Kuwa 18 Nyakanga 2017 umukandida wa Democratic Green Party of Rwanda yatangaje ko atishimiye uburyo Akarere ka Kirehe kamuhinduriye ku munota wa nyuma aho yagombaga kwiyamamariza, ubuyobozi bw’Akarere bwo bwahakanye ibi buvuga ko bwakiriye ibaruwa isaba aho kwiyamamariza habura umunsi umwe ngo abikore kandi ngo aho yari yasabye hari kubera isoko kuri uwo munsi, ibyo […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko inzira u Rwanda rwahisemo yo guhindura itegeko nshinga no kongera guha amahirwe Paul Kagame ngo akomeze kuyobora igihugu itashimishije bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ngo hari n’abagiriye inama ubuyobozi bw’u Rwanda gukina umukino nk’wa Poutine-Medvedev bayoboye Uburusiya. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru JeuneAfrique, Minisitiri […]Irambuye
Umukandida wa RPF Kagame Paul yabwiye abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bamutegereje ku musozi wa Gahanga muri Kicukiro ko yishimye gusanga ari benshi baje ngo bajye imigambi. Abwira urubyiruko by’umwihariko ko yifuza kubaka ibiramba uyu munsi akaba ari we ejo hakaba ari ah’urubyiruko rwa none. Perezida Kagame yatangiye abwira aha bamwakiriye Kicukiro ko ahantu hari amatungo […]Irambuye
Nyabihu – Bamwe mu bateye irangi ku bitaro bikuru bya Shyira no ku rwunge rw’amashuri rwa Vunga bavuga ko bambuwe ayo bakoreye nyuma y’aho uwabakoreshaga witwa Mugabo Jean yaje kuburirwa irengero. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko butari buzi iki kibazo bityo bugiye kugikurikirana. Uwubatse ibitaro we avuga ko bambuwe ku ishuri basizeho irangi batambuwe ku […]Irambuye
Huye – Ku nshuro ya mbere mu Rwanda kuri gereza ya Karubanda niho hizihirijwe umunsi wahariwe imfungwa n’abagororwa witiriwe Nelson Mandela, Ministiri w’ubutabera Johnston Busingye avuga ko nubwo ababa bafunze hari uburenganzira baba barambuwe ariko ubundi burenganzira bemerewe buba bukwiye kubahirizwa. Minisitiri Busingye yavuze ko uburenganzira bemerewe mu Rwanda bwubahirizwa cyane cyane uburenganzira bwo kubaho. […]Irambuye
Ngororero- Mujawayezu Laurence wavuze mu izina ry’abaturage ba Ngororero baje kwakira Kandida Perezida Paul Kagame, yavuze ko yitandukanyije n’abacengezi mu buzima bukomeye yabagamo muri Congo Kinshasa, ubu akaba ari umukuru w’umudugu washakanye n’umwe mu basirikare ba RDF. Avuga ko kubera ibihuha yabwirwaga ubwo yabaga mu mashyama ya Congo, yatashye mu Rwanda afite ubwoba bw’uko ashobora […]Irambuye
*Ubwo yazanwaga kuburana ngo yakubitanye umutwe n’undi mugororwa ahita ata ubwenge Kuri uyu wa 18 Nyakanga, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse ku nshuro ya gatatu urubanza ruregwamo Me Nkanika Alimasi wari kuburana kw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ukurikiranweho icyaha cya ruswa. Uyu munyamategeko usanzwe yunganira abandi mu nkiko avuga ko arwaye ndetse ko ubwo yazanwaga kuburana mu […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri iki gihe cyo kwamamaza kw’abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika umutekano ari wose haba ahiyamamarizwa, mu muhanda ndetse no mu gihugu hose, nubwo ngo hagaragara uburangare bwinshi bw’abatwara ibinyabiziga. Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye urubuga rwa Polisi ko muri iki cyumweru gishize cyanatangiyemo […]Irambuye
Gasabo – Mu masaha ya saa yine muri iki gitondo mu murenge wa Kinyinya Akagari ka Murama imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso RAB 175R yarenze umuhanda igwira inzu y’abantu. Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye. Ababonye iyi mpanuka bavuga ko ishobora kuba yatewe n’uko iyi modoka yacitse feri igeze ahamanuka munsi yo kuri centre […]Irambuye
Amajyepfo – Kuva mu rugabano rwa Kamonyi na Muhanga ku nkengero z’imihanda, ku biti, ku nkingi z’amashayarazi no kuri Stade hose ni umweru, umutuku n’ubururu amabara y’Umuryango FPR Inkotanyi. Biteguye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul KAGAME ugera hano mu masaha macye. Mu mujyi hari isuku yarushijeho, abahatuye ngo nibwo bwa mbere babonye hari isuku kuri […]Irambuye