Digiqole ad

Me Nkanika uregwa ruswa aravugwaho gutinza nkana urubanza

 Me Nkanika uregwa ruswa aravugwaho gutinza nkana urubanza

Me Nkanika (hagati) yabwiye Urukiko ko arwaye ndetse ko mu gitondo yakubitanye umutwe n’umugororwa mugenzi we agata ubwenge

*Ubwo yazanwaga kuburana ngo yakubitanye umutwe n’undi mugororwa ahita ata ubwenge

Kuri uyu wa 18 Nyakanga, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse ku nshuro ya gatatu urubanza ruregwamo Me Nkanika Alimasi wari kuburana kw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ukurikiranweho icyaha cya ruswa. Uyu munyamategeko usanzwe yunganira abandi mu nkiko avuga ko arwaye ndetse ko ubwo yazanwaga kuburana mu gitondo yakubitanye umutwe n’undi mugororwa agahita ata ubwenge.

Me Nkanika (hagati) yabwiye Urukiko ko arwaye ndetse ko mu gitondo yakubitanye umutwe n'umugororwa mugenzi we agata ubwenge
Me Nkanika (hagati) yabwiye Urukiko ko arwaye ndetse ko mu gitondo yakubitanye umutwe n’umugororwa mugenzi we agata ubwenge

Ni ku nshuro ya gatatu uru rubanza rusubitswe kubera ikibazo cy’uburwayi bw’uregwa. Me Nkanika mu cyumweru gishize yari yitabye urukiko avuga ko atabasha kuburana kubera uburwayi, iburanisha ryimurirwa ku wa mbere w’ejo hashize.

Uru rubanza ejo rwari rwasubitswe kubera ko uregwa atari yitabye urukiko kuko yari yahawe yagiye kubonana na muganga mu masaha ahuye neza n’ayo iburanisha ryari kuberaho.

Uyu munsi kuwa kabiri bwo uregwa yazanye icyemezo cya muganga kimwemerera icyiruhuko cy’uburwayi (Repos Mediacl) cy’iminsi ine kubera imiti arimo gufata.

Uretse iki kiruhuko yandikiwe na muganga, uregwa yabwihye Umucamanza ko atameze neza kuko ngo ubwo yazanwaga kuburana, ngo imodoka yageze kuri don dane  akubitana umutwe n’indi mfungwa ngo aba nkutaye ubwenge.

Yasabye ko iburanisha ryakwimurirwa ku munsi w’ejo ariko urukiko ruvuga ko iminsi ine y’ikiruhuko yandikiwe na muganga izaba itararangira.

Ubushinjacyaha bw’urwego rw’umuvunyi burega uyu munyamategeko, buvuga ko uregwa atinza nkana urubanza.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko police yavuze ko gucungira umutekano uregwa bigoye ndetse ko bafite impungenge ko ngo ashobobora gutoroka. Gusa umucamanza yavuze ko inzego z’umutekano nazo zigomba gukaza umutekano ku buryo izo mpungenge zidakwiye kubaho.

Me Nkanika Alimasi ashinjwa ibyaha bibiri aribyo icyaha cya ruswa giteganywa n’ingingo ya 639 n’icyaha cy’ubuhemu giteganywa n’ingingo ya 322.

Urubanza kw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryimuriwe tariki ya 24 Nyakanga 2017 kuko ari bwo uregwa azaba yarangije ikiruhuko yandikiwe na muganga.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Atangiye strategies nkizamugesera.Bakanire umujinga yogukomeza kudutesha igihe.

  • Agutwaye iki se bangamwabo we? Haribyawe yariye? Umugabo mbwa aseka imbohe. Itonde nawe ejo wajamo

    • umuginga nutukana kandi bucya bwitwa ejo urabona icyaha aregwa gihuye nicya ugesera nawe yishe azavamo any time

Comments are closed.

en_USEnglish