Bwa mbere mu Rwanda hizihijwe umunsi w’abagororwa witiriwe Mandela
Huye – Ku nshuro ya mbere mu Rwanda kuri gereza ya Karubanda niho hizihirijwe umunsi wahariwe imfungwa n’abagororwa witiriwe Nelson Mandela, Ministiri w’ubutabera Johnston Busingye avuga ko nubwo ababa bafunze hari uburenganzira baba barambuwe ariko ubundi burenganzira bemerewe buba bukwiye kubahirizwa.
Minisitiri Busingye yavuze ko uburenganzira bemerewe mu Rwanda bwubahirizwa cyane cyane uburenganzira bwo kubaho.
Ati “Kuva havaho igihano cy’urupfu ubu uburenganzira busigaye bwose ni ngombwa ko bwubahirizwa ku mfungwa.”
Abagororwa bagaragaje ko hari ubwo uburenganzira bwabo bubangamirwa nk’iyo umuntu afunzwe igihe kirenze kucyo yakatiwe kuko habuze ibyangombwa bituma asohoka bitewe n’uko yagiye yimurirwa muri za gereza zinyuranye.
Minisitiri Busingye yabasezeranyije ko iki kibazo bagiye kugifatanya n’izindi nzego ntikizongere
Minisitiri ati “aho umuntu afungiwe arandikwa nta mpamvu yo kuvuga ko icyangombwa cye cyabuze kandi aho yafungiwe hose baramwandikaga, ubu rero ni ikibazo tugiye gufatanya na buri rwego rwose rubishinzwe.”
Minisitiri ariko nawe yabwiye abafunze ko abagerageza gutoroka bibavuramo ibibazo bikomeye bikubye inshuro nyinshi ibyo bari barimo.
General Inspecter of Prisons George Rwigamba agaruka ku burenganzira bw’imfungwa n’abagororwa yabibukije ko hari uburenganzira bafite ariko hari n’ubwo badafite, aho avuga ko umugororwa atemerewe kwishyira no kwizana.
Ati “kuba utari iwawe byonyine birahagije ko utemerewe byose, ntiwavuga ko ndarya icyo nshaka cyangwa ndakora icyo nshaka kuko utari iwawe. Gusa hari ibyo mwemerewe kandi mugomba kubaho neza kuko abafite ibibazo bitandukanye bitabwaho by’umwihariko.”
Abagororwa bavuze ko bifuza ikoranabuhanga ribafasha kumenya amakuru ku manza zabo n’aho dosiye zabo zigeze. GIP Rwigamba ababwira ko za mudasobwa zatangiye kugera mu magereza kugirango zibibafashemo.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye
2 Comments
Ariko bantumwe kuki mushinyagura icyo gikombe ashobora kukigurisha akagurira abana kawunga cg nicyuwo umuhagaze iruhande
Nk’ibi ni ibiki?
Comments are closed.