Amasoko ya Kabirizi n’agasoko gato bita Kabagore yombi aherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aremwa n’abantu benshi bo muri aka karere ndetse n’abo mu karere ka Rutsiro. Abayarema ariko babangamiwe cyane no kuba nta bwiherero afite ndetse bafite impungenge z’indwara bashobora kuhavana, kuko bamwe bikinga mu bihuru. Ikibazo kimaze umwaka n’igice. Ubwiherero […]Irambuye
Kuva tariki 11 kugera none tariki 16 Gashyantare 2015 (iminsi itandatu), abantu 15 bitabye Imana kubera ibiza barimo 12 bakubiswe n’inkuba. Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi kuri uyu wa mbere yibutsa abanyarwanda kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza cyane nko mu gihe cy’imvura. Muri tumwe mu turere two mu burasirazuba no mu turere rwa Nyabihu, […]Irambuye
16 Gashyantare 2015, Amajyaruguru – Icyumweru cyo guteza imbere umuco wo gusoma(Book & Reading Festival) cyatangijwe kuri uyu wa mbere ku rwego rw’igihugu mu murenge Base mu karere ka Rulindo aho ababyeyi basabwe gufata iya mbere bagana amasomero mu gutanga urugero no gutoza abana umuco wo gukunda gusoma. Akarere ka Rulindo niko kaza imbere y’utundi […]Irambuye
Saa kumi n’ebyiri z’igitondo zibura iminota micye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2015 kuri ‘feu rouge’ zo mu muhanda wa Kimihurura ahitwa ku Kabindi habereye impanuka igakomeretsa bikomeye babiri bari mu modoka y’ivatiri yagonzwe n’imodoka y’abashinzwe umutekano. Umwe mu banyamakuru ba Radio ikorera hafi y’izi feu rouge wajyaga ku kazi akabona iyi mpanuka, yabwiye Umuseke […]Irambuye
Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2015, umukozi wo mu rugo witwa Mukaremera Francine arwariye mu bitaro bya bya Kibuye avuga ko yakubiswe na nyirabuja Marthe Mukamana n’undi mukozi we utuye mu kagari ka Kiniha umudugudu wa Muryohe mu murenge wa Bwishyura i Karongi. Aho arwariye mu bitaro Francine Mukaremera ukomoka mu karere ka Nyamasheke yabwiye […]Irambuye
Kuri uyu wa 13 Gashyantare ni umunsi mpuzamahanga wa radiyo. Mu Rwanda, kuva 2004, amaradiyo yagiye avuka, hashingwa ay’ubucuruzi, ay’abaturage, ay’amadini naya za Kaminuza. Mbere y’uwo mwaka hari hamenyerewe Radiyo ya Leta. Ayo maradiyo akorera mu murwa mukuru no mu ntara zose z’igihugu. Bigaragaza bimwe mu biranga iterambere ry’itangazamakuru rikoresha radiyo. Ariko haracyabura ibindi byajyaho […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu gukurikirana no kuryanya ibyaha bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta mu rwego rwo kugira ngo atangwe mu mucyo, abapolisi 20 bakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID) bakoze bahuguwe mu bijyanye no gutahura no guperereza ibyaha, bya ruswa bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta. Aya mahugurwa y’umunsi umwe yabaye […]Irambuye
12 Gashyantare 2015 – Mu muhango wo kumurika imwe mu mihigo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bahize ku rwego rw’Intara no kureba aho igeze ishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’Akarere, aba bayobozi b’utugari babwiye Guverineri Alphonse Munyantwali ko bagiye guhndura imyitwarire n’imikorere. Muri uyu muhango abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari beretse abayobozi ingingo nyamukuru ziri mu mihigo biyemeje gukora […]Irambuye
12 Gashyantare 2015 – Ahatandukanye mu gihugu hakomeje kuvugwa ba rwiyemezamirimo bambura abo bakoresheje ku mpamvu zitavugwaho rumwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage barenga 60 bazindukiye ku biro by’Akarere ka Karongi bashinja rwiyemezamirimo wabakoresheje mu kubaka ishuri ribanza mu murenge wa Gitesi akabambura. Bababaye cyane ku maso, babwiye Umuseke ko bubatse ishuri […]Irambuye
Mu nama yahuje abanyamuryango b’umuryango w’abahinzi borozi (Ingabo) abakozi b’ikigo gishinzwe imiyoborere, ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, Ubuyobozi bw’Intara, n’akarere ka Muhanga, bamwe muri aba banyamuryango bavuze ko imiyoborere mibi y’ababahagarariye igiye gutuma uyu muryango utazongera gukora. Hashize umwaka urenga mu muryango w’abahinzi borzoi INGABO havugwamo ibibazo bitandukanye birimo imikoreshereze mibi y’umutungo w’uyu muryango iterwa […]Irambuye