Umugi wa Muhanga wahinduye ibara witegura Umukandida wa RPF
Amajyepfo – Kuva mu rugabano rwa Kamonyi na Muhanga ku nkengero z’imihanda, ku biti, ku nkingi z’amashayarazi no kuri Stade hose ni umweru, umutuku n’ubururu amabara y’Umuryango FPR Inkotanyi. Biteguye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul KAGAME ugera hano mu masaha macye.
Mu mujyi hari isuku yarushijeho, abahatuye ngo nibwo bwa mbere babonye hari isuku kuri iki kigero bakifuza ko byanakomeza gutya nyuma yabwo muri uyu mujyi uri muyunganira Kigali.
Hashize iminsi itatu abasiga amarangi, abakora imbere y’amaduka n’abakora ibikorwa by’isuku bitandukanye barara bakora.
Umuseke washoboye kuvugana n’abantu batandukanye bavuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa ngo nubwo babibatunguje ku munota wa nyuma kandi ngo bisaba ubushobozi buhambaye.
Umwe mubo twaganiriye ati “Ubusanzwe iyo umuntu ategereje umushyitsi bisaba kwitegura mu buryo bwose kumwakirira ahantu hasa neza nibyo bidushimishije.”
MUGUNGA Jean Baptiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye ari naho Umukandida yakirirwa yabwiye Umuseke ko ibikorwa byo kunoza isuku byarangiye neza abaturage bakaba bazindutse baza kwakira umukandida wa FPR.
Cyakora abatuye uyu mugi bavuga ko imihanda ya Kaburimbo yatangiye gukorwa mu mujyi ariyo yari yabasezeranyije ubwo aheruka bityo ngo bakaba bamushimira ko ibyo avuze abishyira mu bikorwa.
Gusa bakavuga ko nta bisobanuro bahawe ubwo agasozi kari mu nkengero za Muhanga Perezida Kagame yemeye inkunga yo kukubakaho Hoteli ubu kubatsweho ibigega by’amazi nabyo birimo ubusa.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
3 Comments
URATUBEREYE MUKANDIDA WACU DUKUNDA. TUNEJEJWE NO KUKWAKIRA I MUHANGA!!! NYAKUBAHWA PAUL KAGAME Oyeeeeeee…… Oye Oye!!! TURAGUSHYIGIKIYE KANDI TUZAFATANYA KUBAHIRIZA IMIGAMBI IZADUTEZA IMBERE ABANYARWANDA TWESEEEEEEEEEEE…………
Muminsi mike murarira ayo kwarika . Ntushobora gukura IMANA mwitegeko nshinga ngo bizakugwe amahoro
Arko iyo mitima ibatuma gutega iminsi na n’ubu ntiraruha?
N’abantu mubona byabananiye kubakunda ngo none murashakaka kutwumvisha ko mukunda Imana kurusha abandi!?
Hhhh
Comments are closed.