Seminari nkuru ya Kabgayi ntibazibagirwa ibihe bibi yanyuzemo – Padiri Kayisabe
Muhanga – Kuri uyu wa gatatu nimugoroba mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyka 25 Seminari nkuru ya Kabgayi( Grand Seminaire Philosophicum de Kabgayi) imaze itangiye, Padiri Kayisabe Védaste Umuyobozi w’iri shuri gatulika, yavuze ko batazibagirwa ibihe bibi abarimu bayo n’abanyeshuri banyuzemo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Mu ijambo rye Padiri Védaste Kayisabe yavuze ko umunsi nk’uyu wo kwizihiza imyaka 25 ukwiye kuba umwanya wo gusubiza amaso inyuma, abantu bakazirikana ibihe bibi abanyarwanda, abarimu n’abanyeshuri muri rusange banyuzemo harimo no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Kayisabe akavuga ko aka kaga abanyarwanda bahuye nako bataheranwa nako ko ahubwo bagomba gushaka icyatuma batera imbere bifuza iteka kugira amatsiko yo kumenya ubwenge kuko no gushyira mu gaciro kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Gusa akomeza avuga ko ubumenyi abaharangirije bahakuye byagiriye akamaro kanini Kiliziya n’igihugu by’umwihariko.
Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu wabaye n’umwarimu muri iri shuri yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yatumye Seminari ihagarara mu gihe cy’imyaka 4, yongeye gusubukura amasomo ari uko umutekano wongeye kugaruka mu gihugu, akavuga ko ubumenyi abarangirije muri iri shuri bagomba kubusangiza n’abandi banyarwanda benshi batabonye amahirwe yo kujya mu ishuri.
Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abarezi, abarimu n’abandi banyarwanda baje kwizihiza iyi sabakuru, ko mu nyigisho n’ubumenyi bahabwa batagomba kwibagirwa ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, kandi ko bakwiye kurushaho gutekereza icyateza imbere imibereho y’abanyarwanda, bigisha uburezi bufite ireme, butarangwa n’amacakubiri ahubwo bagashyira imbere agaciro n’umutekano by’abanyarwanda.
Seminari nkuru ya Kabgayi, yatangiye mu mwaka w’1984, kugeza ubu abanyeshuri baharangirije bagera ku 1750, 540 muri aba bagizwe abasaseridoti, iyi seminari yigisha amasomo ya filozofiya naho Seminari nkuru ya Nyakibanda ikigisha amasomo ajyanye n’ iyobokamana(Théologie). Abanyeshuri n’abarimu 20 barenga b’iri shuri nibo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
7 Comments
Ni byiza cyane. Iyo Seminari tuyifurije gukomeza gutera imbere.
Mukomeze mutere imbere uretse iyobokamana, Kiliziya ifite uruhare runini mu majyambere y’igihugu.
|Nibyiza cyane Nyagasani yezu akomeze abane namwe iteka ryose.
Iri shuri ni amahirwe ku gihugu n’abanyarwanda, rikaba igicumbi cya Eglise. Ibyakozwe ni byiza kandi ni intashyikirwa. Nibikomeze bijye imbere kandi byaguke.
Nyundo uri i Nyundo rwose!!
Ibyishimo ni byose kurijye wavomye ubumenyi muri Philosophicum Saint-Thomas d’Aquin I Kabgayi. Kubona yizihije isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe ni igitego gikomerye. Iyi Seminari nayibonye yubakwa ubwo nigaga secondaire mu Byimana, mu bilimetero bicye uvuye I Kabgayi. Twazaga gukina umupira w’amaguru ku kibuga cya seminali nto ya Kabgayi, kiri mu ntanzi z’urugo rwa Philosophicum. Nyuma naje nanjye kuyigamo kuva Ku ya 1 Ukwakira 1992 kugeza kuri Pasika yabaye ku itariki ya 3 mata 1994. Abarimu batwigishaga n’abanyeshuri twiganaga ndetse n’abari inyuma yanjye bishwe mu irimburabatutsi, abo mbasha kwibuka ni abarimu babiri n’abanyeshuri 16. Bitavuga ko mbibuka bose uko bakabaye, cyane ko nk’abigishaga baturutse hanze, baba abapadiri baba n’abalayiki ntabashije kumenya abakiriho n’abataragize abahirwe yo kurokoka. Abo nibuka ni aba:
Abarimu ni Padiri Védaste Nyilibakwe na Mgr Jean-Marie Vianney Rwabilinda, naho abanyeshuri ni: Callixte Bizimana (Kibungo)
Cyriaque Mucyowintore (Nyundo-Kibuye)
Déo Muhigana (Nyundo-Gisenyi)
Édouard Nkundimana (Nyundo-Kibuye)
Ephron Munyaneza (Kibungo)
Eric Kayijuka (Kibungo)
Jean Chrysostome Gakuba (Kabgayi)
Michel Rusine (Butare)
Yves Delphin Muvunyi (Nyundo-Gisenyi)
Alexis Biseruka (Butare)
Déogratias Kayihura (Nyundo-Kibuye)
Donat Mwumvaneza (Kibuye-Kibuye)
Égide Kalisa (Kibungo)
Étienne Nkikabahizi (Nyundo-Kibuye)
Philibert Karangwa (Nyundo-Kibuye)
Venant Munyentwari (Kigali)
Uwabona hari abandi nibagiwe yanyibutsa tukibukiranya.
Aya ni amateka adakwiriye gusibangana. Numva hariya muri Philosophicum hakwiye kubakwa urwibutso rw’aba bose n’abandi ntabasha kwibuka bazize irimburabatutsi mu bigagayo.
Mu ndirimbo yagenewe uwo munsi mukuru bararirimbye ngo
“Dore ubaye ubukombe,
igikombe uragikoreye,
Ntiwakonjwe n’amakoni y’ubuzima.
Abo wakobokeye
bakoranye bose ngo bakubwire ikobe”
Nibyo koko, icyo gicumbi cy’ubuhanga ni umutima wa Kiliziya n’ibihaha by’igihugu. Jya mbere, abo ufatiye runini ni ikivu!
Comments are closed.