Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahuje abagore bakora umwuga w’ubucuruzi buciriritse, n’urugaga rw’abikorera mu rwego rw’igihugu, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’abagore muri uru rugaga, Tasire Grâce yatangaje ko kudahuza imbaraga ari yo mbogamizi ya mbere ituma abagore bashaka kugira ubucuruzi umwuga bahura nayo, ari nayo mpamvu ituma badatera imbere. Muri aya mahugurwa yabereye mu karere ka Huye […]Irambuye
Ikigo “Uwo Ndiwe ltd” cyatangaje ko kigiye gutangiza ikiganiro kizajya gica kuri za Radiyo na Televiziyo zitandukanye, kikazibanda cyane ku nzozi z’abanyarwanda, ibyo bifuza gukora n’intego zabo mu buzima by’umwihariko abagore n’abakobwa bo mu cyaro kandi buri kwezi bakazajya batera inkunga umushinga uciriritse. Geraldine Uwingabire uzajya akiyobora yavuze ko iki kiganiro kizitwa “Uwo Ndiwe show” […]Irambuye
Ibisa n’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’imikoreshereze ya WhatsApp muri iki gihe bikomeje guteza ibibazo bya hato na hato mu muryango nyarwanda. Ibiriho ubu ni ubutumwa buri gukwirakwira kuri za WhatsApp z’abantu ko Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus yatwitse umukozi we wo mu rugo, nyamara ni ibihuha ariko bifite inkomoko ku kitwa ko gikora itangazamakuru. Rwandapaparazzi.net […]Irambuye
Itegeko nº 02/2007 of 20/1/2007 rirengera abamugariye ku rugamba rigategeka ko hari ibyo bagenerwa bitewe n’ibyiciro bashyizwemo. Aba bahoze ari abasirikare bamwe muri bo babwiye Umuseke ko ibyo bagenerwa ari bike ugereranyije n’ubuzima bw’iki gihe. Bashimira cyane Leta y’u Rwanda kubitaho, kububakira no kubafasha gutangira imishinga ibyara inyungu. Ariko bakaba ibyo bagenerwa bitabasha gutuma bakomeza […]Irambuye
Oslo – Nyuma y’umwaka urenga akatiwe gufungwa imyaka 21 kubera guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Genocide mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 26 KanamaUrukiko rukuru rurumva ubujurire bwa Sadi Bugingo. Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Urukiko rwahagaritse ibyo kumva ubu bujurire bivuye ku wunganira Bugingo wasabwe kubanza kwiga neza iby’ubwicanyi ku batutsi mu […]Irambuye
Amajyepfo, Nyaruguru – Abagenzi bakoresha umuhanda uva ku Kanyaru ugana i Huye mu mujyi bahangayikishijwe n’uburyo batwarwa kuko ku ntebe y’imodoka yagenewe kwicarwaho abantu bane hicaraho batanu cyangwa batandatu. Ngo ikibazo ni ubuke bw’imodoka. Gutenedeka biragenda bikagera n’imbere iruhande rwa shoferi. Aha ni ku mupaka wa Kanyaru w’u Rwanda n’u Burundi. Ahagana saa kumi n’imwe […]Irambuye
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Amajyepfo, batangaza ko bafite mu igenamigambi ryabo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko kubera ko ubumenyi bahabwa bubigisha kwihangira imirimo nk’uko babigarutseho mu imurikabikorwa rimaze iminsi ribera i Huye. Muri iri murika bikorwa, amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro ashyira ahagaragara ibikorwa amaze kugeraho kuva yatangira. Mu kiganiro bamwe mu bayobozi […]Irambuye
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imurikagurisha ryateguwe n’Ikigo kigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (I P R C) wabaye ejo, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène yavuze ko muri gahunda y’ igihugu y’imbaturabukungu ya kabiri (I D P R S) bateganya guha urubyiruko rugera ku bihumbi bibiri akazi rwo mu Karere ayoboye. Muri […]Irambuye
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Giti kuri uyu wa gatanu tariki 22 Kanama 2014 basuwe n’inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuhinzi zibashishikariza kunoza imikorere. Abahinzi nabo babwiye izi nzego ko zashaka uburyo igiciro barangurirwaho cyakwiyongera kuko bahendwa kandi n’umusaruro warabye muke kubera izuba ryinshi ryamaze igihe kirekire. Nk’uko abahinzi bo mu Murenge wa Giti […]Irambuye
Ubusanzwe inzoga ihuza abantu ariko umugabo uzwi ku izina rya Kazungu kuri uyu wa 22 Kanama 2014 yamuhije n’urupfu nyuma y’uko uwo bayisangiraga i Nyamata mu karere ka Bugesera amukubise ibuye mu mutwe agahita agwa aho. Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko yahise ita muri yombi uwitwa Mwanditsi Pierre Claver wateye ibuye uwo […]Irambuye