Digiqole ad

Indege z’ikompanyi “flydubai” zigiye gutangira ingendo i Kigali

Ubuyobozi bw’Ikompanyi y’indege yo muri Dubai, mu bihugu byiyunze by’Abarabu (United Arab Emirates) yitwa “flydubai” bwatangaje ko bugiye gufungura imirongo itatu mishya muri Afurika y’Iburasirazuba harimo n’inzira nshya ya Kigali mu Rwanda, Bujumbura mu Burundi na Uganda, ingendo z’izi ndege zikazatangira tariki 27 Nzeli 2014.

Indege za flydubai zigiye gutangira gukorera ingendo mu Rwanda.
Indege za flydubai zigiye gutangira gukorera ingendo mu Rwanda.

Izi ngendo eshatu nshya z’izi ndege zije ziyongera ku zindi eshashatu bari basanzwe bakorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikaba yuzuje kandi ibyerekezo 80 indege za “flydubai” zijyamo hirya no hino ku Isi.

Mu gutangiza izi ngendo ku mugaragaro, Ghaith Al Ghaith, Umuyobozi mukuru wa Flydubai yavuze ko byabashimishije gufungura ingendo nshya muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Twishimiye kuba Flydubai ibaye ikompanyi ya mbere y’indege y’igihugu cya United Arab Emirates itangije ingendo mu Rwanda n’u Burundi.”

Ghaith Al Ghaith, asezeranya ko bazaniye abaturage bo mu Rwanda, u Burundi na Uganda serivisi nziza zo ku rwego rwo hejuru kandi ngo bafite gahunda yo gukomeza kwagura imipaka hirya no hino mu rwego rwo gushyigikira inzego z’ubucuruzi n’ubukerarugendo muri Dubai.

Ubuyobozi bwa Flydubai kandi buvuga ko buje no gushyigikira urujya n’uruza rw’abantu mu Rwanda, u Burundi na Uganda by’umwihariko mu bucuruzi n’ubukerarugendo nka zimwe mu nzego zifatiye runini ibi bihugu.

Indege za Flydubai ntabwo zizajya zihaguruka mu Rwanda zihita zijya Dubai, ahubwo zizajya zibanza kunyura Entebbe muri Uganda.

Zizajya zikora ingendo eshatu mu cyumweru (kuwa mbere, kuwa kane no kuwa gatandatu).

Indege izajya ihaguruka ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya  Kigali saa yine n’igice z’ijoro (22:30), igere Dubai International Terminal 2 saa mbiri n’iminota itanu za mugitondo (08:05) yahagaze isaha imwe Entebbe.

Hanyuma indege izajya ihaguruka Dubai International Terminal 2 saa kumi n’iminota icumi z’umugoroba (16:10), igera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya  Kigali saa tatu n’igice z’ijoro yahagaze isaha imwe Entebbe.

Mu itangira ry’ingendo za Flydubai, urugendo mu myanya isanzwe (Economy Class) uva Kigali ujya Dubai ruzajya ruba ruhagaze Amadolari ya Amerika ($) 399, umugenzi akemererwa kwitwaza ibiro 20 by’imizigo, naho mu myanya y’abifite (Business Class) igiciro kirazamuka kikagera ku madolari 899 habariwemo n’imisoro n’ibiro 40 by’umuzigo.

Abanyarwanda batari bacye basanzwe bakora ingendo zerekeza Dubai, abenshi ba bagiye kurangura ibiciruzwa, abahanyura bagiye mu bindi byerekezo n’abajyayo batembereye.

Ubusanzwe Flydubai yakoraga ingendo mu Misiri, Sudani ya Ruguru, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Djibouti gusa ku mugabane wa Afurika.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi ni byiza ku bagenzi kuko bishobora gutuma igiciro cya ticket y’indege kigabanuka no ku zindi Airliners zijyayo. Gusa mwari mukwiye kuba mwatubwiye ni ba iki giciro harimoimisoro kuko usanga akenshi imisoro kuri tickets z’indege zihita ziyizamura cyane kandiubundi yagaragaraga nk’aho ari make! Ikindi nta gihugu kitwa Sudani ya Ruguru kibaho. Habayo Sudani y’ Amajyepfo (South Sudan) na Sudani(Sudan).

  • Nu kuri ni byiza ko fly dubai igiye gutangiza ingendo mu rwanda na burundi b izadufasha  kubona tickets za macye 

Comments are closed.

en_USEnglish