Mukamurego Natalie wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Rwinkwavu, atangaza ko ashimira cyane ikigo ‘Ready for Reading learning’ mu kuba cyaramufashije kumwigisha gusoma, kwandika no kubara kuko byamuteraga ipfunwe rikomeye cyane mu buzima. Kuri tariki ya tariki 8 Nzeri isi yose n’u Rwanda byijihije umunsi wo gusoma. Ku myaka 45 y’amavuko, Mukamurigo yavuze […]Irambuye
Umutwe mushya wa Dasso (District administration security support and organ) wasimbuye Lacal defense Forces, kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri mu karere ka Gicumbi, warahiriye kongera umutekano, guca ruswa no gukumira ibiyobyabwenge biva muri Uganda. Mu gikorwa cyo kurahira imbere y’abayobozi, uru rwego rushimangira ko rutazarenga ku nshingano z’igihugu rushyiriweho zirimo kubungabunga umutekano […]Irambuye
Mu nama yahuje abanyamadini n’ubuyobozi bwo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Sebikari M Jean yasabye abanyamadini kurushaho gushishikariza abayoboke babo kwitabira gahunda za Leta zitandukanye harimo no gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé. Ubu bukangurambaga ngo abanyamadini bashobora kubukora babinyujije mu butumwa batanga nyuma yo kwigisha […]Irambuye
Bugesera- Ku cyumweru tariki 07 Nzeri, mu masaha ya saa yine, umugore utaramenyekana yataye umwana w’uruhinja ufite hagati y’amezi ane n’atandatu, mu rusengero rwa ADEPR ruri mu Murenge wa Kamabuye, mu Kagari ka Mpeka, mu Mudugudu wa Byimana mu Karere ka Bugesera. Ababonye uyu mugore bavuga yinjiye mu rusengero aje gusenga nk’abandi, ariko nyuma aza […]Irambuye
Mu minsi ishize, Rabbi Shmuley Boteach yanditse igitekerezo kuri ‘The Times of Israel’ agaragaza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zaba igisubizo mu guhagarara hagati ya Israel na Palestine hakaboneka amahoro, icyo gihe urugamba rw’ibisasu n’ibimodoka by’intambara rwari rurimbanyije muri Gaza. Jonathan Beloff ni umunyeshuri muri PhD mu ishuri ryitwa ‘School of Oriental and African Studies’ […]Irambuye
Kuwa kane w’iki cyumweru tariki o4 Nzeri, ubwo abakozi ba MINISANTE basuraga abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka, mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo kureba aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ “Iminsi 1000” ku mwana bigeze, Kazungu Leopold, umukozi ushinzwe imirire muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ashima ko ku bufatanye n’abaturage imirire mibi y’abana […]Irambuye
Kuri uyu wa 03 Nzeri 2014 mu rugo rwa Musenyeri Philippe Rukamba niho Intiti zo mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco zashyikirije igihembo cyagenewe Musenyeri Alexis Kagame zishimira uruhare yagize mu guteza imbere ururimo n’umuco. Iki gihembo cyashyikirijwe Kaminuza yitiriwe Alexis Kagame cyakirwa na Diyosezi ya Butare. Iki gihembo kigizwe na mudasobwa esheshatu z’agaciro ka miliyoni eshanu […]Irambuye
Nyuma yo gutangaza ibiciro bizahatanirwa mu bihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana “Groove Awards Rwanda” 2014, hasohotse itangazo ritangaza ko hiyongereyemo ikindi cyiciro gishya kizahemba abahanzi bakora indirimbo ziri mu njyna za Kinyarwanda ariko ziramya zikanahimbaza Imana. Kwiyongeramo kw’iki cyiciro biyumye ibyiciro bihatanirwa bigera kuri 17. Mo Sound bategura Groove Awards Rwanda […]Irambuye
Abapfakazi bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, Akagari ka Binunga baravuga ko bajujubijwe n’umugabo witwa Adolphe Higiro ubahoza ku nkeke ababwira ko azabica. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana we avuga ko abaturage bakwiye kugaragaza ibimenyetso kubyo barega uyu mugabo. Bimwe mubyo aba babyeyi barega uyu mugabo harimo kubabwira ko azabahambira akabajugunya mu kiyaga […]Irambuye
Hamaze igihe humvikana Polisi y’u Rwanda imena ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano Minisiteri y’ubuzima ngo iri gukora urutonde rw’ibiyobyabwenge biziyongera ku bihanwa n’amategeko y’u Rwamda. Suruduwire, Kombuca,Karigazoki,Yewe muntu,Nyirantare,Muriture n’ibindi byinshi by’ibikorano n’inzaduka bimaze iminsi byumvikana mu nzoga zica cyane abazinywa mu dusantere no mu mijyi itandukanye mu gihugu ngo bigiye gushyirwa ku rutonde rw’ibifatwa nk’ibiyobyabwenge bitemewe. […]Irambuye