Digiqole ad

Kinyinya: Ikamyo irenze umuhanda igwa mu rugo rw’abantu

 Kinyinya: Ikamyo irenze umuhanda igwa mu rugo rw’abantu

Gasabo – Mu masaha ya saa yine muri iki gitondo mu murenge wa Kinyinya Akagari ka Murama imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso RAB 175R yarenze umuhanda igwira inzu y’abantu. Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye.

Ku bw'amahirwe ntamuntu iyi kamyo yasanze mu nzu
Ku bw’amahirwe ntamuntu iyi kamyo yasanze mu nzu

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko ishobora kuba yatewe n’uko iyi modoka yacitse feri igeze ahamanuka munsi yo kuri centre de Sante ya Kinyinya maze umushoferi akayerekeza hanze y’umuhanda.

Umuhoza Rwabukumba Madeleine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya yabwiye Umuseke ko ku bw’amahirwe iyi modoka nini yasanze nta muntu uri muri iyi nzu, ndetse n’umushoferi ngo yabashije kuvamo ari muzima.

Uyu mushoferi nubwo atakomeretse akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Impanuka nk’izi kenshi zituruka ku bibazo bya tekiniki by’imodoka zikorera ibiremereye.

Ubusanzwe amategeko ateganya ko bene izi modoka zikorerwa ‘controle technique’ kabiri mu mwaka.

Ku bw'amahirwe yasanze nta muntu uri mu nzu
Ku bw’amahirwe yasanze nta muntu uri mu nzu
Iyi kamyo yabanje kwahuranya 'poteau' y'amashanyarazi
Iyi kamyo yabanje kwahuranya ‘poteau’ y’amashanyarazi

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ngo speed governors nazo ziri kubuza abashoferi gukwepa impanuka no gufunga imodoka zigateza impanuka nyinshi.

    • None se kuba umuvuduko w’imodoka wabaganutse bituma feri idafata, na volant idakata ! Ibyo bintu kubihuza ntabwo birimo kunyorohera. Ahubwo numva ko ari bwo umushoferi aba arimo kuyobora imodoka neza mu buryo butamugoye !

    • Barakubeshye, mbaza mbikoramo ntacyo speed governor ihungabanya kuri fonctionnement y’imodoka icyo ikora gusa ni ugushyira umuvuduko wayo kuri 60 nibura (maximum. Ibindi ni inzitwazo z’abashoferi.

  • Njye nkora mu Garage, usanga FUSO hafi ya zose batuzanira ikibazo ziba zifite ari systeme ya freinage ikoresha imyuka iba ishaje cyane ku buryo utanayikorea reparation; kandi kugura inshya ugasanga irahenze cyane, itanaboneka byoroheje kuko ntizigikorwa.

    Ubundi iyi ni imyanda bakura Dubai iba yaraboze, bayitoragura mu iyarara, bakazana muri Africa, natwe tukabaha ku madolars twakuye mu ikawa n’icyayi. Ibyishi biba bimaze imyaka hagati ya 30~40 bikozwe, barabivanye mu muhanda, ku buryo ubundi kubibatwarira aribo bagombye kutwishyura.

    Njye rero nkibaza nti kuki Leta yemera ko ibi bintu byinjira mu gihugu ? Niba se byinjiye kuki itabikorera controle technique nibura buri mezi 3, aho kuba 6 (nayo arimo ruswa) ?

    • Singira ngo imodoka zakozwe mbere ya 2005 ntizemewe kwinjizwa mu Rwanda?!
      Ahubwo ikizakurikiraho ni ukureba niba zimwe mu zisanzwe mu muhanda (urugero amakamyo ya mbere ya 2005) hatageze ngo zifatirwe undi mwanzuro

Comments are closed.

en_USEnglish