Digiqole ad

Yahoze ari umucengezi ubu ni umukuru w’umudugudu washakanye n’umusirikare wa RDF

 Yahoze ari umucengezi ubu ni umukuru w’umudugudu washakanye n’umusirikare wa RDF

Yavuze mu izina ry’abatuye Ngororero baje kwakira Kagame Paul

Ngororero- Mujawayezu Laurence wavuze mu izina ry’abaturage ba Ngororero baje kwakira Kandida Perezida Paul Kagame, yavuze ko yitandukanyije n’abacengezi mu buzima bukomeye yabagamo muri Congo Kinshasa, ubu akaba ari umukuru w’umudugu washakanye n’umwe mu basirikare ba RDF.

Yavuze mu izina ry'abatuye Ngororero baje kwakira Kagame Paul
Yavuze mu izina ry’abatuye Ngororero baje kwakira Kagame Paul

Avuga ko kubera ibihuha yabwirwaga ubwo yabaga mu mashyama ya Congo, yatashye mu Rwanda afite ubwoba bw’uko ashobora kwicwa ariko yikuramo ubwoba afata icyemezo.

Uyu mubyeyi washimiraga Perezida Kagame ko ari we urangaje imbere imiyoborere myiza yo mu Rwanda, yagize ati “Natashye bambwira ko ari ugupfa, ndashimira abasirikare ba RDF watoje banyikiriye I Rusizi, bampa imyambaro…

Sinavugaga, baranyegereye baranganiriza. Nagiye 1998, nari narahangayitse, murebe umwana w’umukobwa wararaga mu kigunda”

Avuga ko aba basirikare ba RDF bamuhaye ibiryo akanga kubirya ariko bakamutinyura bagasangira na we akabona kurya.

Ati “Nageze I Mutobo, uyobora ikigo namubajije aho nabyarira, bamujyana I Muhororo, mu bitaro byiza cyane, natinyaga ko bantera urushinge rwo kunyica ariko nabyaye neza.”

Mujawayezu avuga ko ikigo cy’imari cya CSS-Zigama cyamuhaye ibihumbi 100 Frw kugira ngo ayashore mu mushinga uciriritse. Ati “Ndayakoresha ndavuga nti sinkurya kuko sinkiri uw’urupfu.”

Yaguze inka, imaze kubyara ahita agura isambu n’ikibanza ubu atuye I Muhororo, ati “ Hageze n’umuhanda na Perezida ashatse yahanyura akahagera.”

Ngo umusirikare wa RDF yamusabye urukundo biramutungura. Ati “Byarantangaje kubona umusirikare wa RDF mwatoje (abwira Perezida), ansaba urukundo, Nararumuhaye, twarasezeranye ubu ndi umugore w’umusirikare wa RDF.”

Gahunda ya ndi Umunyarwanda, ngo yagize uruhare rukomeye mu kubanisha abahemutse n’abahemukiwe, akavuga ko na we yagize ubuhamya asangiza abandi muri iyi gahunda, ngo ubu ni mutima w’urugo ushimira Kagame Paul.

Mujawayezu wagarutse ku byiza bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza, yavuze ko imirenge ya Gatyazo , Muhororo na Ngororero bateye intambwe ishimishije mu buhinzi bwa kawa no mu bworozi bw’amafi. Ati “Iyaba byashoboka ukaza tukakokereza (yabwiraga Kagame).”

Ngo kubera imiyoborere myiza iha amahirwe buri muturage, bashinze ishyirahamwe ryitwa Imyumvire Myiza ubu rifite imari ya miliyoni 84 Frw.

Yasoje ahamagarira abakiri mu mashyamba ya Congo kuva ku giti bakajya ku muntu, bagafata ikemezo cyo gutaha kuko igihugu cyababyaye gitemba amata n’ubuki kandi kikaba kitagira uwo giheza mu nzego zose.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ubudasa bw’abanyarwanda nicyo bivuga, abanyamahanga ibanga tugendana ryarabayobeye , ubuyobozi bwiza ntacyo butazaduha

  • ibi bijye byereka bamwe birirwa basebya igihugu n’abayobozi bacu ko bibeshya cyane, uru ni urugero rwiza ko ubwiyunge n’ubumwe byashinze imizi mu banyarwanda

  • Rwose uyu mugore arasobanutse iyi ni inkunga ikomeye mugutinyura bagenzi be basigaye mu mashyamba,nabo bazaze twiyubakire igihugu cyacu turangajwe imbere n’intore izirusha intambwe PAUL KAGAME.tora tora tora KAGAME PAUL!!

  • Yego ibi nibyo twita ko “ibikorwa byivugira”. Ni mugihe abandi bavuga ubusa barangiza bakanagerekaho kutwereka ubusa bwabo baturangaaza!

Comments are closed.

en_USEnglish