Mu nama yo guhuza abanyeshuri barangirije mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya “Tumba College Of Technology (TCT)” yabaye kuwa gatandatu tariki 30 Kanama, umuyobozi w’iri shuri Eng. Pascal Gatabazi yasabye abaryizemo kuzababera aba Ambasaderi beza aho bari hose. Iyi nama ngaruka mwaka ihuza abize muri TCT n’ubuyobozi bw’ikigo iba igamije kongera guhuza no gusabanisha impande zombi, bareba […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeli, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda ry’Abapolisi 140 barimo ab’igitsinagore 14 mu gihugu cya Centrafrica mu rwego rwo gufasha abaturage baho kugarura umutekano n’amahoro muri icyo gihugu, aba bapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica (MINUSCA) buzamara igihe kingana n’umwaka umwe. Chief Superintendent of Police (CSP) […]Irambuye
Mu gikorwa cy’umuganda wakorewe mu karere ka Ngoma kuya 30 Kanama 2014, abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East), bafatanyije n’abaturage kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagifite ikibazo cyo kutagira inzu zo guturamo. Icyi gikorwa cyabereye mu murenge wa Zaza, akagari ka Ruhinga, kikaba cyaritabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, abakozi […]Irambuye
Iburasirazuba – Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakarambo mu kagali ka Mutsindo mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma araregwa n’umubyeyi witwa Liliane Murebwayire hagati mu cyumweru ko yamukubise inkoni mu mugongo atwite inda y’amezi arindwi maze nyuma y’iminsi micye bikamuviramo kubyara akana katagejeje igihe cyo kuvuka. Uyu mubyeyi ubu ari ku bitaro bikuru bya Kibungo […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ikompanyi y’indege yo muri Dubai, mu bihugu byiyunze by’Abarabu (United Arab Emirates) yitwa “flydubai” bwatangaje ko bugiye gufungura imirongo itatu mishya muri Afurika y’Iburasirazuba harimo n’inzira nshya ya Kigali mu Rwanda, Bujumbura mu Burundi na Uganda, ingendo z’izi ndege zikazatangira tariki 27 Nzeli 2014. Izi ngendo eshatu nshya z’izi ndege zije ziyongera ku zindi […]Irambuye
Cardiomyopathy cyangwa se Cardiovascular Diseases ni ijambo abaganga bakoresha bashaka kuvuga indwara zose zifata urwungano rw’imitsi n’umutima( systeme cardio-vasculaire). Abaganga bavuga ko imwe mu mpamvu zitera izi ndwara ari isuku nke yo mu kanwa. Umuseke wagiranye n’umuyobozi w’ibitaro bya Gicumbi Dr. Muhairwe Fred adutangariza ko iyo umuntu atafite akamenyero keza ko kugirira isuku mu kanwa […]Irambuye
Ugeze mu gace ka Kogelo mu burengerazuba bwa Kenya ikintu cya mbere kigutangaza ni umuhanda mushya wa makadamu witwa Barack Hussein Onyang’o Obama Road uhuza uduce twa Ndoli na Nyelu ahakunze kwitwa Raila Odinga Location. Hafi y’aha niho Sarah Obama nyirakuru wa Barack Obama perezida wa USA yibera. Umunyamakuru Julian Rubavu yahaye Umuseke ibirambuye ku […]Irambuye
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, basoneye imyenda ababahemukiye bakangiriza imitungo ifite agaciro gasaga Miliyoni 100 nk’uko babyitangariza, bakavuga ko babikoze batitaye ku byaha babakoreye, ahubwo bayobowe n’umutima w’urukundo n’ubwiyunge n’abaturanyi babo. Ibi abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Bugeshi, babivuze kuri uyu wa kane tariki […]Irambuye
Abaganga bakora mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Rwamagara bafatanyije n’abagize umushinga uharanira guteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina (RWAMREC MEN CARE+) basabye abagabo batuye muri kariya karere kugira uruhare rugaragara mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kuringaniza imbyaro. Abaganga nabo basabwe kunoza serivise baha abarwayi cyane cyane abagabo […]Irambuye
Muhanga – Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa 28 Kanama ko rutanga umwanzuro warwo ku iburanisha ry’ibanze rya Baribwirumuhungu Steven wemera ko yishe umuryango w’abantu batandatu hamwe n’abareganwa na we, rwatangaje ko baba bafunzwe iminsi 30 by’agateganyo. Uwitwa Gaston nawe uri mu bakekwaho uruhare mu kwica uyu muryango aracyashakishwa n’inzego z’umutekano. Aba […]Irambuye