“Uyu munsi muravuga kuri njye, ejo ni mwe” Kagame abwira urubyiruko
Umukandida wa RPF Kagame Paul yabwiye abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bamutegereje ku musozi wa Gahanga muri Kicukiro ko yishimye gusanga ari benshi baje ngo bajye imigambi. Abwira urubyiruko by’umwihariko ko yifuza kubaka ibiramba uyu munsi akaba ari we ejo hakaba ari ah’urubyiruko rwa none.
Perezida Kagame yatangiye abwira aha bamwakiriye Kicukiro ko ahantu hari amatungo ariho haba icukiro, ko Kicukiro bishaka kuvuga ubukire, hari amatungo.
Asa n’ukomoza ko Kicukiro yagiye ikomeza kwaguka iba umujyi ati “Kera abantu basangaga umugi, ariko ubu umugi usanga abantu. Ayo ni amajyambere.”
Yababwiye ko umunsi w’amatora ya Perezida (4 Kanama) ari umunsi wo kongera kongera umuvuduko.
Ati “Itariki enye y’ukwa munani muzi icyo ivuze, ni vitesse. Muzi gutwara imodoka? iyo umaze kugera aheza wihuta, wongera vitesse, ubwo rero iriya tariki ya kane ni iya vitesse.
Paul Kagame yavuze ko icyo ashaka ari uguha amahirwe abato no gusindagiza ab’intege nke u Rwanda rugakomeza kwihuta mu iterambere.
Yavuze ko FPR ifatanyije n’abanyarwanda yerekanye ibikorwa biha inyungu bose harimo n’abatayirimo.
Paul Kagame nk’uko yagiye abigenza n’ahandi yitsa cyane ku kwihuta mu iterambere ariko nta usigaye inyuma, ngo n’ab’intege nke bagasindagizwa.
Yavuze ko ibikorwa n’inyungu kuri benshi FPR yabyerekanye. Ati “ikiza cy’u Rwanda ni uko FPR itakoze yonyine yakorenye n’abandi banyarwanda n’iyo baba batekereza bitandukanye n’ibya FPR, niyo mpamvu ubundi ubumwe bw’igihugu cyacu ntabwo ibyo bindi twabigeraho tutabugendeyeho.
Twatandukana ku buryo butandukanye ariko iyo tugeze ku kubaka igihugu hari aho duhuriza.”
Hari ibyo yasabye urubyiruko
Urubyiruko rwinshi rwari mu bari hano i Gahanga yarwibukije ko arirwo rw’ibikorwa bizaza ariko ko urubyiruko rurerwa, rukiga rukamenya.
Ati “Igihugu kirarera gishaka kubaha amahirwe hanyuma hakajyaho n’imbaraga zanyu, gushaka kumenya no kwifata neza ukigira akamaro ukakagira igihugu n’abawe.
Tugomba gushaka imbaraga zo kwiyubaka kuko muri umusingi w’igihugu cyacu.”
Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurinda ibyo u Rwanda rugezeho n’uruhare mu bindi byiza rwifuza kugeraho.
Ati “Uyu munsi muravuga kuri njye, ejo ni mwe. Imbaraga ubushake, bidufashe kwiyubaka, dukomeze ibiramba hatazagira ikiza ngo kibisenye.”
Asoza ati “Tuzaba turi kumwe ku itariki enye, mu gitondo kare umurimo tuwurangize vuba, izuba ritaraba ryinshi.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza uyu munsi birangiriye aha i Gahanga, ejo umukandida wa FPR azakomereza Gasabo na Rulindo.
Photos©Evode MUGUNGA/Umuseke
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
6 Comments
dufite umubyeyi mwiza udutegurira imbere heza niyo mpamvu ariwe twifuza Paul Kagame
ntacyo utaduhaye muyobozi mwiza tuzakwitura, wadukuye ahabi udushyira aheza , ubu turatengamaye , tuzagutora 100%
iyo tuvuga ko dufite umuyobozi mwiza kandi tukimushaka nibi tuba dusobanura abanyarwanda , isi yose imaze kumenya ubuhanga bwe ndetse no kwitanga kwe
Ni byo rwose ejo nitwe.
Ibi binyibutsa kera nkiri umwana muri quinzaines des projets yatangiraga muri nyakanga..aho perezida yajyaga gutaha imishinga hirya no hino mu gihugu afungura amazi, amashuli, amavuliro n’ibindi.
RAISI WETU PAUL KAGAME, MUNGU AKUJALIE MEMA…. TWASUBIRI TU TAREHE NNE MWEZI WA NANE ELFU MBILI KUMI NA SABA.
Comments are closed.