Digiqole ad

Rosine Mutimukeye yitabye Imana

01 Gashyantare 2015 – Ahagana saa munani z’amanywa kuri iki cyumweru nibwo Rosine Mutimukeye wari umaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro bya CHUK yitabye Imana azize indwara kugeza ubu itaratangazwa.

Yitabye Imana ku myaka itanu azize indwara itaratangajwe
Yitabye Imana ku myaka itanu azize indwara itaratangajwe

Uburwayi budasanzwe bw’uyu mwanya bwamenyakanye cyane mu byumweru bibiri bishize ubwo ababyeyi be basabaga ubufasha ngo bakomeze kumuvuza. Abantu benshi bitabiriye gufasha uyu muryango.

Jean Bosco Uwihoreye, umubyeyi wa Rosine yabwiye Umuseke ko Rosine yitabye Imana asa n’utunguranye kuko atigeze aremba cyane ngo babone ko biri hafi kurangira.

Gusa avuga ko kuva kuwa gatandatu nimugoroba umwana yatangiye kugira umuriro kugeza uyu munsi yitabye Imana.

Rosine amaze igihe cy’imyaka itatu afite uburwayi bwo kubyimba inda, yagiye ajyanwa kwa muganga ndetse no mu baganga ba gakondo ariko nta na hamwe bamukijije.

Rosine yakorewe ibizamini bitandukanye ariko yitabye Imana abaganga bataratangaza indwara arwaye mu by’ukuri, nubwo bari haketswe cancer.

Umubyeyi wa Rosine yabwiye Umuseke ko ababajwe cyane no kuba umwana we yitabye Imana abaganga batamenya indwara yari afite mu gihe gisaga ukwezi bamaze kwa muganga.

Uyu mugabo ashimira cyane abanyarwanda batandukanye bamuhaye ubufasha muri iki gihe bamaze kwa muganga. Agasaba Minisiteri y’ubuzima kujya yihutisha ibyo gufasha umurwayi ukiri muto guhabwa ubuvuzi byananirana akajyanwa ahisumbuye ku bushobozi bwabo.

UM– USEKE.RW

30 Comments

  • mwihangane mukomere Imana nziza yakiriye uwo muziranenge .

  • Imana imwakire mubayo. Namukundaga umwana mwiza ariko muhumure yicaye iburyo bwihoraho. Umuryango mwihangane.muzatubwire igihe cyo kumuherekeza natwe tumuherekeze. Imana ibakomeze. Uwomumalaika niyiruhukire mumahoro.

  • ayiweeeeee Imana imwakire

  • Imana ni yo yisarurira mu bayo. Nihanganishije imiryango y’uyu muziranenge.

  • May her soul rest in peace harumunsi tuzishima twese ndetse na Rosine arambabaje cneeee!!

  • Vatanan amafranga Yo kujya kuzana imirambo mumahanga(muri USA vuba aha) ariko umaña nkuriya ntacyo avuza!!! Koko atari ubwo mugatsiko kigaruriye ibyiza byigihugu????!!!!

    • Done ikikubwira abahezanguni, ntabwo bajya bihishira. Nimundebera nkuyu witwa Muhizi, ntaba yakurikiye amakuru yuko umwana byagenze, nta nkunga yamuteye ariko azanyemo politiki. Nagirango nkubwire ko uyu mwana yari afite MUSA ( Ni Mutuelle de Sante) wasnga nayo utayizi; kandi yayihawe na Leta uvuga, ibi Bitaro yari arimo hari uwakubwiye ko ari Prive atari ibya Leta unenga. Sha abantu nkamwe muzapfana agahinda ko kwanga Leta mudafite icyo muzayihinduraho. Komereza aho wibere mu bubata bwa ideology itazagufasha uretse kugucumuza gusa.

  • Naruhuke nukuri nawe yarababye Imana imwakire nu muryango mukomeze mugire kwihangana

  • Turasa Umuyobozi ushungura ibitekerezo byabantu kumuseke ko rwose muhizi mwamufatira ingamba kuko ibikerezo bye biteye Kwigwaho pe aracyari mucuraburindi

  • @Muhizi: Wowe watanze angahe ?? Naho @Kavuyo: Iyi mvugo ni iya ba bicanyi byayobeye bakaba basigaye ku magambo nk’aya.

  • @Kavuyo: Imvugo mvuga ni iyo uwiyise Muhizi yakoresheje. Nawe wabibonye kandi ndabyemeranyaho nawe.

    • Mwe mutari abicanyi ni kindi mwakoze kitari ukumufotora mu mwambitse ubusa. Mukamucuruza, mukamuhagiraho. Ibyo byo kwita abantu abicanyi mubigabanye. Bamwe bidutera isesemi yayindi ijojoba

  • Ndashaka gusubiza kavuyo rwose ndumva muhizi avugishize ukuri nta kintu kibi avuze uyu mWana azize kutitabwaho kuko ari umwana w´umukene iyo aza kuba umwana w´umutegetsi biba byarihuse

    • ntaho ubukene butaba, buri wese yivuza akurikije ubusobozi afite, nawe uko ubayeho siko umuturanyi wawe abayeho. Leta ni wowe nange, nimudafasha umuturanyi se mwibwira ko azafashwa nand?

  • Imana imwakire mu bayo

  • Imana imwakire mubayo kdi bakomere niyo izi impamvu

  • MUHIZI : n’umunyarwanda uroye ibyo avuga wakwemeza yuko anahatuye cg se akurikirana ibyu Rwanda, none nta cyaha arakora ngo afungwe burundu y’umwihariko byitwe ko avuye muri société nyarwanda…, ku bwibyo nkemeza yuko adakwiye huhezwa n’UM– USEKE.RW kubwi nyungu z’abanyarwanda ahubwo akwiye kuguma asobanurirwa ibyiza by’uRwanda rwa none acengezwemo ibishya byiza ave mwi cura burindi arimo.

    Umuntu nkuyu abigumanye ukwe yazakora ikibi tukicuza.

    Mu mwigishe mushishikaye nibyo bizima.

    • Akwiye kwigishwa ko ikiruta ikindi ari ugutabara uwapfuye kurusha kuvuza umurwayi? Biratangaje. Uzabimwigishe.

  • @Munyarwanda: icyo Muhizi akwiye kwigishwa ntiwagisobanuye. Umuntu yagirango urashaka kuvuga ko yigishwa ko hari abakwiye gufashwa hakoreshejwe itunga rusange ryigihugu abandi bapfusha abana hatanamenyekanye icyo bazize! Ubwo se si ubusumbane mu gusaranganya ibyiza byigihugu!!! (Note: Muhizi yakoresheje amagambo mabi nubwo igitekerezo cye gifite ishingiro. Ibisa nkibi arwanya: KO BAMWE BAGIRA UBUNYARWANDA BUSUMBA UBWABANDI. Nibyo byashenye igihugu mumyaka isaga 20 ishize. )

  • No Comment.

  • Ari muhizi ari nganji hari ibyo mugomba kumenya: kuri iyi si abantu ntibigeze bareshya ntibazanigera bareshya. Ari ukoresha imvugo ikarishye ngo agatsiko kigaruriye igihugu ari n’uwemeza ko ibyo yavuze ari ukuri hari ibyo mugomba kumenya: ufite azongererwa. Ahubwo namwe muve mu magambo muharanire kwigira! Nyuna yo kubona utwanyu muzabona n’iby’abandi.

  • Tujye twemera ibyiza tugaye n ibibi. Uyu mwana yararangaranywe. Ukuri kurasharirira. Iyo aba aturuka mu bantu bazwi aba yarafashijwe byihuse akajyana kuvurwa hanze. Hari byinshi byo gushimwa hari n ibyo kugaya. Ubushize hari uwavuze ngo ababyeyi be ntibamujyana ga kwamuganga uko bitegetswe. Umwana n uw u Rwanda, iyo afite ababyeyi badasobanukiwe hakoreshwa imbaraga z ubuyobozi umwana akavurwa. Shame on her health care givers, shame on her community leaders and shame on all of us rwandans for failing her.

    • yes

  • IGENDERE ROSINE WE gusa tujye tumenya ko ngo DIEU DONNE ET DIEU PREND. abasigaye mumuryango avukamo mihangane kandi bakomere.

  • Mureke guterana amagambo mwese ndibaza ko ari akababaro mutewe no gusoma iyi nkuru.
    Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi n7ababyeyi be bihangane. Amina.

  • Nibabarijwe n’ababyeyi be babuze ikibondo cyabo naho mwebwe mugeretseho no kumuvugira amafuti hejuru koko mwabonye abantu batonganira kumupfu?ndabagaye mwese muri aba 0

  • Mu kiganiro Minisitiri w’ ubuzima Dr. Agnes Binagwaho aherutse kugirana n’ itangazamakuru, yabajijwe ku burwayi bwa Rosine Mutimukeye, asubiza ko kugira inda ari ibisanzwe kandi ko n’ abagabo bazigira….nibarize minister niba afite umugabo ufite inda nkiyi,maze ngo amafr yo kuzana umurambo i mahanga leta ntiyabure,Binagwaho nawe agashinyagura utya,Imana ikwakire mubayo rosine,naho aringe na Minister n abandi bose tuzagusangayo

  • Fasha abasigaye kuko turaziko wamwakiye mubawe. Iruhuko ridashira

  • Mugira bla bla bla gusaaaaaaaaaa

  • mudukurikiranire, mutugezeho gahunda yo gushyingura byihuta.

Comments are closed.

en_USEnglish