Mu masaha akuze y’ikigoroba kuri uyu wa gatandatu, Perezida Kagame Paul Umukandida wa RPF – Inkotanyi yari ageze ageze mu mujyi wa Kayonza, mu murenge wa Mukarange, mu kagari ka Bwiza, mu mudugudu w’Abisunganye, aho yiyamamarije avuga ku iterambere bagize ko umujyi wenda gufatana na Rwamagana bikazavamo umujyi wanaruta Kigali, yabijeje ko bazakomezanya mu iterambere ryaho […]Irambuye
Aganiriza urubyiruko rwitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” ryasoje kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasabye urubyiruko rwa Africa gukomera ku ndangagaciro zabo aho bajya hose ku isi. Mu kiganiro cyigaga ku ruhare rw’urubyiruko cyane cyane uruba mu mahanga (diaspora) mu kubaka Africa, Minisitiri Mushikiwabo yagendeye ku […]Irambuye
Umugabo witwa Innocent Mugabo utuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga muri Kicukiro aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu umukozi we wo mu rugo witwa Nyiransengimana yahumanyije umuryango wose mu cyayi maze akabiba ibihumbi 700 Frw akanduruka. Uyu mukozi wo mu rugo w’imyaka 21 ngo bari bamaranye amezi arindwi abakorera […]Irambuye
Nyarugenge – Louis Kayijuka n’umugore we Sarah Nyabenda mu ijoro rishyira kuwa kabiri bagiye ku bitaro bya Muhima umugore ari kunda atwite impanga nk’uko bari babisuzumwe mbere, amaze kubyara bamuhaye umwana umwe, kugeza ubu ntibarerekwa undi, nubwo bo bavuga ko ngo umuganga yababwiye ko yapfuye. Uyu muryango wo mu mudugudu wa Akabahizi mu kagari ka […]Irambuye
Uyu munsi, mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo hatashywe umuyoboro w’amazi meza uzayageza ku miryango 33 200 y’aha muri Gatsibo no muri Rwamagana. Ni umuyobozi w’ibirometero bigera kuri 18 ufite amavomero 27. Abawuhawe basabwe kuwubungabunga. Laurence Uwitonze wo mu murenge wa Remera mu kagari ka Butiruka yabwiye Umuseke koi we abana bakoreshaga amasaha […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane Polisi ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo no kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bangije ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Kanyanga, Urumogi ndetse n’izindi nzoga z’inkorano byose bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 10. Hashize amezi atanu inzego z’Umutekano mu Karere ka Muhanga zitangije igikorwa cy’isaka ku baturage bacuruza bene ibi ibiyobyabwenge. Abaturage bitabiriye […]Irambuye
Nyamirambo- Kandida Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ubu uri mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyarugenge ko atari mushya kuri bo. Ati “…Tumaranye igihe, turizerana.” Kagame watangiye avuga ku byari bimaze kugarukwaho na Fazil Harelimana uyobora ishyaka […]Irambuye
Frank Habineza umukandida w’ishyaka Democratic Green Party uyu munsi yiyamamarije mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi aho yagiye yiyereka abantu ari hejuru y’imodoka ndetse akanafata umwanya wo kuganira n’abaturage baje ku kibuga yiyamamarijeho mu kagari ka Rufungo. Frank Habineza muri uyu murenge yahageze mu masaha ya saa sita yakirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge. […]Irambuye
I Rulindo aho Paul Kagame umukandida wa FPR yiyamamarije yavuze ko yiteguye gufatanya n’abanyarwanda kandi hagati ye nabo hari ikizere ijana ku ijana. Kandi ko kumutora ari ugutora ibikorwa. Perezida Kagame yatangiye ashimira Dr Biruta wari umaze kumwamamaza n’umugore wari uyoboye uyu muhango hano i Rulindo n’uwamubanjirije yongera kwibutsa ko iterambere ry’umugore rigomba kurushaho kwitabwaho. […]Irambuye
Imbaga y’abaturage iteraniye mu kagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo bategereje kwakira Perezida Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi, barifuza ko natorwa azabakorera imihanda irimo uca Nzove ujya Rutonde, na Ruli, umuhanda wa Base – Nyagatare ukihutishwa gukorwa n’umuhanda wa Muyongwe ubahuza na Rushashi, na Ruhondo. Bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bemeza […]Irambuye