Digiqole ad

Rwamagana:Abagabo barasabwa kugira uruhare mu kuringaniza imbyaro

Abaganga bakora mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Rwamagara bafatanyije n’abagize umushinga uharanira guteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina (RWAMREC MEN CARE+) basabye abagabo batuye muri kariya karere kugira uruhare rugaragara mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kuringaniza imbyaro.

Uyu mubyeyi yasabye abagabo kuba imbarutso y'imibereho myiza y'abagize ingo zabo
Uyu mubyeyi yasabye abagabo kuba imbarutso y’imibereho myiza y’abagize ingo zabo

Abaganga nabo basabwe kunoza serivise baha abarwayi cyane cyane abagabo n’urubyiruko kuko aribo bagira uruhare mu kongera cyangwa kugabanyuka kw’imbyaro mu miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Ibi babigarutseho nyuma y’ibiganiro bamazemo iminsi igera kuri 5, barebera hamwe uburyo bwo gukangurira abagabo kugira uruhare mu buzima bw’imyororokere n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Aba bagabo bakanguriwe kurushaho kwita ku miryango yabo , kugira uruhare  mu buringanire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bamwe mubitabiriye ibi biganiro basanga burungukiyemo byinshi haba mu kwita ku ngo zabo no kumenya uburenganzira bwabo.

Umwe mu baganga witwa Mugabekazi Vestien ati: “Twungutse byinshi cyane cyane nko kumenya uko tugomba kwita kubatugana kwa muganga turushaho gutanga service nziza nk’abaganga”.

Umuhuzabikorwa wa MEN CARE+ Bandebereho, Mme Shamsi Kazimbaya yatubwiye ko  impamvu yo kuganira n’iri tsinda rigizwe n’abakora ku bitaro no mu bigo nderabuzima  byari kwongera kubibutsa  akamaro ko kwita cyane ku bagabo no ku rubyiruko mu rwego rwo kubafasha kumenya uko  bagabanya kwiyongera kw’imbyaro zitateguwe neza.

Yagize ati” Iyi gahunda yari igamije kongera kwibutsa aba bakozi bo mu bigo nderabuzima ko gutanga  service nziza kandi zinogeye ababagana byafasha abagabo n’urubyiruko kumenya inshingano zabo zo kwita ku muryango.”

Uwimana  Nehemie umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana we yasabye abari bahari kubahiriza ibyo basabwe.

Yagize ati: “Ndabasaba kwita ku byo mwasabwe gukora  kandi mukabishyira mu bikorwa kugira ngo umusaruro wanyu urusheho kugaragara”.

Umushinga wa RWAMUREC Men care + ukorera mu turere tune: Karongi, Rwamagana, Nyaruguru na Musanze. Ibikorwa byabo byibanda ku byiciro bibiri by’abaturage aribyo abafite hagati y’imyaka (18-21) na (21-35) hamwe n’abakozi bo kwa muganga kugira ngo bazabashe gutanga services nziza.

Abayobozi bo mu nzego z'Akarere, n'izindi zateguye ibi biganiro byamaze iminsi 5
Abayobozi bo mu nzego z’Akarere, n’izindi zateguye ibi biganiro byamaze iminsi 5
Bahawe impamyabumenyi (certificats) z'uko bahuguwe
Bahawe impamyabumenyi (certificats) z’uko bahuguwe
Bafatiye hamwe ifoto y'urwibutso
Bafatiye hamwe ifoto y’urwibutso

Elie Byukusenge 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • erega , abo bana bavuka nubundi babigizemo uruhare kandi runini, kubarera bikajya mumaboko yabo , igihe niki rero ngo bamenyeko bashobora kugira uruhare ngo umuryango ubeho neza kubayara abo tubasha kurera

Comments are closed.

en_USEnglish