri yombi.
Umunyamakuru w’Umuseke wageze aho yarasiwe avuga ko yahawe amakuru ko yarashwe agerageza gucika ubwo ahagana saa kumi n’imwe we n’abo bafunganywe bari bavanywe mu bwiherero.
Yahise ahasiga ubuzima.
CIP Kanamugire avuga ko ubundi iyo umuntu afunze ugomba kubahiriza amategeko y’aho afungiye, kandi aba akwiye kwirinda gutoroka kuko iyo utorotse ukurinze nta kindi aba ashobora gukora uretse kukurasa.
Gusa ashimangira ko urasa aba agamije kuca intege ucika ataba agamije kumwica ariyo mpamvu avuga ko ku bw’ibyago uyu musore yapfuye.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI
20 Comments
iyo mipanga nibashaka bayifashe hasi! abonse mu mashereka ko bagomba gutema abantu uko bishakiye, burya si buno
Ubwo nkawe urumva iyi mitekerereze yawe hari aho yageze u Rwanda koko. Ku cyi uhise uhuza Genocide yakorewe abatutsi no gutema umu DASSO waje mu gusenya inzu yubatswe mu buryo butubahirije amategeko???? Uyu musore uramuzi se? ashobora kuba ahubwo nawe yaba yaragizweho ingaruka niyo Genocide. Please, iyi mitekerereze niyo yoretse u Rwanda aho buri muntu wese wakoraga icyibi cg uwo batashakaga, MRND naba mbari bayo bahitaga bamuhuza n’Inkotanyi.
Ibyo uvuze nibyo rwose. Si byiza guhuza ikibaye cyose na jenoside, cyane iyo nta n’amakuru ahagije ubifiteho. Ni ubuhezanguni budafite ishingiro.
Eeeeh! Ni hatari kabisa
mubyukuri police yurwanda ikwiye gushimirwa kubwo gucunga umutekano wabaturage iyo nkoramahano ubwo yariziko icika police yacu?nabandi bafite ibitekerezo nkibyiyo nkozi yibibi bisubireho cg begere inzego zumutekano birege ibyo bakoze kuko ikigaragara nibyo birikubatezabaturage kuko batabyireze.ntabwo twabura gushima abaturage babaye hafi uwo muvandimwe wahohotewe niyo musingi wokwivungira umutekano mukomerezaho i Rusizi
@j.claude we, ntabwo gucunga umutekano bivuze kwica. Uriya musore bishe bamurashe ntabwo wavuga ngo nibwo buryo ushimira Polisi mu gucunga neza umutekano. Ibi bintu byo kwica wagira ngo ni umuvumo uri mu banyarwanda. Ni bikomeza gutya bizatujyana muri “cycle de violence” mbi cyane tutazikuramo. Abanyarwanda wagira ngo twatakaje ubumuntu ku kigero cyo hejuru.
ntakabuza bazajya bigaragaza gahoro gahoro
Ibi bintu nabyo byo gusenyera abantu amazu biyubakira mu giturage biteye ikibazo kabisa. None se no mu giturage umuntu yubaka akurikije Master Plan?????
Gusenya, gusenya, gusenyaaaaaaaaaaaaaa, bimaze kuba ikibazo gikomeye muri iki gihugu. Abayobozi bakwiye kwiga iki kibazo bakagishakira umuti ukwiye. Niba umuturage adafite aho kuba mu giturage, hanyuma agashaka uburyo yigondera akazu ko kubamo, kuki abayobozi baza kumusenyera????? Ibyo ni ibiki???
Gusenyera abubaka mu mujyi mu kajagari, byo wenda byakorwa kuko hari igishushanyo-mbonera kigomba kubahirizwa. Ariko se noneho no mu giturage barashaka ko abantu batubaka??? Nibatubaka bazaba heheee?? Abasore bashaka kurushinga bazabigenza bateee??? Rwose dukwiye gushyira mu gaciro, uru Rwanda ntabwo aricyo gihugu cya mbere ku isi gifite imiturire mibi, ahubwo kiri mu bihugu bike byo muri Afurika abantu batuye neza kandi heza, nimureke rwose kurakaza abaturage.
Muri kino gihugu cyacu cy’u Rwanda wagira ngo ubuzima bwa muntu ntacyo buvuze na mba. Kubona ibintu Polisi isigaye ikorera abaturage b’u Rwanda biteye agahinda. Umuntu wese barapfa kumurasa agapfa boshye kwica ikimonyo!!!!
Polisi yari ikwiye kumenya ko nta na kimwe cyasimbura ubuzima bw’umuntu. Rwose Abayobozi bacu bakwiye gushyira mu gaciro bakamenya ubuzima bw’umuntu icyo aricyo.
Niba umuntu yari muri kasho cyangwa Prison akiruka ashaka gucika kandi bamureba, kuki batavuza induru bakamwirukaho kugeza bamufashe kuko adashobora kubacika. Aho yakwirukira hose mu gihe bose bavuza induru yo kumuhiga ntaho yacikira na hamwe. Rwose kumurasa ukamwica ntabwo ariwo muti kandi hari ubundi buryo bwinshi bwo kumufata. Ushobora no kumurasa wenda mu kaguru akagwa hasi ntabe agishoboye kwiruka, ariko guhita urasa mu cyico rwose ni ubunyamaswa. Cyane kurasa umuntu wiruka atanarimo kukurwanya, ni icyaha gikomeye cyane.
Leta yari ikwiye gufatira ibihano abapolisi nk’abo bafite muri bo imitekerereze yo kwica, kwica ,kwica,kwica gusa. Polisi yacu ikwiye gukora kinyamwuga, igakora akazi kayo ko kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu ntawe yishe, keretse ushatse kuyirwanya kumugaragaro afite intwaro yica niwe ushobora kwicwa bikagira igisobanuro. Naho kwica umuntu urimo uguhunga nta ntwari anafite rwose nta gisobanuro na kimwe watanga cyagukuraho ikosa. Gupfa kwica umuntu utakurwanya ni ubugome bukwiye guhanirwa, icyo waba uricyo cyose.
Amaraso yamenetse muri iki gihugu arahagije. Aho bigeze abantu bari bakwiye kuzinukwa ikintu cyitwa amaraso. Interahamwe zishe abantu muri 1994 zakagombye kuba zaratumye abanyarwanda bakura ismo rihagije mu kureka ikibi icyo aricyo cyose gituma wica mugenzi wawe.
Umuntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana. Nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwangiza iyo shusho y’Imana.
Umuntu wirutse ntacyo aba ashaka kwangiza, kumwica rero si byiza. Byakabaye byiza bamwirutseho kugeza bamufashe. Umuplolisi aba yarahawe training ihagije ku buryo kwiruka ku muntu bitamunanira, byaba ngombwa akifashisha n’abandi baturage bari bugufi bakamufasha ntabwo umuntu yabacika. Kandi aramutse anabacitse akagumana ubuzima bwe, ntacyo bitwaye, aho kugira ngo babumwambure. Ikiremwamuntu ntabwo gikwiye kwicwa uko abantu biboneye kose.
Mukomeze mutwice ntimuzatumara kandi amaherzo yinzira nimunzu.
Uwiteka Mana we, wahinduye imitima y’abantu buri umwe akamenya ko mugenzi we ari ikiremwa kawe.
njye ndumva umuti si ukurasa, no kumwirukaho n’abandi bakagufasha yafatwa pe.
Uhoraho utwumve uduhe guhinduka rwose.
Isasu ry’irangizarubanza! Ntibikiri ngombwa ko rucibwa nk’uko bisanzwe bigenda ku bantu baraswa batoroka cyangwa bagerageza kurwanya polisi. Byumvikane kandi ko nta gihano cyo kwica kikiba mu Rwanda. Yarashwe ku manywa y’ihangu ashaka gutoroka gusa nta kindi.
Reka ngire icyo mvuga mumbabarire munyumve: uyu muntu warashwe yazize ubusa, icyambere: nta cyaha cyari cyakamuhama, yari agikurikiranwa n ubugenzacyaha, atarajya no mu bushinjacyaha, byanashoboka ko yari kugirwa umwere n ubushinjacyaha, polisi ijya ibuza abantu kwihanira ariko nayo yihaniye hano, icya kabiri: ni gute umuntu acika muri station ya polisi? haba harinzwe na DPU igizwe n abapolisi nka 50, ujya kwihagarika wambaye amapingu…. icya gatatu: kuki batamurashe ahandi hatari mu kico? nko ku maguru… icya gatanu: ko ibyaha byari bitaramuhama iyo bamureka akagenda noneho bakamurega icyaha cya kabiri cyo gutoroka bakazamufata ubutaha akabiburana, icya gatandatu: ni gute umuntu yaba ataratorotse atema DASSO agategereza gutoroka ari kuri station, icya karindwi: polisi yavuze ko yatinyaga uburemere bw icyaha nyamara uyu icyaha cye ntikiremereye kuko mu mategeko mpanabyaha yashinjwaga “gukubita no gukomeretsa” bihanushwa kugeza ku myaka ibiri n amahazabu, ndangize mvuga nti:”Police il faut faire attention”
Umunyarwanda wese ushaka amahoro, ajye yirinda gusagarira cyangwa kubangamira inzego za Leta igihe zije kumusenyera yubaka ibyo zidashaka. N’iza ba Rwigara z’amagorofa zarashenywe, nkanswe inzu y’ibiti y’i Kamembe.
baziga nonese mwe muracybaza kuribyo ese hapfa bangahe kumunsi mwe mutazi?!!!ese amaraso abatarayamennye nibande uzatubaze ibyo twabonye muri congo aho twari twarahungiye ibyinkotanyi zadukoreye. abarokotse mumashyamba nibo tubizi interahamwe nazo nubwo twarabana ariko nazo twarazibonye zicabantu nonese umwere ninde? mureke abatwa wenda abaribo bavuga kuko ntacyo tubaziho ariko abandi bose mukannyemo.twese twari dukwiye kwicarahamwe tukababarirana kuko ntamwere maze tugatangirubuzima bushya kuko nibikomeza gutya ugiyeho yihorera bizarangira mutsebye inyoko nyarwanda yose.interahamwe ati twishabatutsi twihorera kuko aribo bishe president habyarimana! abatutsi nabo muri congo nahandi bica abahutu bihorera kuribenewabo bari bishwe ninterahamwe! nonese ko abanyarwanda nubu bakomeje gupfa kwihorera ntibirarangira?!! nonese ko mbona noneho nabatutsi barimo bapfa nabo bite? ubundi nterahamwe zijya gutsindwa zatangiye zisubiranamo zitangira nokwicanubwazo!!!nonerero ninkotanyi niho zigeze nazo
Ngewe sinemeranya nuvuze ko yirutse kuko iyo bagiye mubwiherero baba bambaye amapingu babili babili mukuboko kumwe,niba ataranayambaye wenda warasa amaguru arko kurasa ahantu byamuviramo gupfa nikosa rya police,ntago yaba ari police ikora kinyamwuga!!!
Esaho bamurasiye harabantu babibonye cg bamwiciye ahandi mbere bakaba batangaza ibi arurwiyerurutso? Ariko reka babarase babiherewe uburenganzira nizirushintambwe.
Vugirazi bite ko mbona wibanze kuwarashwe ntiwite kuwatemwe harya we yamutemye adashaka kumwica yashakaga kumukiza? Cg gahunda yari kumurangiza mujye mukoma urusyo mukome ningasire
myugariro ibyuvuze nukuri
Comments are closed.