Mu 1968 Samson Bizimungu nibwo avuga ko yazanye ku Gisenyi umunzani upima ibiro by’abantu awuvanye muri Kenya, abantu bakuru bo mu mujyi wa Rubavu bavuga ko koko ariwe bazi wabitangije, icyo gihe ngo bamwitaga umusazi. Ubu biramutunze we n’abana be icyenda, ndetse nibyo agikora magingo aya. We n’umuryango we bahungiye muri Congo mu 1959, yari […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke mu kagari ka Rwagihura mu mudugudu wa Gacaca umuturage witwa Ndikuyeze Fabien bamusanze iwe yiyahuje umugozi. Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babitangazaga, ngo Ndikuyeze yari amaze iminsi atandukanye n’umugore we ku mpamvu z’amakimbirane bityo bagakeka ko yaba yihahuye kubera guta umutwe n’agahinda n’ubwo nyirubwite […]Irambuye
Ibibazo bijyane no gusobanukirwa bihagije n’uburyo intwari z’u Rwanda zitoranywa, imikorere y’Urwego rw’Igihugu rw’Intwari, ibiranga intwari no kuba hari urwego rw’intwari rutarashyirwamo intwari n’imwe kugeza ubu, ni bimwe mu byibajijweho mu kiganirompaka cyabereye muri ka Kaminuza ya Kibungo INATEK ku wa 29 Mutarama 2015. Nk’uko byagaragaye muri iki kiganiro cyari kigamije gusobanura umunsi w’intwari, hari byinshi […]Irambuye
01 Gashyantare 2015 – Ahagana saa munani z’amanywa kuri iki cyumweru nibwo Rosine Mutimukeye wari umaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro bya CHUK yitabye Imana azize indwara kugeza ubu itaratangazwa. Uburwayi budasanzwe bw’uyu mwanya bwamenyakanye cyane mu byumweru bibiri bishize ubwo ababyeyi be basabaga ubufasha ngo bakomeze kumuvuza. Abantu benshi bitabiriye gufasha uyu muryango. Jean Bosco Uwihoreye, umubyeyi […]Irambuye
Mu kiganiro Ministre w’umutungo kamere, Dr. Vincent BIRUTA yahaye abari baje kwifatanya mu muganda wabereye mu Karere ka Bugesera ku nkombe z’ikiyaga cya Rweru, yavuze ko kubera ubuso b’ibishanga 867 biri mu Rwanda byihariye 10,6% bityo bikagira akamaro mu buzima bw’Abanyarwanda, abaturage ngo ntibakwiye kubifata uko bishakiye. Ministre Biruta avuga ko uretse kuba ibishanga biri […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 15 Nzambazamariya Véneranda, Bajyanama Donatien, Umuyobozi w’umuryango (Organisation Nzambazamariya Véneranda) yavuze ko gushyira mu bikorwa umurage w’ubuntu basigiwe na Nzambazamariya bigaragaza ko akiriho n’ubwo yitabye Imana. Iki gikorwa cyo kwibuka Nzambazamariya cyabereye mu karere ka Muhanga kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Mutarama 2015. Abafashe ijambo bose […]Irambuye
29 Mutarama 2015 – Ku kicaro cy’Urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi rukorera mu karere ka Karongi kuri uyu wa kane habereye urubanza Ubushinjacyaha bwajuririyemo icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’isumbuye rwa Karongi cyo gufungura by’agateganyo Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi ushinjwa ubufatanyacyaha mu guhimba inyandiko z’ibinyoma kubirebana n’imibare ya Rapport y’ubwisungane mu kwivuza. Uretse ubushinjacyaha, […]Irambuye
29 Mutarama 2015 – Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane ku Gisozi yasubije Kompanyi y’ubwubatsi ya CCECC y’abashinwa ikorera mu Rwanda ibikoresho by’amatiyo bari bibwe na bamwe mu bakozi babo. Ricky, umuyobozi w’ishantiye za CCECC waje kwakira ibi bikoresho yavuze ko ababibye batazi impamvu babikoze kuko ngo babahemba neza. Avuga babatwaye ibikoresho by’ingenzi mu […]Irambuye
Ndamage Sylvain, utuye mu mudugudu wa Rutenga, akagali ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga, yabwiye Umuvunyi mukuru wungirije Kanzayire Bernadette ko akarere gakomeje kumuheza ku cyizere cyo kuzamuha indishyi z’inzu ye kasenye umwaka ushize kandi yari afite ibyangombwa byose bitangwa n’inzego zishinzwe iby’ubutaka n’imyubakire muri Muhanga. Mu rugendo Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya […]Irambuye
Muhanga – Kuri uyu wa gatatu nimugoroba mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyka 25 Seminari nkuru ya Kabgayi( Grand Seminaire Philosophicum de Kabgayi) imaze itangiye, Padiri Kayisabe Védaste Umuyobozi w’iri shuri gatulika, yavuze ko batazibagirwa ibihe bibi abarimu bayo n’abanyeshuri banyuzemo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Mu ijambo rye Padiri Védaste […]Irambuye