Digiqole ad

Hari abatugiraga inama yo gukina umukino nk’uwa Poutine-Medvedev – Min. Mushikiwabo

 Hari abatugiraga inama yo gukina umukino nk’uwa Poutine-Medvedev – Min. Mushikiwabo

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko inzira u Rwanda rwahisemo yo guhindura itegeko nshinga no kongera guha amahirwe Paul Kagame ngo akomeze kuyobora igihugu itashimishije bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ngo hari n’abagiriye inama ubuyobozi bw’u Rwanda gukina umukino nk’wa Poutine-Medvedev bayoboye Uburusiya.

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru muri iki gitondo
Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru (photo:archive)

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru JeuneAfrique, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko muri uru rugendo rw’amatora ibihugu bimwe by’amahanga byagaragaje ko bitishimiye guhindura itegeko nshinga no kongera kwiyamamaza kwa Paul Kagame, gusa ngo n’ubundi ntibyabarebaga.

Yagize ati “Namye ntekereza ko tugomba gukora amahitamo yacu n’ubwo yatuma tunengwa. Abayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, by’umwihariko ibyahoze bikoloniza, baracyatekereza ko bafite ijambo kuri Africa. Nyamara, Demokarasi iri mu bibazo ku isi yose, harimo no muri ibyo bihugu. Ariko usanga bigikomeje kutubwira icyo gukora…”

Abajijwe niba kuba muri Kamarampa ya 2015 abatoye ‘Yego’ barageze kuri 98,3%, ndetse bakanitabira amatora ku gipimo cya 98,3% bishingiye ku kuba abaturage bakunda cyane Perezida Paul Kagame cyangwa ari uko bategekwa icyo gukora, Min. Mushikiwabo, umunyamuryango ukomeye wa RPF-Inkotanyi yavuze ko bifitanye isano no gukundwa cyane kwa Perezida Kagame.

Yagize ati “Oya. Kagame arakunzwe cyane rwose. Ariko igihugu cyahisemo Politike y’ubwumvikane (système consensuel). Uguhangana kwa Politike ntikurimo. Icy’ingenzi gikomeza kuba kongera kubaka igihugu.”

Abajijwe ku birebana no kwiyamamaza kw’abatavuga rumwe na Leta, Min. Mushikiwabo yavuze ko usanga inyito y’abatavugwa rumwe na Leta ari iremwa n’abantu bo mu burengerazuba bw’isi.

Ati “Mu gihe cya Kamarampaka, hari abatugiriye inama yo gukina umukino nk’uwa Poutine-Medvedev (Perezida w’Uburusiya Vladimir V. Putin amaze gutorerwa manda ebyiri, akabona ko adashobora kwiyamamariza manda ya gatatu kubera ko Itegeko Nshinga ritabyemera yakinnye umukino wa Politike hatorwa perezida mushya witwa Dmitry Medvedev wakoreraga mu kwaha kwe kuko yahise amugira Minisitiri w’Intebe, nyuma ya Manda imwe Putin yahise yongera kugaruka ku butegetsi mu 2012). Iyo niyo Demokarasi? Hanyuma guhitamo kw’Abanyarwanda kumaze iki? Uyu munsi nta wutavuga rumwe na Leta (opposant) uri ku rwego nk’urwa Perezida. Ariko nta muntu n’umwe wabujijwe kwiyamamaza, n’Abapadiri ntibabujijwe.”

Aha umunyamakuru yahise amubaza impamvu Padiri Thomas Nahimana washakaga kuza kwiyamamaza yangiwe kuza mu Rwanda, maze Min. Mushikiwabo avuga ko nk’Umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutaha. Gusa, ngo Nahimana kuko afite n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa yagombaga kubimenyesha uhagarariye u Rwanda.

Ati “Aho kubikora, yakoresheje Pasiporo y’Ubufaransa asaba Visa. Byamusaba kubisobanura neza gusa, akavuga ati: Ndi Umunyarwanda ndatashye.”

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku itariki 03 na 04 Kanama 2017, umwanya uri guhatanirwa na Paul Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana.

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Ntago ibihugu by’uburengerazuba bwisi bubyishimiye kubera ko nabyo biba byishakira uko byinjira bigasenya ,ntimugirengo hari izindi mpuhwe baba bafitiye Abanyarwanda . Twarabamenye ,impuhwe zabo twarazibonye.

    • Hon.Minister yibagiwe no kubabwira ko muri bimwe muri ibyo bihugu bikomeye hasigaye habayo “Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi” biyemeje kuvuga rumwe n’ubutegetsi (par ex LR-Constructifs cg les MACRON-Compatibles).

    • Ariko nkawe uvugango binjirira ngo basenya, ntabwo uziko uburyo burambye bwo kubazibira ngo batazabona aho banyura arugushyiraho inzego zigihugu zikomeye aho kugira umuntu ukomeye? Ingero ziri kugenda ziyongera muri Africa ariko twe rurikujya iyabandi bari kuva kandi ingaruka twese turazizi nubwo bamwe bazirengagiza bitewe ninyungu zabo bwite zitari inyungu rusange.Abaperezida bo mu Rwanda bose bavuyeho gute, bavanyweho niki?

      • None se wumva inzego zikomeye zajyaho gute hatariho abantu bakomeye? (ndavuga mu bitekerezo no mu bikorwa). Obama yababwiye ibintu muhita mubimira bunguri, mutabanje no gutekereza. Ubwo nabwo ni ubukoroni. Ibyo bihugu bivuga ko bifite inzego zikomeye nabyo ibibazo bagenda bahura nabyo muri iki gihe bitangiye kujya bigaragara. None se niba bafite inzego zikomeye kuki batunga intwaro za kirimbuzi? Baba bikanga iki?

        • Modeste we, subiza amaso inyuma urebe neza.Tanzaniya,Tanzaniya,Kenya,Senégal,Zambia, Mozambique bafite abaperezida bangahe bishwe muburyo bwo guhindura ubutegetsi binyuze mu mivu yamaraso kuberako ntazindi nzira zihari? Ntabwo wibaza impamvu ahandi ariko bigenda? Turetse amarangamutima tugashyiramo akenge gake twasanga ibyo bihugu navuze bihuriye ku kintu kimwe.Inzego za leta zikomeye kuruta abo bantu bakomeye uvuga.

  • None se uwo mukino wabananije iki koko !? Aya mahanga ntimuyazi ? Ubu koko muri FPR habuze ukora inzibacyuho y’imyaka 2 ? Ahaa … Ngaho nimutyaze ubwenge n’ibisobanuro naho ubundi ibihe tugiye kwinjiramo ntibyoroshye na gato.

    • “ibihe tugiye kwinjiramo ntibyoroshye na gato” wowe na nde se? irirrire disi we

    • hhhh ni wowe na bande mugiye kwinjira hehe? Niba utizeye iyo ugiye wahamye aho uri? Mwaragowe kabisa!

  • Nubundi nta bisobanuro dukeneye kuko nababanje uwo mutego ntabwo bashoboye kuwusimbukta Madame la Ministre.Kandi su Rwanda rwonyine turareba mu Burundi na Kongo hakabana Zimbabwe kimwe na Guinnée Equatoriale hakaza na Cameroun.

    • Mwiriwe,
      Niwanga umuntu jya ukunda i gihugu kuko ni ibintu bibiri bitandukanye,
      bavandimwe koko mwe mubona umutekano buri munyarwanda afite aramutse awubyaje umusaruro utamujyeza kuri byinshi!ni kubuhe butegetsi(ubuyobozi) buri munyarwanda yidegembyaga nkubu,simvuze iterambere,icyubahiro igihugu gifite mumahanga,kubasha kugarura ubumwe bwabanyarwanda bwari bugeze aharindimuka!izo ngero zibihugu mutanga ibintu byacitse ntahantu politique yabyo ihuriye niyo mu Rwanda.

  • True, Hon Minister!

    Nkunda ukuntu uvugana ubuhanga na conviction.

    U Rwanda ni ubudasa kandi akari cyera Isi izaza kutwigiraho nimuhumure.

    Bariya batunenga bafite ikibazo gikomeye cyo guhinduka mu myunvire (Minds change).

    Mwene iki kibazo gikemurwa n’ibintu 2:

    1. Kuguma no gukomeza intego utitaye kubakunenga(Resilience/ bold/stay focused)
    2. Kubaha Igihe, buriya Igihe ni umwalimu/ igisubizo kuri byose.

    Mukomerezaho Nkotanyi z’Amarere.

  • Ibyabereye mu Burusiya ntabwo mu Rwanda babishobora kuberako bisaba kwizera 100% uwo ugiye gushyiraho ngo agucungire.Iwacu rero ntamuntu numwe twizera nabusa.

  • Ibisobanuro Min w’ububanyi namahanga atanga iyo bamubajije ikibazo cya Nahimana rwose ashatse azabireke kuko burigihe ibyavuga aribinyoma.Twese twabonye itariki nicyemezo cyamafaranga Nahimana yatanze asaba Passport muri Amb I Paris, banamubwira igihe azaza kufatira iyo passport ntiyigeze iza na rimwe.Tujye tureka gucengana kuko twese tuzingaruka ibibyose bishoborakugira kugihugu.

  • ubundi principe ni ugushyiraho inzego zikomeye ariko twe turabicurika tugashyiraho umuntu ukomeye. umuntu ukomeye aragenda ariko inzego zikomeye zihoraho.

    • None se izo nzego wagerageje kuzinyeganyeza ngo wumve ko zoroshye?

    • Baragushutse mon cher!

      OBAMA yavuze amagambo mumira bunguri mudakacanze.
      INZEGO ZIKOMEYE ZISHYIRWAHO N’ABANTU BAKOMEYE BAKAGENDA BAKAZISIGA.
      Ntabwo habanza inzego zikomeye rero habanza abantu bakomeye.

      OBAMA na USA ubu binjoyinga inzego zikomeye zashyizweho n’abantu bakomeye nka A.Loncoln, ba Looservert n’abandi… Niyo mpamvu ibigabo by’ibisazi nka TRUMP biza ariko ibisazi byabo ntibigire icyo bihindura kuko inzego basanze zikomeye.

      Mu Rwanda rero turi mu gihe cyo kubaka inzego zikomeye, kandi ntabwo zakubakwa na BARAFINDA cg Diane cg Mpayimana kuko nabo ubwabo badakomeye.

      Ok

      • hhh Karegeya we umvugiye ibintu kabisa! Inzego se zubakwa nabande? ziva mu kirere? Zubakwa n’abagabo nka Muzehe bafite icyerekezo kandi bahagarara imbere y’amahanga bagatanga ibitekerezo bisobanutse apana abakina comedy cyangwa abadidimanga kubera imijinya n’ubuhubutsi.

  • @mahoro Kagame noneho ari kubaka inzego zikomeye? Imyaka 20 amaze ayobora yari akizubaka? Azazubaka se kugeza ryari?

  • Nyakubahwa Ministre ushatse wajya uvuga macye na Nziza ntiyijanditse gahoro. Pole pole mada.

  • Mwabantu mwe mwese mureke mbagire Inama muri Libiya babonye umuperezida ubasha kubahesha agaciro agahangana naba mpatse ibihugu binjirira abaturage baramwiyicira none barimo kubyicuza none natwe Abanyarwanda twagize amahirwe yokubona umuntu ukomeye nka KAGAME ngirango muzi uburyo ubu igihugu cyacu gikomeye munzego zose no muruhando mpuzamahanga umunyarwanda asigaye akomeye aho ariho hose nabaturanyi basigaye batwubaha .Rwose ndabinginze nimureke kumva amabwire yabazungu tutazagira ingaruka natwe nkabanya Libiya turamutse tubuze President wacu.gusa nkekako mwe mutamushaka muri muri babandi mushaka gukora amanyanga akabamenya yagirango abahane mukavuza iduru.BABA WA TAYIFA TUKO NYUMA YAKO [kagame wetu]MUNGU AKONGEZEYE BARAKA ZA KUGOMBANIYA INJI YETU. ndagukunda nzakomeza ngukunde

Comments are closed.

en_USEnglish