Digiqole ad

Abashinwa bashyikirijwe ibikoresho bya miliyoni 40 bari bibwe

29 Mutarama 2015 – Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane ku Gisozi yasubije Kompanyi y’ubwubatsi ya CCECC y’abashinwa ikorera mu Rwanda ibikoresho by’amatiyo bari bibwe na bamwe mu bakozi babo.

Ricky umukozi wa CCECC avuga ko bashimira akazi polisi yakoze neza
Ricky umukozi wa CCECC avuga ko bashimira akazi polisi yakoze neza

Ricky, umuyobozi w’ishantiye za CCECC waje kwakira ibi bikoresho yavuze ko ababibye batazi impamvu babikoze kuko ngo babahemba neza. Avuga babatwaye ibikoresho by’ingenzi mu kazi kabo bifite agaciro ka miliyoni 40 z’amanyarwanda.

Ati “Ariko twishimiye ko mu cyumweru kimwe gusa tubimenyesheje Polisi bahise babifata. Ni ibyishimo kuri twe kandi turashimira cyane polisi y’u Rwanda ku kazi kayo yakoze neza.”

Ibi byuma ngo byatwawe na bamwe mu bakozi bahengereye abashinwa bagiye mu kiruhuko cya saa sita maze bagaca ingufuri y’ububiko bw’ibikoresho babifashijwemo n’umushoferi w’ikamyo y’iki kigo nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi.

CSP Twahirwa ati ” Abibye CCECC nyuma yo gupakurura batwaye

ikamyo ahantu hatazwi barayihata batwara ibyuma gusa, nyuma

umushoferi ahamagara ba nyiri ikamyo ababwira aho bayisanga ariko

basanga polisi yamaze kuyibona”

Polisi yafashe aba bajura ubwo bakomeje kugenda bimura ibyuma bibye babibitsa ahatandukanye maze mu gukurikirana bahereye ku makuru bahabwa baza kubifata.

Bimwe mu byumba abajura bari bibye abashinwa
Bimwe mu byumba abajura bari bibye abashinwa

Umunsi bafata ibi byuma ababibikije ngo bari bagiye kuza kubireba nabo maze bamenya ko polisi yahageze bakizwa n’amaguru.

Umushoferi n’abakozi icyenda bamufashaga kubipakurura ubu bari gushakishwa kubera icyaha cy’ubujura butitwaje intwaro.

CSP Twahirwa avuga ko ababikoze nabo amaherezo bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • ariko se abantu biba gutyo mu Rwanda baba bibaza iki ; inkotanyi nizo bajura ba mbere muri aka karere ubwo se urumva wakiba ukabacika kandi amayeri yose yo kwiba ari ayabo!!!!!

    • @cyomoro, umva mbese , bakwibye iki se? hah nuwanga urukwavu ntarugaya ko rutazi kwiruka, aho kubashimira akazi keza bakora ubashinjije ubujuru, ndumiwe, ngaho nawe uzibe rero bagufate,hah Polisi y u Rwanda oyeeeeee muragashoboye pe,muri intwari kabisa, Imana ibafashe muri byose kandi mujye muyubaha

  • Cyomoro weee urasekeje gusaaaa imbavu ziranyisheee

  • uwo ngo ni cyinyomoro ibyo avuga ni iby’ubugoryi nta mpamvu yo kubitindaho.

  • Ariko izi mbaraga polisi ishyira mu kugaruza imitungo y’abanyamahanga iba yibwe yajyiye izishyira no mu kugaruza iy’abanyarwanda????? Burya banga kubikora babishoboye. Baba bashakwa kuvugwa neza gusa mu mahanga.

  • wowe cyomoro ibyo uvuga nuko inkotanyi zakwigishije ikoranabuhanga kuba uzi kwandika kubinyamakuru ubundise wariza bimenyerahe ko bandi ibyo uvuga

  • wow rega njyewe simbishidikanya polisi yacu ikora akazi kayo neza cyane

  • Nonese sha CYOMORO kuri wowe police ikora akazi kayo neza niyo ma bandi niko ubifata ???

    Naho Police uregera igafasha umujura kurihisa ibyawe kubwa ruswa ihawe uzayita iki ???
    Ex: nka police ya Nigeria, Angola,Zaire, TZ,….

    Iga gushima umuhisha wagize wo kugura igihugu nkomoko kimeze nk’u Rwanda.
    N’amahirwe benshi bifuza ntibabone.
    Uyu munsi ari wowe wibwe 40.000.000fr mu minita bakakuzanira ibyawe wamwenyura.

    Ibi urabiterwa nuko ntacyo utunze ukeka ko wazibwa !!!!

    Kora uharanire kwiteza imbere kandi uzabigeraho uve mwiryo cura burindi riherana roho yawe nibyo byiza nkwifutije.

  • Cyomoro ibyo avuga ni ukuri,mujye mureka ukuri kuvugwe.Uturere twose uko ari 30 nta nakamwe katanyereje akayabo.Twirirwa dutanga imisoro ijya munda nako mu mifuka y’abajuraUmwera uvuye ibukuru usakara igihugu.Banyarwanda banyarwandakazi igihugu cyacu ntigikennye ahubwo hakennye ubuyobozi busahuranwa.Mureke dutanga menshi kugirango tubuzurize ibifu kuko nibayabura bazaturya nkuko bari kuturya.

  • Ngo murakangurira abari hanze gutaha,nindese wakwishimira kuza gukamurwa gutyo nkuko abandi bari kugenzwa.

    • mubakungurirwa gutaho wowe ntu bamo nushaka uzagume iyongiyo burundu…ikindi umuntu wumvishe arira ko bamwatse amafaranga ninde?

  • @ ERNEST : uti barimo gukangurirwa gutaha oui NIBYO kubishatse wese nta gahato yataha iwabo kuko amahanga arahanda, ariko kuyakubze rwose ayagumemo buri wese agira ibye.

    Ariko uti BARAKAMURA bate se muvandi nsobanurira wenda wagira ibyo utwungura turari tuzi ???

    Bandese ahubwo uvuze BAKAMURA ???

    Iyo wise INKAMURE se ikorwamo ibiki ???
    Bitumareye iki ???

    Uti birirwa bafungwa bazira kuroha mu nda zabo !!!
    Yego nibyo hano ntubeshye harimo abafungwa bibye ariko ubare abakozi leta ikoresha ukuremo abibye banahanywe ye ubwire abo bajura bagize kangahe kwi jana ya bakozi ba leta ???

    Reka mbikubwire abajura banahanywe ntibageze no kuri 0,8% bya bakozi ba leta y’u Rwanda.

    Ntabwo duheza uwatowe na baturage cg watsinze ikizami ku mwanya uyu nuyu !!!

    Harubwo aza yifutiye kamere yu busambo, nti waragura ngo umenye ibiri mu muntu !!!

    Icyo leta ikwiye gukora nu kugenzura.
    Nibyo bikorwa ufashwe yibye arahanywa ni nkiko.
    Kubahana se ni bibi ???
    Hari appareil se ipima umujura mbere yuko yiba ngo uyiturangire tumenye abaziba bo kutuyobora ???

    Rero muvandi ERNEST va mwayo ,izo mvugo ni mitekerereze izaguheza mu kangara tete rwana na roho utekereze ibiri positif kubwi inyungu zawe.

    Wavuze inkamure sinakorohereza nkana mbigambiriye ngo numve icyo wavugaga kuko ubwawe byaguteye ubwoba bwo kucyerura nyamara iyo ugira uti UMUSORO NI MWINSHI !!!

    UMUSORO WINO SI MWINSHI, wutanga kenshi mubyo nkora ndabizi.., ahubwo ino ntitwiba umusoro niryo tandukaniro.

    Ahandi baturusha nu bxinshi bwi misoro.., FOR EX: Bxl ,Canada, UK, TZ, UGANDA, KENYA, ….

    Iburayi na America ho ntuhavuge ho umusoro ni mwinshi ntunibwa nahakoreye imyaka igera ku munani ndabizi ibyo mvuga ubigenzure kuri Google.be urabisangaho baraturusha

    Naho bino bihugu bituranyi byo biturusha ubwinshi bwa % yu musoro ariko abahakorera barawiba (majyendu) bigakunda ari Kigali kirazira kikaziririzwa nta wiba umusoro ariho uhera witotombera u Rwanda.

    Niko se Muvandi dushyigikire ubujura nw’imisoro ???
    Igihugu kizatere imbere nkaho kigejeje gite ???
    Tuyibe se ejobundi utugaye nkuko uvuze uti birirwa biba badukamura !!!!

    Nanzure ngira nti ERNEST azagaye abiba BAGAHANYWA ntazabone urwaho rwo kutugaya kwiba umusoro.

    Ernest ca bugufi tuza shyira mugaciro ugamije inyungu yawe urebe ukuri ufungure amaso urebe aho u Rwanda rugeze naho rubuye ukunde igihugu cyawe unagikorere.
    Imana ibigufashe mo.

  • @ ERNEST : hari ako nibagiwe kuku bwira !!!
    Waruziko abayobozi biba cyane utanabasanga ino mu Rwanda.., simbukira Uganda , Kenya, Congo zombi, Somalie ,Belgium ukomeze uzaza ubwire !!!

    Rimwe ndi Bxl ndeba amakuru haba haciye ho Bourgoumestre wari wahuguje ibisigazwa byi byuma (dechets) zifite agaciro ka 2.600.000€ urayibaza !!!

    Mbajije bati reka da bati ibi ni bisanzwe niko bihora, baba bampaye indi ex: uwibye Diamond irimo ipakirwz mu ndege Zaventem airport ni operation yateguwe naba Police baharindaga bakuru !!!

    Ubwose muvandi ERNEST ibyu bujura no guharabika iwanyu urabivuga ufite amakuru ahagije cg ni mauvaise humeur waramukanye iguteye guhubuka ??!!!

  • Ernest we uzi ko u Rwanda atari ikigo cy’Abihayimana!Abajura n’abandi banyabyaha bagomba kufatwa!BRAVO kuri Police yacu!mubafate na Cyomoro uyu nawe iba ari igisambo muzamugwire!

  • Iyi police y’urwanda ntisanzwe ahandi mu bihugu duturanye iyo ibonye imari nkiyi baba batomboye iyo badafatanyije nabajura bakuramo icyacumi gusa aba basore bihesha agaciro pee murintwali .

Comments are closed.

en_USEnglish