Digiqole ad

Ubuyobozi bwa Tumba C.T. bwasabye abahize kubabera aba Ambasaderi

Mu nama yo guhuza abanyeshuri barangirije mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya “Tumba College Of Technology (TCT)” yabaye kuwa gatandatu tariki 30 Kanama, umuyobozi w’iri shuri Eng. Pascal Gatabazi yasabye abaryizemo kuzababera aba Ambasaderi beza aho bari hose.

Eng. Pascal Gatabazi, umuyobozi wa Tumba College of Technology.
Eng. Pascal Gatabazi, umuyobozi wa Tumba College of Technology.

Iyi nama ngaruka mwaka ihuza abize muri TCT n’ubuyobozi bw’ikigo iba igamije kongera guhuza no gusabanisha impande zombi, bareba uko bimeze hirya no hino aho bakorera ndetse bakongera no kwibukiranya nk’intore indangagaciro z’ubutore, zirimo kunoza umurimo n’ibyo bakora.

Eng. Pascal Gatabazi, avuga iyo bahuye n’abanyeshuri bareze bituma bakomeza kubagira inama no kureba niba ibyo babigishije bibafasha ku isoko ry’umurimo ndetse bakanabagira inama niba hari icyo bakongera mu myigishirize yabo.

Abayobozi ba TCT n’abahize bavuga ko iyi nama ari ingirakamaro mu buzima bw’abahize n’ubw’ikigo muri rusange.

Tumba College Of Technology uretse gutanga uburezi bufasha abayizemo kwihangira imirimo, inafasha abana bayizemo iyo bafite umushinga bashaka gutangira.

Murame David, wize muri TCT mu biyanye n’itumanaho rigezweho “Electronic and Telecommunication” yavuze ko guhura kwabo ari umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye hagati y’abo dore ko muri bo harimo bamwe bikorera ndetse n’abandi bakorera abandi.

Murame na mugenzi we biganye babashije kwihangira umurimo bafashijwe na TCT, ubu bakaba bafitanye kontaro (contract) na Tigo-Rwanda yo gukora ibyerekeranye na “Maintenance” na “Network”.

Murame ubundi wumvaga kwikorera ari nk’inzozi, we na mugenzi we ubu bishingiye Kompanyi yabo bwite ndetse bakaba baratanze akazi ku bantu begera kuri 24.

Mu nama nk’iyi rero ngo bibafasha gusangira inararibonye bafite, inzira bamwe banyuzemo kugira ngo bagera ku kwihangira imirimo cyangwa babone akazi n’uko babyitwaramo.

Mu bushakashatsi “Tumba College of Technology” yakoze igamije kureba uko abana bize muri iri shuri bitwara iyo bageze mu mirimo, hejuru ya 90% y’abakoresha babajijwe bishimira imikorere y’abarangije TCT.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 70% by’abana barangije TCT nyuma y’umwaka bari hanze bari gukorera abantu bahita bihangira imirimo.

Murame David avuga uburyo yatangiye kwikorera
Murame David avuga uburyo yatangiye kwikorera
Bamwe mu bahoze biga Tumba College Technology bakurikira impanuro za bagenzi babo.
Bamwe mu bahoze biga Tumba College Technology bakurikira impanuro za bagenzi babo.
Bose bari gukurikira ikiganiro
Bose bari gukurikira ikiganiro
Bamwe mu banyeshuri bashinze imishinga ibinjiriza amafaranga
Bamwe mu banyeshuri bashinze imishinga ibinjiriza amafaranga

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish