Digiqole ad

Ikiganiro na Sarah Obama, umukecuru w’ubuntu n’urugwiro

Ugeze mu gace ka Kogelo mu burengerazuba bwa Kenya ikintu cya mbere kigutangaza ni umuhanda mushya wa makadamu witwa Barack Hussein Onyang’o Obama Road uhuza uduce twa Ndoli na Nyelu ahakunze kwitwa Raila Odinga Location. Hafi y’aha niho Sarah Obama nyirakuru wa Barack Obama perezida wa USA yibera. Umunyamakuru Julian Rubavu yahaye Umuseke ibirambuye ku kiganiro bagiranye.

Sarah Onyango Obama muganira aba ari nta mususu, akubwira buri kimwe agerageza kugusobanurira ngo umwumve neza
Sarah Onyango Obama muganira aba ari nta mususu, aha aragerageza kwibuka igihe se wa Obama yaviriye aha mu rugo ajya muri Amerika

Agace ka Kogelo kose kahoze amazu akagize asakaje ibyatsi ubu amazu yahoo yose asakaje amabati. Abatuye aka gace bavuga Obama ngo ariwe wabahaye amabati.

Buri wese muri aka gace akora ubucuruzi hano cyangwa ahandi. Christina Oluwochi utuye hafi aha avuga ko nyina bamuhaye amashiringi 40 000 yo gutangira business. Kimwe n’abandi bakene benshi muri aka gace.

Amashuri abanza n’ayisumbuye hafi aha amenshi yitwa ‘Senator Obama School’ Ugenda ku muhanda wa Barack Hussein Obama road iruhande rwaho hamwe na hamwe hubatse amahoteli aciriritse acumbikwamo n’abakerarugendo ndetse uhabona n’uducentre duteye imbere.

Abatuye aha muganira bakubwira ko bishimye, babonye amajyambere, babonye umuhanda mushya, bafite amashanyarazi ndetse n’umutekano warushijweho gukazwa hano.
Ibi byose ntibyari hano mbere ya Obama” Ni ibivugwa naCharles Omundi utuye aha Kogelo.

Ugeze mu rugo kwa Bibi Obama i Kogelo buri kimwe cyose giteye amatsiko. Amazu arasanzwe nubwo yasanwe ni ahantu ubona hubashywe. Ikihariya kiharanga aha kwa hari urugo rwa se wa Obama ni uko nta rusaku ho uhasanga nk’ahandi, hari abapolisi n’ingabo baharinda.

Ku rugo si ugupfa kwinjira, ubabwira aho uturutse ko uri umunyamakuru ushaka kuvugana na nyirakuru wa Obama. Ntibikunze ko bemerera umuntu batari bafitanye gahunda. Julian Rubavu yagize amahirwe, Umusirikare ajya kuvugana na Sarah Obama mu rurimi rw’iki Jaruo maze Sarah arababwira ati “Nimumureke aze”.

Umwami ntiyica koko hica rubanda, uyu mukecuru w’imyaka nka 80, yiyicariye ku kabaraza k’inzu ye, iyo akubonye umusanga icya mbere utaramugeraho akora ni ukugusekera ukiri kure, akaguha ikaze cyane akagushimira ko uje kumusura.

Umunyamakuru mu giswahili ati “Shikamoo Bibi.” Sarah Obama ati “Marahaba mjukuu wangu, kalibu sana.”

Iyi ni imva ya Hussein Onyang'o Obama se wa Perezida Obama akaba umuhungu wa Sarah Obama
Iyi ni imva ya Hussein Onyang’o Obama se wa Perezida Obama akaba umuhungu wa Sarah Obama

Mu biganiro atangira kukubwira ko yishimiye cyane ko umusuye, akakubaza iwanyu, iby’urugendo rwawe, iby’urugo rwawe, ubuzima bwawe n’utundi tubazo tw’amatsiko tw’abakecuru.

Iyo utangiye kumubaza ibya Obama abigusubiza ashize amanga, ati “ Yego ni hano se wa Obama Perezida wa Amerika yavukiye, ndetse iriya ni imva ya se Onyango Hussein Obama, genda uyirebe uyegere nta kibazo ntutinye.”

Amubajije niba yayifotora ati “Oya rwose nta kibazo. Wasomye amazina? Witinya yegere urebe neza.

Iyo umubajije uko yumva amererwa iyo yibutse ko ari nyirakuru wa Perezida w’igihugu gikomeye ku Isi aragusubiza.

Ati “Biranshimisha. Ariko Ntabwo ari kubwanjye cyangwa ku bw’amashuri Obama yize ngo abe Perezida ahubwo ni kubw’Imana. Nshimira Imana.”

Sarah Obama afasha abaturage baturiye aha hafi mu buzima busanzwe, akunda kwakira inkunga zivuye muri Amerika no mu bandi bantu batandukanye bamusura, izi nkunga avuga ko azisaranganya n’abaturanyi cyane cyane abafite ibibazo bitandukanye nk’impfubyi n’abapfakazi.

Ati “Nibyo hari inkunga zingeraho zivuye henshi ariko nsangira n’abakene, impfubyi n’abapfakazi. Ubu hari abana biga mu mashuri yisumbuye, hari n’abiga muri Kenyatta University turihira.

Abajijwe niba na Leta ya Kenya imufasha ati “Yego baramfasha, ntiwabonye se n’abasirikare hano bancungira umutekano, baramfasha cyane.

Ntabwo atuye mu nzu idasanzwe n’ubuzima bwe ubona atari ubwa nyirakuru w’igihugu cya mbere gikomeye ku Isi, muganira ubona ari umukecuru w’ubuzima buciriritse kandi ucisha macye uba wisekera kenshi.

Ati “Ibintu byabaye bibi muri Kenya, abantu bose babaye ba nyamwigendaho, yewe no mu bayobozi. Niyo mpamvu njyewe ngerageza kurekura ibyo mpawe byose nkabiha abandi.”

Uyu mukecuru ngo ajya avugana n’abo muri Amerika ndetse ngo rimwe na rimwe hari ubwo avugana kuri telephone na Barack Obama amubaza amakuru ye bakavugana mu giswahili gicye Obama azi bikamushimisha cyane.

Sarah Obama na Julian Rubavu wari wamusuye mu rugo rwe
Sarah Obama na Julian Rubavu wari wamusuye mu rugo rwe
Kuri iriya nzu y'igisenge gitukura niho Sarah Obama aba
Kuri iriya nzu y’igisenge gitukura niho Sarah Obama aba
Kuri iyi foto hariho Barack Obama na Sarah Obama amufashe ku rutugu imbere y'inzu iwabo babagamo
Kuri iyi foto hariho Barack Obama na Sarah Obama amufashe ku rutugu imbere y’inzu iwabo babagamo/Photo INS News Agency Ltd 
Iyi nzu n'ubu iracyahari yavuguruweho gato ku gisenge inaterwa igipande
Iyi nzu n’ubu iracyahari yavuguruweho gato ku gisenge inaterwa igipande


Photos/ Julian Rubavu/UM– USEKE

Julian RUBAVU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Imana iratangaje!!!!

  • iyi nkuru ntiyuzuye iraburamo ibintu byinshi. ntigaragaza uburyo ababyeyi ba OBAMA bagiye  muri USA n’inzira byanyuzemo kugira ngo Obama abe President.

  • Iriya mva ngirango ni ya sekuru wa Obama si iyase?!

  • AYO MAKURU SI YO PE,SE WA OBAMA YITWA BARACK HUSSEIN OBAMA SENIOUR,PEREZIDA OBAMA WE NI JUNIOUR

  • NAHO WA MUGANI UWO NI SEKURU,BRAVO RATA.MUZAJYE MUYATARA NEZA PLZ…………..

Comments are closed.

en_USEnglish