Digiqole ad

Karongi: Ubushinjacyaha bwajuririye ifungurwa rya Kayumba

29 Mutarama 2015 – Ku kicaro cy’Urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi rukorera mu karere ka Karongi kuri uyu wa kane habereye urubanza Ubushinjacyaha bwajuririyemo icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’isumbuye rwa Karongi cyo gufungura by’agateganyo Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi ushinjwa ubufatanyacyaha mu guhimba inyandiko z’ibinyoma kubirebana n’imibare ya Rapport y’ubwisungane mu kwivuza.

Bernard Kayumba ubu aburana ari hanze
Bernard Kayumba ubu aburana ari hanze

Uretse ubushinjacyaha, abareganwa na Bernard Kayumba barimo umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’Akarere ka Karongi Philippe Turatimana na bamwe mu bayobozi b’amashami  y’ubwisungane mu kwivuza nabo bajuririye icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo bahawe n’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi, bagasaba ko barekurwa bakajya baburana bari hanze ngo kuko ntabimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bugaragaraza byatuma bafungwa.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Me Harindintwari buvuga ko icyo bushingiraho bujurira ari uko umucamanza waciye urubanza rwa mbere, atashingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’iperereza, ahubwo agasa n’uwinjira mu rubanza mu mizi.

Umushinjacyaha mubyo yavuze yibandaga ku ibaruwa umuyobozi w’Akarere yanditse mu avuga akarere kujuje 100% mu bwitabire bw’abatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu 2012, 2013.

Agaruka kandi ku mafaranga miriyoni 21 ngo yatanzwe n’abaterankunga ariko hakagaragara ko habonetse miriyoni 12 akavuga ko abura yaba yararigishijwe.

Mu kwiregura, Kayumba Bernard afashijwe n’umwunganizi we Me Christophe Niyomugabo, yavuze ko Ubushinjacyaha nta gishya bwagaragaje mu kujurira kuko byose bwabivuze mu rubanza rwa mbere, bityo agasanga nta ngingo shya zatuma icyemezo cy’umucamanza wa mbere giteshwa agaciro.

Ku ibaruwa Ubushinjacyaha bushingiraho Kayumba yasinye, uruhande rw’uregwa rwavuze ko byari mushingano ze kohereza raporo ariko atabazwa Raporo yakozwe n’ubuyozi bw’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere buniyemerera ko ari bwo bwayikoze bukanategura iyo baruwa yasinyweho na Kayumba.

Ku mafaranga yanyerejwe, uregwa avuga ko nta kunyereza ayo mafaranga kwabayeho kuko ayo mafaranga atigeze yinjira mu mu kigega ngo abe yanyerezwa nk’uko byagarajwe na Rapport y’ubugenzuzi bw’Intara y’Iburengerazuba.

Uruhande rw’uregwa kandi bwavuze ko habayeho amakosa yakozwe n’ubu bugenzuzi ngo kuko butari bufite uburenganzira bwo kugenzura kuko ntaho ababukoze bateganywa mu itegeko rigenga ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere.

Ngo itegeko riteganya ko abemerwe kugenzura ari ubugenzuzi bukuru bwite bwa Leta, abagenzuzi b’Akarere cyangwa abagenzuzi bigenga bashyirwaho bisabwe na komite nyobozi y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza.

Bakaba basabye urukiko rukuru ko rwakomeza gushimangira icyemezo cyafashwe n’umucamanza wa mbere cyo gufungura byagateganyo Bernard Kayumba.

Ku bujurire bwatanzwe Philippe Turatimana wari umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’Akarere ka Karongi  na Innoncent Gashema na Samuel Muvunnyi bari abayobozi b’amashami y’iki kigo cya ‘mutuel’ ku rwego rw’akarere, bafatanyije n’ubunganira mu mategeko Maitre Nsengiyumva Jean Claude bavuze ko mu gufata icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo, umucamanza yirengagije amategeko nkana.

Nabo bavuga ko abakoze ubugenzuzi ntabubasha bari bafite kuko mubo itegeko riteganya batagaragaramo. Bavuga kandi ko batagombye kuba bafunze ngo kuko itegeko rivuga ko mbere y’uko bagezwa mu rukiko bagombaga kubanza kunyura mu kanama nkemurampaka nk’uko itegeko ry’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza ribitenganya.

Bavuga kandi ko kuba biyemerera icyaha cyo gukora inyandiko zirimo ibinyoma bitaba impamvu zo kubafunga ngo kuko n’izo nyandiko bazikoraga babitegetswe n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge  bafite icyo kigega mu nshingano zabo kandi ngo babaga nabo barabisabwe n’ubakuriye ku rwego rw’ubuyozi bw’Akarere, ngo bitewe n’uko izo babaga bakoze baziteshaga agaciro kugira ngo bagire urugero rwa 100%.

Umushinjacyaha yavuze ko kubafunga aribyo bibaha umutekano ngo kuko aho bari batekanye.

Abaregwa nabo bavuze ko mu Rwanda hari umutekano usesuye ku buryo umuntu atagombye gufungwa ngo arindirwe umutekano.

Umucamanza mu rukiko rukuru Fabienne Kiza Kabagambe wari uyoboye uru rubanza nyuma yo kumva impande zose yanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 05 Gashyantare 2015 saa tanu za mugitondo.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

10 Comments

  • Murekure mayor wacu mujye gushakira abandi kandi niba mutakimukeneye azihangira umulimo

  • Ntibyumvikana rwose abantu bajye bareka kwigiza nkana nigute umuntu muzima ahimba anyandiko ese abobantu bananiwe akazi babakuyeho bakagaha abagashoboye none ngo babafungure nikibazo?!

  • Ikibazo cy’ubuswa mu bashinja cyaha, ubu se nsanze ntarakoze imihigo uko bigomba nkavuga ko nayikoze kugipimo cya 90 % biba criminal case cyangwa faute administrative idafungirwa, mujye musoma amategeko muze gushinja ibyo mwumva ikimenyetso niba ariyo lettre murapapira murashinja mu cyuka comme d’habitude.

  • Ariko mana we ubu mwabuze abandi mufunga kuburyo mujya Gufunga mayor ukora koko.Niba mufite uwo mushaka gushyiramo mwamushyizemo mutabanje gufunga abandi.Kayumba akora neza,abaturage turamukunda sinzi impamvu twebwe tumushaka mwebwe mukamwanga.or niba mutamushaka ni mumureke ashake ibindi akora

  • Ariko ndumva mayor arengana nimukurikirane abarebana na mutuel kuko mayor ndumva atabifatanya ninshinganoze kbs umushinja cyaha wambere ntacyo yibeshye ahubwo uwo umuvuguruza mumwitondere kuko ndumva afite gitera irikubimutera kdi mubikurikirane turabibasabye rwose kuko nabaregwa ubwabo bemeye ko mayor bitamureba nagato ko ubwaba aribo babikoze nibabahane kuko ntitwabaza uburyo gukora rapport binanira umuntu urimukazi agahitamo guhimba inyandiko ntibyoroshye kbs

  • Ibi binyibutsa kera bafunga abantu kugirango bereke amahanga ko barwanya ruswa.Reka nibarize ikibazo kimwe: Imitungo y’abayobozi bacu bose iva mu mishahara gusa? bazajye bayitangaza muzumirwa.

  • Abantu iyo bigizankana baransetsa ariko ubundi mayor bamushakaho iki?nimukurikirane uwo ushinzwe mutuel kuko niwe nabo bakozibe bazi uburwo bwogu techiqwa bakiba reka ibyobisambo nigute binanirwa gukora raport barangiza ngo barikujurura icyaha cyinyandiko mpimbano bazabe aricyo babahanira rwose kuko ubwo byabaga byabacanze byongeye kubeshya umukuru wigihugu ntasoni ?ngo none bakurikiranywe barihanze?eeeeeee bibahose

  • @ MURENGA : uvuze ingingo 1 nziza cyane ariyo zingiro ryi bibazo bya TEKINIKE…, UTI BAREBE IMITUNGO YA BAYOBOZI NIBA IJYANYE NA SALAIRE ZABO !!!!

    Wawww hano hasigara nde ???
    Keretse TITO RUTAREMARA wenda…

    Ubusanzwe umuyobozi uhembwa menshi hano nibaza yuko atarenza 6.000.000Frw/mois
    Ndetse abenshi ntibageza no kuri 3.000.000Frw/ mois

    Ariko wajya kureba ufasanga abenshi mu bayobozi twageze muri za 2002 batunze imitungo irengeje 2.000.000.000Frw

    Ukibaza uburyo atubuta salaire ye !!!
    TEKINIKE yatangiye mbere ahubwo umuvunyi abishatse igitondo kimwe yagaruza imari ya Leta irenze urugero tukiyubakira Infrastructures zigezwe ho.

    Nka KIGALI yacu imaze kwaguka ikeneye RING (umuhanda mugaru uzunguruka Kigali yose ukagira sorties kuri buri commune) ibi bikuraho burundu traffic jam, dukeneye za autoroute zihuza ibice byi gihugu bigabanye umwanya dutakaza mu duhanda twa national duto tuzunguruka.

    Hagarujwe imari ya Leta yibwekuva 1994 kugeza 2015 iri hano mu gihugu ibi twabyubaka mu myaka 3 gusa

    • @Munyarwanda, ndagushyigikiye 100% Ubu se bitaniye he nibya kera aho wumvaga ba Ministre nka Nzirorera na Nsekalije bafite za miliyari kandi nta kindi bakora usibye umushahara bahabwa na leta? Rwanda we…

  • murebe neza niba ari abere mubarekure

Comments are closed.

en_USEnglish