Digiqole ad

U Rwanda rwohereje abapolisi kubahiriza umutekano n’amahoro muri Centrafrica

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeli, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda ry’Abapolisi 140 barimo ab’igitsinagore 14 mu gihugu cya Centrafrica mu rwego rwo gufasha abaturage baho kugarura umutekano n’amahoro muri icyo gihugu, aba bapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica (MINUSCA) buzamara igihe kingana n’umwaka umwe.

IGP Emmanuel K. Gasana abaha impanuro bwa nyuma.
IGP Emmanuel K. Gasana abaha impanuro bwa nyuma.

Chief Superintendent of Police (CSP) Benoit Kayijuka, uyoboye iri tsinda yavuze ko aba bapolisi bazakorera imirimo yabo mu murwa mukuru Bangui, bakazaba bashinzwe gucunga umutekano mu murwa mukuru, kubahiriza umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu no gucunga umutekano w’inyubako n’ibindi bikorwa remezo.

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyohereje abapolisi kubungabunga umutekano n’amahoro muri Centrafrica kimaze iminsi cyarashegeshwe n’intambara.

Mu ijambo yagejeje kuri abo bapolisi ku cyumweru tariki ya 31 Kanama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabasabye kuzita ku kazi kabajyanye, kuba ba Ambasaderi beza b’igihugu cyabo ndetse no gukomeza kugaragaza neza ibendera ry’igihugu ry’u Rwanda barangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga n’indangagaciro za Kinyarwanda.

IGP Gasana yagize ati “U Rwanda rwariyubatse nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo, niyo mpamvu duhora dushaka gufasha ibindi bihugu bishobora kuba byahura n’ibibazo twahuye nabyo.”

IGP Gasana kandi yabasabye gukoresha ubunararibonye abapolisi b’u Rwanda bafite bakagarura amahoro muri Centrafrica, ndetse abasaba gukorana bya hafi n’abandi baturutse mu bindi bihugu bari kubahiriza amahoro muri icyo gihugu bakagira ibyo babigiraho.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 528 mu butumwa bwo kubungabunga umutekano n’amahoro by’umuryango w’abibumbye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Source: RNP

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • igipolisi cy’u Rwanda gikora neza ntagushidikanya abo basore bazakora akazi kabo neza nkuko bagiye bitwara neza ahandi hose bagiye bagana

  • nkunda u rwego igipolis cyacu kimaze kugeraho , ni urwego rwo hejuru rushimishije , kubindi bihugu usanga igipolisi aricyo mugihugu ariko ntazindi nshingano rwahabwa hanze yigihugu ariko icyacu kiba kizewe no kugera hanze yu Rwanda , tubarinyuma mugereyo murangize inshingano zanyu basore muheshe igihugu ishema

Comments are closed.

en_USEnglish