Muhanga: Uwasenyewe n’Akarere aheze mu gihirahiro
Ndamage Sylvain, utuye mu mudugudu wa Rutenga, akagali ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga, yabwiye Umuvunyi mukuru wungirije Kanzayire Bernadette ko akarere gakomeje kumuheza ku cyizere cyo kuzamuha indishyi z’inzu ye kasenye umwaka ushize kandi yari afite ibyangombwa byose bitangwa n’inzego zishinzwe iby’ubutaka n’imyubakire muri Muhanga.
Mu rugendo Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya akarengane, Kanzayire Bernadette ndetse na bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoreye mu karere ka Muhanga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Mutarama 2015, bamvise kandi bafasha mu gukemura ibibazo by’akarengane by’abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye.
Umwe mu baturage baho witwa Ndamage Sylvain yahawe umwanya maze asobanura uko ikibazo cyo kuba yarasenyewe inzu n’ubuyobozi bw’Akarere giteye.
Uyu mugabo yavuze yasenyewe kandi afite ibyangombwa byo kubaka yahawe n’abayobozi ubwabo ariko ngo bakarengaho bakamusenyera.
Ibi Ndamage yabivuze ahereye ku ibaruwa Umuvunyi mukuru yandikiye Akarere ka Muhanga asaba ko gaha indishyi uyu muturage kubera ko kamusenyeye kirengagije ko afite ibyangombwa yiherewe n’aka karere.
Yakomeje avuga ko yatunguwe no kubona ahubwo akarere kohereje umugenagaciro, akabara agaciro k’inzu yose, kandi Umuvunyi yarasabye ko akarere kishyura ibyo kasenye gusa kugira ngo ari byo aherwa indishyi byonyine.
Yagize ati: ” Nandikiye Akarere mbibutsa ko hari ibyo birengagije namwe nabageneye kopi ariko baricecekeye kugeza n’uyu munsi sinzi ikindi nakora. Ndasa n’umuntu utuye mu matongo! Nifuza gukomeza kubaka inzu yanjye kuko mbifitiye ibyangombwa nahawe n’ubuyobozi.”
Mukagatana Fortunée, Umuyobozi wungirije mu Karere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasobanuriye Umuvunyi mukuru wungirije ko mu gukemura ikibazo cya Ndamage, hazarebwa niba abakozi b’ubutaka batanze icyangombwa ntacyo birengagije.
Ngo akarere nigasanga hari amategeko bishe bagaha Ndamage icyangombwa bazahanwa hakurikijwe amategeko, noneho hakabona gufatwa umwanzuro wo kwishyura uyu muturage indishyi z’ibyo akarere kasenye.
Ati:” Twashatse kubanza kuganira n’abakozi batanze iki cyangombwa, dusanga bafashe konji, gusa ntibikuraho guha Ndamage indishyi.”
Kanzayire Bernadette, Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya akarengane yabwiye Ndamage ko bategereje igisubizo cy’Akarere mu nyandiko cyane cyane ko babasabye ko baha uyu Ndamage indishyi z’ibyo basenye, asaba uyu muturage wasenyewe kwihangana agategereza iyi myanzuro y’Akarere, anamwizeza ko Urwego rw’Umuvunyi ruzakomeza kumuba hafi kugira ngo ahabwe izi ndishyi.
Amakuru dukesha bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga avuga ko uyu mugenagaciro aka karere kari kohereje kubara yasanze inzu zose zifite agaciro ka miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga uyu Ndamage avuga ko ari make cyane ugereranyije n’ayo yashoye mu bikorwa byo kubaka, ndetse ko ntaho ahuriye n’igice cy’iyi nyubako akarere kasenye.
MUHIZI ELIZEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
3 Comments
umutego wikinyoma Akarere nikishyure cyane uwatanze uburenganzira bwo gusenya
harigahunda yo gukuramo ayabo batanguranwa na manda ibyo gusenyerwa sicyo kihutirwa. ubwose icyo kigoye akarere
BIRABABAJE .NARENGANURWE
Comments are closed.