Digiqole ad

Kirehe: Akarere karavuga ko Frank Habineza yababeshyeye

 Kirehe: Akarere karavuga ko Frank Habineza yababeshyeye

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Gerard Muzungu

Kuwa 18 Nyakanga 2017 umukandida wa Democratic Green Party of Rwanda yatangaje ko atishimiye uburyo Akarere ka Kirehe kamuhinduriye ku munota wa nyuma aho yagombaga kwiyamamariza, ubuyobozi bw’Akarere bwo bwahakanye ibi buvuga ko bwakiriye ibaruwa isaba aho kwiyamamariza habura umunsi umwe ngo abikore kandi ngo aho yari yasabye hari kubera isoko kuri uwo munsi, ibyo rero ngo ntibivuze ko bamuhakaniye ku munota wa nyuma.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Gerard Muzungu
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Gerard Muzungu

Kuri stade Cyasemakamba mu karere ka Ngoma aho Habineza yageze kuwa kabiri avuye i Kirehe mu murenge wa Gahara yavuze ko yagize imbogamizi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare na Kirehe aho yifuzaga kwiyamamariza muri centre ya Nyakarambi bigahinduka.

Ati “Nimugoroba twabonye ibaruwa ibaruwa itubwira ko tutagomba kuhakorera, iryo joro byasabye ko duhindura ahantu mu masaha macye yari asigaye, finalement ahabonetse hari iyo bigwa.”

Uyu mukandida yagiye kwiyamamariza mu murenge wa Gahara aho ngo yabangamiwe n’ishuri ryohereje abana bato benshi cyane baza gukora icyo we yise ‘Sabotage’ ndetse ngo n’umuyobozi w’Umurenge ntiyigeze aza kumwakira.

Gerard Muzungu uyobora Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko yakiriye ibaruwa y’ishyaka ry’uyu mukandida tariki 17 Nyakanga buri bucye akaza kwiyamamaza hano, ngo bahise bamusubiza ako kanya.

Muzungu ati “Ibaruwa zirahari ntabwo twamuhinduriye ahubwo yatwandikiye asaba gukorera Nyakarambi tumubwira ko bitakwemera kuko habera isoko kuri uwo munsi tumubwira ko yahitamo ahandi, niwe wihitiyemo Gahara ntabwo aritwe twamuhitiyemo”.

Akomeza agira ati “Twakiriye ibaruwa ye ku itariki 17 duhita tumusubiza ako kanya nawe muri iryo joro nka saa moya n’igice ahita atwandikira kuri e-mail atubwira ko yahisemo Gahara”.

Icyo avuga ko abanyeshuri boherejwe kumubangamira umuyobozi w’Akarere yavuze ko atari ukuri ahubwo ngo nikwakundi abana bava ku ishuri bakagenda bakubagana ndetse ngo kuri icyo kibuga ninaho FPR yari iherutse kwiyamamariza.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ahhhh Meya rwose buriya niba utatubeshye uribeshye kuko amashusho namajwi birahari tujye tworoherana muri Demokarasi kandi nicyo tubwirizwa.

  • Bamwe bafata imyanya yabo nkimyanya ya RPF bakibagirwako bari mu maynya ya leta.Uyu ibyavuga sinzi niba abizi.Kuzibira umukandida nugucisha ukubiri ninshingano ze yahawe na leta.

  • maturite politique ZERO kandi abihuriyeho nabandi benshi.

Comments are closed.

en_USEnglish